Inyigisho Yo Ku Cyumweru Cya 28 Gisanzwe B

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 28 GISANZWE CY’UMWAKA B

Amasomo: Buh 7, 7-11; Zab 89(H90); Heb 4, 12-13; Mk 10, 17-30

Genda ugurishe ibyo utunze ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Kuri icyi cyumweru cya 28 gisanzwe umwaka B, Ijambo ry’Imana
twumva riradufasha kumenya ubukungu buhanitse tuvoma mu kumenya Imana no kubaha Ijambo
ryayo, aribyo abanditsi batagatifu bakunze kwita Ubuhanga/ ubushishozi. Ibyo bigeza aho
tubikunda kuruta ibindi byose byo ku isi. Mu Ivanjili Yezu ati : « genda ugurishe ibyo utunze ubihe
abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire». Mu isomo rya mbere, umwanditsi
ati: “Nasabye ubushishozi ndabuhabwa; ndambaza maze umwuka w’Ubuhanga unzamo. Ni bwo
nahisemo mbugurana inkoni n’intebe bya cyami, nsanga ubukungu nta cyo bumaze,
ubugereranyije n’Ubuhanga.”

Burya ntabwo abantu bategereje amadini ngo bamenye ko ubumemyi n’ubukungu bw’umutima/
ubushishozi biruta kure zahabu n’ibindi by’agaciro bidukurura. Igitabo cy’Ubuhanga giha umwanya
w’ibanze Umwami Salomoni, ndetse n’ibi twasomye mu isomo rya mbere bisa naho ari we
ubitubwira.

Kugira ngo twumve neza ibyo dusoma none, ni ngombwa kwiyibutsa inkuru izwi cyane yerekeye
Salomoni n’Ubuhanga nkuko tubisanga mu Gitabo cya mbere cy’abami, umutwe wa gatatu. Ni
ahagana mu ntangiriro y’ingoma ye yagezeho anyujijwe mu butiriganya ariko birangira yimye
ingoma, anabasha kwikiza abanzi be bose, yubaka Ingoro y’i YeruZalemu. Nyuma yaje gutegura
umunsi mukuru wa mbere ukomeye ku ngoma ye, uwo munsi awutegura i Gibewoni, mu
birometero 16 uvuye i Yeruzalemu. Aho yiyemeje gutura ibitambo Uhoraho bigera ku 1000,
byumvikana ko byafashe umwanya utari muto. Yaje gufatwa n’agatotsi, agira inzozi zamenyekanye
cyane: Uhoraho Imana yaramubonekeye aramubwira ati: : “ Saba! Urumva naguha iki?” Salomoni
arasubiza ati «Wagaragarije umugaragu wawe data Dawudi ubudahemuka bukomeye, kuko
yagendaga imbere yawe yubahiriza amategeko, agakurikiza ubutabera n’ubutungane
bw’umutima. Na n’ubu uracyamukomereza ubwo budahemuka, kuko n’umwana we wamwicaje ku
ntebe y’ubwami. None rero, Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wahaye umugaragu wawe kwima
ingoma mu mwanya wa data Dawudi, jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka. Umugaragu wawe
ari hagati mu muryango witoranyirije, umuryango munini udashobora kubarwa cyangwa
kubarurwa, kubera ubwinshi bw’abawugize. Ha rero umugaragu wawe umutima ushishoza kugira
ngo ategeke umuryango wawe, asobanure ikibi n’icyiza; ubundi se koko ni nde washobora
gutegeka umuryango wawe ukomeye bene aka kageni?»

Icyo Salomoni asabye gishimisha Uhoraho. Imana iramubwira iti «Kubera ko usabye ibyo, ukaba
utisabiye ubugingo burambye, ntube wisabiye ubukungu, kandi ukaba utasabye ko abanzi bawe
bapfa, ahubwo ukaba wisabiye gusobanukirwa kugira ngo utegekane ubutungane, ngiye
kugukorera ibihuje n’amagambo yawe: nguhaye umutima w’ubwitonzi n’ubuhanga ku buryo
uzasumba uwakubanjirije wese, n’uzagukurikira wese. Ndetse n’ibyo utasabye ndabiguhaye: ari
ubukungu, ari ikuzo, ku buryo nta n’umwe mu bami uzamera nkawe mu gihe cyose uzaba ukiriho.
Nugendera mu nzira zanjye, ukitondera amateka n’amategeko yanjye, nk’uko so Dawudi
yabigenje, nzaguha kuramba.» ( 1 Abami 3,4-14). Kuba rero nyuma y’imyaka 900 igitabo
cy’Ubuhanga twasomyemo uyu munsi kigaruka kuri izi nzozi si ukutwibutsa amateka ya Salomoni,
ahubwo ni uko hari ikintu cy’agaciro gakomeye umusomyi w’ibihe byose yakuramo.

Uyu mwanditsi w’igitabo cy’Ubuhanga iyo avuga ibya Salomoni aragira ati :” Nasabye ubushishozi
ndabuhabwa; ndambaza maze umwuka w’Ubuhanga unzamo.” Aha hari isomo rikomeye cyane ku
bategetsi bo mu isi ya none mu nzego zinyuranye bahigira, dore ko abenshi bakeka ko bafite
ubuhanga kimeza, bakibwira ko ari umwihariko wabo. Ibi rero biratanga ubutumwa ku bategetsi
ko ubuhanga busabwa Imana mu isengesho ryicishije bugufi, kuko n’umwami Salomoni mu
buhangange bwe yemeraga ko byose abikesha Uhoraho. Yarapfukamye asaba Imana ubushishozi,
irabumuha, imuha n’ibirenzeho. Muri Zaburi ya none tuzirikana umwanditsi na we mu kwicisha
bugufi ati: “Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze, bityo tuzagire umutima ushishoza.” Nibyo koko
ushaka gukomera bya nyabyo apfukama imbere y’Imana kandi arayubaha, akubahiriza amategeko
n’amatangazo yayo.

Ibyo bikatwumvisha neza ko abategetsi ari abantu nk’abandi imbere y’Imana bagomba guca
bugufi. Ubuhanga/ ubushishozi bwose ni Impano y’Imana, nta n’umwe muri iyi si ubifiteho
umwihariko, uciye bugufi agasenga Imana arabubona, bukaba ari ikintu cy’agaciro gikwiye
kwirukirwa na buri wese kurusha ibindi bidukurura nk’uko Ivanjili yabigarutsemo mu kiganiro Yezu
yagiranye n’umusore w’umukungu.

Ikiganiro cyiza bagiranye cyarangiye Yezu amwereka ko ubutungane buganisha mu kubona


ubugingo bw’iteka ho umurage, bidakomoka gusa mu kudakora ibi n’ibi amategeko atubuza :
“ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha
so na nyoko.” Yezu aramwereka ko bisaba guhaguruka we ubwe, agatanga ibyo atunze byose na
we adasigaye akabiha abandi. Ibyo biramuha kubona ibyishimo nyabyo muri ubu buzima hano ku
isi ndetse no mu bugingo bw’iteka yifuza. Bityo akatwereka ko udashobora kwihambura ku by’isi
adashobora kubona Ubugingo bw’Iteka ho umurage. Hari ubwo usanga ibintu dutunze byarafashe
umwanya twagombye kugira, natwe tukajya mu wa byo. Ibyo biba agahoma munwa iyo bifashe
n’umwanya w’Imana. Yezu arifuza ko ducurukura , tukagira ubushishozi budufasha kwihambura
kuri ibyo byose bituziritse, tukabaho mu bwigenge bw’abana b’Imana, turi abagaragu b’Ijambo
ryayo aho kugaragira ibyagombye kutugaragira nk’amafaranga, imitungo n’ibindi bishashagirana
bikadushuka kandi ari ibishara.

Dukomeze dusenge cyane cyane twisunze Umubyeyi Bikira Mariya muri uku kwezi kwa Rozari.
Dusabirane ingabire yo guca bugufi dutakambe dusaba ubushishozi kuri Uhoraho Imana yacu; ni
uko tureke Ijambo ry’Imana ryifitemo ubuzima n’ubushobozi, kandi rityaye kurusha inkota y’amugi
abiri riducengere. Nibwo tuzashobora kubaho tutagaragiye ibyagombye kutugaragira, bityo
bidutere ibyishimo muri ubu buzima kandi biduhe amahirwe yo kubona ubugingo bw’iteka ho
umurage.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare/Rwanda.

You might also like