Imibereho Yejejwe Updated

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 57

IMIBEREHO

YEJEJWE

IJAMBO RYAGENEWE UMUSOM

YI
Mu nyandiko z’ingenzi cumi n’imwe Ellen G. White yanditse yikurikiranya zigasohoka
bwa mbere mu kinyamakuru cyitwa Urwibutso n’Integuza (Review and Herald) mu
mwaka wa 1881, zahawe insanganyamatsiko ivuga ibyo “Kwezwa” cyangwa se
“Kugirwa intungane”. Mu kwandika kuri iyi ngingo ashingiye ku mibereho ye mu
by’Imana kandi intekerezo n’umutima we bimurikiwe na Mwuka Muziranenge,
yasuzumanye ubushishozi ingingo zigize ukwezwa nyakuri, maze azitandukanya
n’imyumvire idahwitse kandi idashingiye ku kuri, yabaye gikwira mu bantu, ku
byerekeranye n’iyo nsanganyamatsiko yo kwezwa. IY 4.1

Muri iyo myaka, nibwo izo nyandiko cumi n’imwe zashyizwe hamwe maze zisohorwa
mu icapiro ari agatabo gato gafite umutwe uvuga ngo, “Kwezwa Kuvugwa muri Bibiliya”,
maze kaboneka mu kwezi kwa Mutarama, 1889, nka kimwe mu bitabo bya mbere
bigamije gufasha umwigishwa wa Bibiliya. IY 4.2

Mu mwaka wa 1937, iki gitabo cyaje guhabwa izina rimenyerewe ari ryo “Imibereho
Yejejwe”, maze cyongera gusohoka noneho mu buryo bwuzuye, cyiyongereyeho igika
cy’amagambo yavanywe mu gitabo cyitwa “Abahanuzi n’Abami”. Uko ni ko iki gitabo
cyaje gusohorwa mu icapiro kimeze, ari gitoya, nyamara gicapwa ku bwinshi, kandi
kibera ingirakamaro bitavugwa imibereho y’abantu benshi cyane. IY 4.3

Muri iyo myandikire yacyo mishya, nyamara itarigeze ihinduka mu buryo


bw’ubutumwa bukubiyemo, iki gitabo gikize cyane ku by’umwuka kandi kimaze igihe
kirekire, cyongeye gusohorwa kugira ngo kirusheho gukwira no gufasha abantu benshi.
IY 5.1
Abashinzwe Iyandikwa n’Ikwirakwizwa ry’Inyandiko za Ellen G. White IY 5.2

Washington, D.C.
Nyakanga, 1956.
IBIRIMO:

IJAMBO RYAGENEWE UMUSOMYI .................................................................................... 1


IGICE CYA 1 - GUTANDUKANYA IMYIZERERE Y’UKURI N’IY’IBINYOMA................. 5
Kwihangira Gukiranuka Ntibikwiriye ............................................................................. 5
Gusimbuza Ubushishozi Amarangamutima ................................................................ 6
Igihe cyo Kugeragezwa ..................................................................................................... 7
Kwera Imbuto mu Buryo Busanzwe .............................................................................. 8
Icyatumye Kristo Yangwa ................................................................................................. 9
Kwicisha Bugufi ni Imbuto ya Mwuka ........................................................................... 9
IGICE CYA 2 - AMAHAME YO KWIRINDA YARANZE DANIYELI ................................ 11
Guhura n’Ikigeragezo ...................................................................................................... 12
Si Ukudatekereza Neza cyangwa Kudaha Agaciro Inama z’Abandi ................... 12
Imico Izira Amakemwa .................................................................................................... 12
Kwemerwa n’Imana Bifite Agaciro Kurenza Ubuzima ............................................ 13
Imana Yemera Umugaragu Wayo ................................................................................. 14
Kwirinda Kugira ngo Tugire Imibereho Yejejwe ....................................................... 14
IGICE CYA 3 - KWIFATA MU BYO TURARIKIRA N’IBYO TWIFUZA .......................... 15
Ntabwo Ari Urugero Rudashoboka .............................................................................. 16
Igitambo Kizira Inenge..................................................................................................... 16
Ibikabura Umubiri n’Ibiyobyabwenge ......................................................................... 17
Irari Rirwanya Ubugingo ................................................................................................. 17
Itabi ....................................................................................................................................... 19
Icyayi n’Ikawa..................................................................................................................... 20
IGICE CYA 4 - ITANURA RY’UMURIRO ........................................................................... 20
Ibihishwe Bihishurwa ...................................................................................................... 21
Igishushanyo cy’Izahabu ................................................................................................ 22
Imbere y’Isumbabyose .................................................................................................... 23
Ubunyangamugayo Budahindagurika n’Ubugingo Bwejejwe .............................. 24
Isomo ku Batentebutse ................................................................................................... 24
IGICE CYA 5 - DANIYELI MU RWOBO RW’INTARE ...................................................... 25
Icyitegererezo cy’Ubushizi bw’Amanga no Kwizerwa ............................................ 26
“Imana Yanjye Yohereje Malayika Wayo” .................................................................. 27
IGICE CYA 6 - AMASENGESHO YA DANIYELI............................................................... 27
Gukomeza Umurava n’Ubwitange ................................................................................ 28
Intumwa Mvajuru............................................................................................................... 29
Gushaka Ubwenge Buva ku Mana ............................................................................... 30
Icyubahiro Daniyeli Yahawe n’Umwami ..................................................................... 31
IGICE CYA 7 - IMICO YA YOHANA .................................................................................... 31
Icyaremwe Gishya Binyuze mu Buntu ........................................................................ 32
Inyigisho mu Kubaka Imico ........................................................................................... 33
Kwishyira Hejuru n’Umugambi Bicyahwa.................................................................. 34
Yohana na Yuda ................................................................................................................ 35
IGICE CYA 8 - UMURIMO WA YOHANA........................................................................... 36
Insanganyamatsiko y’Umwihariko ya Yohana .......................................................... 37
Guterwa Agahinda n’Uburozi bw’Ibinyoma ............................................................... 38
Nta Kwifatanya n’Icyaha ................................................................................................. 39
Nta Kwezwa Kutarimo Kumvira .................................................................................... 39
Imana Ntiyahindutse ........................................................................................................ 40
IGICE CYA 9 - YOHANA MU BUHUNGIRO ...................................................................... 41
Ubuhamya bw’Imana Ntibucecekeshwa ..................................................................... 42
Ijwi ry’Ibyaremwe .............................................................................................................. 43
Uwakomezaga Kweza Isabato ....................................................................................... 44
Yari Afungiranywe Ari Kumwe n’Imana ...................................................................... 44
Icyubahiro cy’Imana ......................................................................................................... 46
Kwerekwa Kristo ............................................................................................................... 46
Kwicisha Bugufi bwa Yohana ........................................................................................ 47
IGICE CYA 10 - IMICO YA GIKRISTO ............................................................................... 47
Gukunda Imana n’Abantu ............................................................................................... 48
Dukurikize Icyitegererezo ............................................................................................... 49
Kugirana Ubumwe na Kristo ni Amahirwe Yacu ...................................................... 50
Pawulo Asabira Itorero .................................................................................................... 50
Urugero rw’Ubutungane ................................................................................................. 51
Urugero rw’Ubutungane ................................................................................................. 52
IGICE CYA 11 - AMAHIRWE Y’ABAKRISTO .................................................................... 52
Imibereho yo Kwizera ...................................................................................................... 53
Gutsinda Ibigeragezo....................................................................................................... 53
Kurebesha Amaso yo Kwizera ...................................................................................... 53
Gucecekesha Umwuka .................................................................................................... 54
Gukosora Imico yo Kwizera ........................................................................................... 55
Agaciro k’Ubugingo ......................................................................................................... 55
Umurimo Ukomeza ........................................................................................................... 56
Indirimbo yo Kunesha ya Pawulo ................................................................................ 56
IGICE CYA 1 - GUTANDUKANYA IMYIZERERE Y’UKURI N’IY’IBINYOMA

Kwezwa nk’uko kugaragazwa mu Byanditswe Byera kugendana n’imibereho yose


y’umuntu — umwuka, ubugingo, n’umubiri. Aha niho hari igitekerezo cy’ukuri cyo
kwitanga utizigamye. Iki nicyo Pawulo yasabiraga itorero ry’i Tesalonike ngo bajye
bishimira uwo mugisha ukomeye. “Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe
ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo, n’umubiri, byose birarindwe bitazabaho
umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza” 1 Abatesalonike 5:23. IY 9.1

Hari imyumvire yo kwezwa itari iy’ukuri kandi iteje akaga iboneka mu myizerere
y’abantu. Kenshi na kenshi usanga abirata ko ari abera (abaziranenge) muri bo nta kuri
kwabyo kubagaragaramo. Kwezwa kwabo gushingira ku magambo n’imisengere yabo.
Nyamara abifuza imico iboneye ya Gikristo ntibabasha guhangara kuvuga ko ari
abaziranenge. Imibereho yabo ibasha kuba nta makemwa, babasha koko guhagararira
ukuri bamenye kandi bemeye; ariko uko basuzuma imitima yabo bayigereranyije n’imico
ya Kristo, ndetse uko barushaho kwegera ubwiza bw’Imana, niko barushaho kubona
ubuziranenge bwayo, maze bakabasha gusobanukirwa n’inenge zabo ubwabo. IY 9.2

Iyo abantu birata ko bejejwe, baba batanga ibihamya byerekana ko bakiri kure yo
guhinduka intungane. Ntibabasha kubona intege nke ndetse n’ubukene bwabo.
Batekereza ko ari bo bagaragaza ishusho ya Kristo, nyamara babitewe no
kutamusobanukirwa neza. Uko barushaho kwitarura Umucunguzi wabo, niko bakomeza
kurushaho kwibona ubwabo nk’abakiranutsi. IY 9.3

Iyo tunihishwa n’ibyaha byacu maze mu kwizera tukicisha bugufi dutekereza ibya
Yesu, uwacumitiwe ibyaha byacu akishyiraho intimba zacu zose, tubasha kwiga kugera
ikirenge mu Cye. Kumuhanga amaso bituma natwe duhabwa ubwiza bwe. Kandi iyo
uyu murimo ukozwe mu mibereho yacu, ntabwo tuzigera twirata ko dukiranuka, ahubwo
tuzahimbaza Yesu Kristo, maze intege nke zacu tuzikomereze ku kunesha kwe. IY 9.4

Kwihangira Gukiranuka Ntibikwiriye

Umukiza wacu yahoraga yihanangiriza abantu kutihangira gukiranuka. Yigishije


abigishwa be ko idini iruta izindi ari igaragarira mu kwicisha bugufi, itarimo kwihimbaza.
Yabihanangirije kujya bakora ibikorwa byabo by’ubugira neza bucece; batagamije
kubyamamaza, badashaka ishimwe n’icyubahiro cy’abantu, ahubwo bibe ibyo guhesha
Imana icyubahiro, bizeye kuzabona ingororano zabo ku iherezo. Nibakorera ibyiza
gushimwa n’abantu, nta ngororano bazahabwa na Data wo mu ijuru. IY 9.5
Abayoboke ba Kristo yabigishije kudasengana umugambi wo kumvwa n’abantu.
“Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So
mwiherereye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.” (Matayo 6:6). Imvugo nk’iyi
kumvikana iva mu kanwa ka Kristo igaragaza ko atashimaga imyitwarire yabonekaga
mu Bafarisayo. Inyigisho ze zo ku musozi zigaragaza ko ibikorwa by’ubugiraneza
bibasha kugira ishusho nziza kandi ikerekana igikorwa cyo kuramya gifite impumuro
nziza kiramutse gikoranywe kutihimbaza, ahubwo gifite kwicuza ibyaha no kwicisha
bugufi. Umugambi w’ukuri weza igikorwa. IY 10.1

Kwezwa nyakuri bihamanya neza n’ubushake bw’Imana. Ibitekerezo


n’amarangamutima by’ubwigomeke biratsindwa, maze ijwi rya Yesu rigakangura
ubugingo bushya, aribwo bwuzura imibereho yose y’umuntu. Abejejwe by’ukuri
ntibabasha gushyiraho ibitekerezo byabo bwite ngo bibe urugero rw’icyiza n’ikibi.
Ntibasuzugura abandi cyangwa ngo biyite abakiranutsi; ahubwo barwanya inarijye,
birinda ngo hato, isezerano basigiwe, bitaboneka ko imibereho yabo inyuranya n’ibyo
iryo sezerano rishingiye ho. IY 10.2

Gusimbuza Ubushishozi Amarangamutima

Abenshi bavuga ko bejejwe mu by’ukuri ntibasobanukiwe n’umurimo w’ubuntu


ukorera mu mitima. Baramutse basuzumwe bakageragezwa, basangwa bameze nka
wa Mufarisayo wiyitaga umukiranutsi. Ntibabasha gutandukanya ukuri n’ibinyoma.
Birengagiza ubushishozi no gushyira mu gaciro, bakiringira gusa amarangamutima
yabo, ibi byose bishingiye ku kumva hari urugero rwo kwezwa bagezeho mu mibereho
yabo. Binangira imitima bagakomeza gukora ibidakwiye bakomeza kugaragaza
gukiranuka kwabo, mu magambo menshi, nyamara nta mbuto zishimwa muri bo
zibasha kubigaragaza. Aba biyita ko bakiranuka ntabwo bishuka ubwabo gusa
biyoberanya, ahubwo imibereho yabo igira ingaruka mbi zibasha kuyobya abandi
benshi bifuzaga kugendera mu bushake bw’Imana. Bashobora kumvikana kenshi
bavuga bati, “Imana niyo inyobora! Imana niyo inyigisha! Jye nta cyaha ngira!” Abenshi
bahura n’uwo mwuka basakirana n’umwijima, urujijo batabasha gusobanukirwa. Ariko
ibi byose biterwa n’uko binyuranije na Kristo we rugero rw’ukuri. IY 10.3

Ukwezwa kuvugwa na Bibiliya ntigushingiye ku marangamutima. Aha niho benshi


bayobera. Amarangamutima bakaba ari yo bagira igipimo. Iyo bumvise bahimbawe
cyangwa banezerewe, bakavuga ko bejejwe. Kugira umunezero cyangwa kumva nta
byishimo sibyo bihamya ko umuntu yejejwe cyangwa atejejwe. Kwezwa si ikintu kikubita
ahongaho uwo mwanya. Kwezwa nyakuri ni umurimo wa buri munsi, ukomeza igihe
cyose ubuzima bugikomeza. Abarwana n’ibigeragezo bya buri munsi, bagatsinda
imibereho ibakururira gukora icyaha, kandi bifuza gukiranuka ko mu mutima n’imibereho
yabo yose, ntibajya birata ko ari abaziranenge. Bafite inzara n’inyota byo gukiranuka.
Banga icyaha urunuka. IY 10.4

Hari abirata ko ari abaziranenge bakanavuga ko bafite ukuri, kimwe na bagenzi


babo, ugasanga ko bitoroshye kubatandukanya; nyamara ibyo aribyo byose,
itandukaniro rirahari. Ubuhamya bw’abo bishyira hejuru buzatuma impumuro nziza
y’Umwuka wa Kristo uva ku iteraniro, kandi buzasiga ubukonje ku baririmo, nyamara
iyaba koko nta cyaha cyabarangwagaho, imibereho yabo niyo yakararitse abamarayika
bera guterana na bo, maze amagambo yabo koko akaba “nk’amatunda y’izahabu ku
mbehe y’ifeza” (Imigani 25:11). IY 11.1

Igihe cyo Kugeragezwa

Mu gihe cy’impeshyi, iyo twitegereza ibiti byo mu ishyamba, byose biba bisa neza
byambaye itoto ry’icyatsi, icyo gihe ntitwabasha gutandukanya bya bindi bihora ari
icyatsi ibihe byose n’ibindi biti. Ariko iyo urugaryi rwegereje, imbeho y’ubutita ibyugarije
ndetse bitwikiriwe n’urubura, bya bindi bihorana itoto ry’icyatsi biragagara. Ni nako
bizaba ku bagenda bicisha bugufi,batiringira imbaraga zabo, ahubwo bishingikiriza kuri
Kristo. Ubwo abiyiringira, ndetse bibonamo ko imico yabo iboneye, bazamburwa uwo
mwambaro w’ibinyoma byo gukiranuka kwabo ubwo bazasakirana n’ishuheri
y’ibigeragezo, naho abakiranutsi by’ukuri, bakunda Imana by’ukuri kandi bakayubaha,
bazambikwa gukiranuka kwa Kristo mu bihe byiza n’ibihe biruhije nk’ibyo. IY 11.2

Kwiyanga, kwitanga, kwitangira abandi,impuhwe,urukundo, kwihangana, ubutwari,


no kwizera kwa Gikristo ni zo mbuto za buri munsi ziranga abomatanye n’Imana
by’ukuri. Ibikorwa byabo bibasha kutagaragarira ab’isi, ariko bo ubwabo bakirana n’ikibi
buri munsi, kandi bakanesha bitangaje ibyo bigeragezo n’ikibi cyose. Amasezerano
akomeye aravugururwa, mu mbaraga zikomoka mu gusenga no guhora bari maso. Ufite
amatsiko yo kubitegereza ntabasha gusobanukirwa n’urugamba bahanganye na rwo;
nyamara ijisho ry’Uwo ureba ibihishwe mu mutima, ribona kandi rigashima ubutwari
bwabo bagaragaza mu kwiyoroshya no kwicisha bugufi. Bisaba igihe cy’igeragezwa ngo
hagaragazwe izahabu itagira inkamba, ari rwo rukundo n’imico yo kwizera. Iyo
ibigeragezo n’ingorane byugarije itorero, nibwo umurava utadohoka n’urukundo rwa
Kristo rw’abamukurikira by’ukuri birushaho gukomera. IY 11.3
Biteye agahinda kubona abitirirwa izina rya Kristo bayobywa n’ibinyoma bidafite
ishingiro bafata nk’ukuri, kubera ko batabashije kubinyomoza ngo bagaragaze inzira
y’ukuri. Bahitamo kwigaragaza inyuma nk’abashimwa, nyamara umwambaro wabo
w’imbere, ari wo kwiyoroshya no kwicisha bugufi bya Kristo, bitababoneka mo. Igihe
cy’igeragezwa kizagera kuri bose, ubwo ibyiringiro bya benshi bari bamaze igihe bibwira
ko bameze neza, bazagaragara ko nta rufatiro bafite. Iyo bashyizwe mu myanya
mishya, kubera impamvu zitandukanye, bamwe babonekaga nk’inkingi mu nzu y’Imana
noneho basangwa ari nk’imbaho zamunzwe gusa zitwikiriwe n’irangi riri inyuma. Ariko
abiyoroshya mu mutima, bahora bumva ko ari ngombwa kwegurira imibereho yabo
Rutare rw’iteka, ni bo bazahagaragara batanyeganyega n’ubwo bakugarizwa
n’ibigeragezo, kuko batiyiringiye ubwabo. “Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana
ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo, ‘Uwiteka azi abe’ ” ( 2 Timoteyo
2:19). IY 11.4

Kwera Imbuto mu Buryo Busanzwe

Abo bihaharika ngo bagaragaze imirimo yabo myiza, bahora bavuga ku buziranenge
bwabo kandi bahora bashishikajwe no kugira ngo imyizerere yabo yamamare,
barishuka ubwabo mu byo bakora. Umuntu muzima, ubasha kwita ku muhamagaro
w’ubugingo bwe kandi ukomeza umunsi ku wundi kwita ku nshingano ze mu mwuka
w’ubugwaneza ndetse n’amaraso ye agenda neza mu mitsi nta kiyatangira, uwo
ntagenda atangariza abo bahuye bose ngo bamenye ko ari muzima. Ubuzima
n’ibitekerezo bizira umuze nibyo biranga imibereho ye, kandi we ntibimutesha igihe ngo
yumve ko har’icyo arusha abandi. IY 12.1

Uku niko bimera ku mukiranutsi nyakuri. We ntiyibonaho ubwo bwiza no gukiranuka


imbere y’Imana. Amahame y’Ubukristo kuri we yabaye nk’isoko y’ubuzima n’imyifatire,
kandi kwera imbuto za Mwuka ni ibisanzwe nkuko umutini wera imbuto zawo, cyangwa
nk’uko igiti cy’Iroza cyera indabyo zacyo. Imibereho ye yuzuye urukundo akunda Imana
ndetse na bagenzi be, ku buryo imirimo akorera Kristo yose ayikora afite umutima
unezerewe. IY 12.2

Abamwegera bose babona ubwiza n’impumuro y’imibereho ye ya Gikristo, nyamara


we atanabyiyiziho, kuko bihamanya n’imico ye ndetse n’imyifatire. Ahora yifuza umucyo
mvajuru, kandi akanezezwa no kuwugenderamo. Ibimumara inzara n’inyota ni ugukora
iby’ubushake bwa Se wo mu ijuru. Ubugingo bwe buhishwe na Kristo mu Mana;
nyamara kandi ntabyirata, ndetse ntibimutwarira igihe kubitekerezaho. Imana yishimira
uwicisha bugufi kandi agakomeza kugera ikirenge mu cy’Umwami we. Bene abo
abamalayika babahozaho amaso, ndetse bagahora bagenzura inzira zabo. Babasha
kuvugwaho ko nta gaciro bafite nk’uko bibonwa n’abandi banezezwa no gushyira
imbere gukiranuka kwabo, ariko abamalayika bo mu ijuru bacishwa bugufi no kubitaho,
maze bakababera nk’urukuta rw’umuriro rubakingira. IY 12.3

Icyatumye Kristo Yangwa

Umucunguzi wacu ni We wari umucyo w’isi, ariko ab’isi ntibamumenya. Yakomeje


gukora ibikorwa by’impuhwe, kugira ngo abashe kumurikira inzira zabo; nyamara
ntiyigeze ahamagarira abazaga bamugana ngo barebe uko yari atandukanye n’abandi,
barebe ukwiyanga kwe, ukwitanga yagiraga, ndetse n’ibikorwa bye bigamije gufasha
abandi. Abayuda ntibigeze banezezwa n’iyo mibereho. Babonaga ko imyizerere ye nta
gaciro ifite, kuko itahamanyaga n’ingero zabo mu by’iyobokamana. Bahitamo kuvuga ko
Kristo atari umunyedini mu by’umwuka ndetse no mu mico; kuko idini yabo yari
ishingiye ku kwigaragaza, gusengera mu ruhame, no kugira ibikorwa by’ubugiraneza
ngo bagaragare. Bamamazaga ibikorwa byabo byiza, nkuko bamwe bamamaza ko ari
abaziranenge. Bakoraga ibishoboka byose ngo abantu bose bababone ko ari
abaziranenge. Ariko imibereho ya Kristo yose yari ihabanye n’ibyo. Ntiyigeze yifuza
inyungu cyangwa icyubahiro. Ibikorwa bye byiza byo gukiza yabikoraga mu buryo
bwicishije bugufi mu buryo bwose bushoboka, nubwo atabashaga kwirengagiza
ishimwe ry’ababaga bakiriye iyo migisha ye itangaje. Kwiyoroshya no kwicisha bugufi
nibyo byarangaga imibereho ye. Iryo tandukaniro ryari hagati y’imibereho ye
n’iy’Abafarisayo ni ryo ryatumye batamwemera. IY 13.1

Kwicisha Bugufi ni Imbuto ya Mwuka

Imbuto irusha izindi agaciro yo kwezwa ni ubuntu bwo kwicisha bugufi. Iyo ubu buntu
bufite icyicaro mu bugingo, bugufasha guhindura imitekerereze n’imyifatire wari
usanganywe. Habaho gukomeza kwihanganira mu Mana no kwiyegurira ubushake
bwayo. Ubwenge bukarushaho gusobanukirwa n’ukuri kwose gukomoka mw’ijuru, maze
ubushake bwose bugacishirizwa bugufi kwemera amategeko yose y’Imana, nta
gushidikanya cyangwa kwitotomba. Kwicisha bugufi nyakuri koroshya kandi kukuzura
umutima kandi kugahesha intekerezo kwitegurira kwomatana n’ijambo ry’Imana.
Bikabashisha ibitekerezo kwumvira Yesu Kristo. Bigakingurira umutima kwakira ijambo
ry’Imana, nk’uko byagendekeye Lidiya. Bidushyira hamwe na Mariya, nk’abifuza kwigira
ku birenge bya Yesu. ” Abicisha bugufi azabayobora mu byo gukiranuka, abicisha
bugufi azabigisha inzira ye” (Zaburi 25:9). IY 13.2

Imvugo y’uwicisha bugufi ntijya ibamo kwirata. Kimwe n’umwana Samweli, asenga
agira bati, “Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi” (1 Samweli 3:9). Ubwo
Yosuwa yashyirwaga hejuru mu mwanya w’icyubahiro, nk’umugaba w’ingabo za
Isirayeli, yasuzuguye abanzi b’Imana bose. Umutima we wari wuzuyemo ibitekerezo
bizima by’inshingano ye yari ikomeye. Ariko amaze guhishurirwa n’ubutumwa mvajuru
yishyira mu mwanya w’umwana muto ngo ayoborwe. Igisubizo cye cyari ngo, ”
Mutware, jyewe umugaragu wawe untegetse iki?” (Yosuwa 5:14). Amagambo ya mbere
ya Pawulo Kristo amaze kumwiyereka yagize ati, “Mwami urashaka ko nkora iki?”
(Ibyakozwe n’Intumwa 9:6). IY 13.3

Kwicisha bugufi mu ishuri rya Kristo ni imwe mu mbuto zigaragara za Mwuka. Ni


ubuntu buzanwa na Mwuka Wera we ufite ububasha bwo kweza,akanabashisha
umwakiriye ibihe byose kudahubuka no guhutiraho ngo akore ibyo atabanje gutekereza.
Iyo ubuntu bwo kwicisha bugufi bwakiriwe n’abasanzwe barangwa n’inabi cyangwa
guhubuka, bakora ibishoboka byose ngo barwanye iyo kamere yabo itanejeje. Buri
munsi bazagenda batsinda inarijye, kugeza ubwo ikitanezeza ndetse kidakundwa na
Yesu gitsindwa. Bahinduka abafashwa na gahunda y’ijuru, kugeza ubwo babasha
kumvira itegeko ryahumetswe n’Imana. “Umuntu wese yihutire kumva ariko atinde
kuvuga, kandi atinde kurakara” (Yakobo 1:19). IY 14.1

Iyo umuntu avuga ko yejejwe, nyamara mu magambo n’ibikorwa arangwa n’isoko


yanduye idudubiza amazi yayo asharira, tubasha kuvuga tuti, Uriya muntu aribeshya.
Akwiriye kwiga a, b, c, zigize imibereho y’Umukristo. Bamwe biyita ko ari abagaragu ba
Kristo usanga kenshi barabaswe na dayimoni wo kutagira impuhwe, bagahora bakunda
ibidatunganye ndetse bakanezezwa no kuvuga amagambo atanezeza ndetse atera
uburakari. Aba bantu bakeneye guhinduka mbere yuko Kristo ababara nk’abana be. IY
14.2

Kwicisha bugufi ni umwambaro wo mu mutima. Uwo Imana iha agaciro gakomeye.


Intumwa iwuvugaho ko ari uw’agaciro gakomeye ndetse urusha igiciro zahabu n’andi
mabuye y’agaciro. Ubwo umwambaro w’inyuma urimbisha gusa uyu mubiri upfa,
umurimbo wo kwicisha bugufi wambika umuntu w’imbere ari we bugingo, kandi
ugahuza umuntu ubaho akanya gato n’Imana ihoraho iteka ryose. Uyu ni wo mwambaro
Imana ishaka. Uwo watatse ijuru n’ibimurika, ni We wasezeranye kubw’Umwuka We ko,
” Azarimbisha abanyamubabaro agakiza” (Zaburi 149:4). Abamarayika bo mu ijuru
bazagaragaza ko umurimbo w’ukuri ari ukwambara Umwami Yesu Kristo kandi
bakagendana na we bicisha bugufi ndetse biyoroshya mu mitima. IY 14.3

Hari urwego Umukristo akwiriye kugeraho. Abasha guhora azamuka mu ntera.


Yohana wahishuriwe amahirwe y’Umukristo, aravuga ati, “Nimurebe urukundo ruhebuje
Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana” (1 Yohana 3:1).
Ntibishoboka ko umuntu yagera ku cyubahiro kirenze iki; Umuntu yahawe amahirwe yo
kuba umuragwa w’Imana hamwe na Kristo. Abo bose bahawe icyo cyubahiro,
bahishuriwe ubutunzi butarondoreka buri muri Kristo, burenze cyane ubutunzi bw’isi.
Bityo rero, kubwo kunesha kwa Kristo, umuntu urama igihe gito ashyirwa hejuru ngo
asabane n’Imana ndetse n’Umwana wayo Ikunda. IY 14.4

IGICE CYA 2 - AMAHAME YO KWIRINDA YARANZE DANIYELI

Umuhanuzi Daniyeli yari icyamamare mu mico. Yari urugero rwiza rw’icyo abantu
babasha kuba cyo igihe bifatanije n’Imana yo Soko y’ubwenge. Ibike byanditse ku
mibereho y’uyu mukiranutsi w’Imana byandikiwe kudufasha twe abagombaga kubaho
mu gihe gikurikira icyo yabayemo duhamagarirwa kwihanganira ibitugerageza byose. IY
15.1

Igihe ubwoko bw’Abisiraheli, abami, abatware, ndetse n’abatambyi bajyanagwa


nk’imbohe mu bunyage, bane muri bo batoranirijwe gukora mu ngoro y’umwami w’i
Babuloni. Umwe muri bo yari Daniyeli, wagaragaje kuva kiri muto ubwenge
budasanzwe bwakomeje kumuranga no mu myaka yakurikiyeho. Aba basore bose bari
ibikomangoma, kandi bavugwaho ko bari abasore “batagira inenge, ahubwo
b’abanyaburanga, b’abahanga mu by’ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya,
b’ingenzuzi mu by’ubwenge,” (Daniyeli 1:4). Abonye impano idasanzwe muri aba
basore b’abanyagano, umwami Nebukadinezari agambirira kubategurira kuzaba mu
myanya ikomeye mu bwami bwe. Kugira ngo babashe kuba bafite ubumenyi bwo guca
imanza mu gihe cyabo, bikurikije imico y’iburasirazuba, bagombaga kwigishwa ururimi
rw’Abakarudaya, no kwitabwaho imyaka itatu bahabwa imyitozo y’umubiri no gutozwa
ingeso nziza. IY 15.2

Abasore bo muri iri shuri ntibari bemerewe gusa kuba mu ngoro y’umwami, ahubwo
bagombaga no guhabwa ibyo kurya n’ibyo kunywa bivuye ku meza y’umwami. Muri ibi
byose umwami yumvaga ko atabahesheje icyubahiro gusa, ahubwo yifuza ko
banamenererwa neza mu mubiri no mu bitekerezo uko bishoboka. IY 15.3

Guhura n’Ikigeragezo

Zimwe mu nyama zashyirwaga ku meza y’umwami harimo n’iz’ingurube n’izindi


zitejejwe nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose, kandi Abaheburayo bakaba bari
babujijwe kuzirya. Aha Daniyeli yahuye n’ikigeragezo gikomeye. Ese yari guhitamo
gukurikiza ibyo yigishijwe n’ababyeyi be ku byerekeye ibyo kurya no kunywa, maze
akarakaza umwami, ndetse bibasha kumuviramo kubura umwanya we ndetse
n’ubugingo bwe? Cyangwa yabashaga kwirengagiza itegeko ry’Imana, maze
agakomeza gutona ku mwami, bikamuhesha amahirwe n’ubwenge no kwamamara
by’iyi si by’akanya gato? IY 15.4

Daniyeli ntiyazuyaje. Yahisemo guhagararira ukuri, ngo ahasigaye bigende uko


bishaka. Maze “agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami,
cyangwa vino yanywaga” (Daniyeli 1:8). IY 15.5

Si Ukudatekereza Neza cyangwa Kudaha Agaciro Inama z’Abandi

Hari benshi mu bitwa Abakristo mur’iki gihe babasha kuvuga ko Daniyeli


atandukanye cyane n’abandi, bigatuma bavuga ko adatekereza neza cyangwa atita ku
nama z’abandi. Bafata iki gikorwa cyo kurya no kunywa ko kidakwiye guhabwa agaciro
kageze aho gufata umwanzuro ubasha kukuvutsa amahirwe y’ubu buzima. Ariko
abatekereza batyo ku munsi w’urubanza bazasanga barateshutse ku byo Imana
yabasabaga kugira ngo bishyirireho urugero rwabo bwite rwerekana ikibi n’ikiza.
Bazasanga ko icyo bo batahaga agaciro atari ko byari bimeze ku Mana. Icyo Imana
ishaka kigomba kubahirizwa. Abemera kubahiriza rimwe mu mategeko Ye ngo kuko
bitababangamiye kubikora, nyamara bakirengagiza irindi kubera ko kuryubahiriza
bisaba kwigomwa, bigatuma batesha agaciro ukuri ndetse bakabera abandi urugero
rubi mu gukurikiza amategeko y’Imana. Itegeko rikwiriye kutuyobora muri byose ni iri
ngo,“Uku niko Uwiteka avuga.” IY 16.1

Imico Izira Amakemwa


Daniyeli yahuye n’ibigeragezo bikomeye abasore b’iki gihe babasha gusakirana na
byo; nyamara yakomeje kwishingikiriza ku kuri kw’iyobokamana yigishijwe akiri
umwana. Yari azengurutswe n’ibishuko bigamije guhungabanya imibereho
y’abahindagurika bitewe n’amahame cyangwa ibyifuzo babogamiraho; nyamara ijambo
ry’Imana rimwerekana nk’uwari ufite imico izira amakemwa. Daniyeli ntiyigeze yiringira
imbaraga ze mu guhitamo igikwiriye. Amasengesho kuri we yari ingenzi. Yari yaragize
Imana isoko y’imbaraga ze, kandi kubaha Imana kwe byakomeje kugaragarira mu byo
yakoraga mu buzima bwe bwose. IY 16.2

Daniyeli yari afite impano yo kwicisha bugufi by’ukuri. Yari umunyakuri, ushikamye,
uwiringirwa. Yaharaniraga kubana n’abantu bose amahoro, nyamara adapfa kugondwa
nk’igiti cy’isadara igihe cyose kubahiriza itegeko byabaga ngombwa. Yarangwaga no
kubaha no kumvira abamufiteho ububasha igihe cyose bitabangamiye ukwizera Imana
kwe; ariko ukubaha Imana kwe kwari gukomeye cyane ku buryo iby’Imana imusaba
yabisumbishaga kure cyane iby’abatware b’isi. Ntiyabashaga guhindura ibitekerezo bye
ngo yifuze icyatuma ateshuka inshingano ye. IY 16.3

Imico ya Daniyeli igaragariza abatuye isi urugero rw’uko ubuntu bw’Imana bubasha
guhindura abantu bafite kamere yahindanijwe n’cyaha. Urugero rw’imico ye
y’intangarugero, imibereho yo kutihugiraho, bikwiriye kudufasha mu mibereho yacu.
Dukwiriye kubikuramo imbaraga yo guhunga ibishuko, maze dushikamye, kandi mu
buntu bwo kwicisha bugufi, tugahagararira ukuri mu bigeragezo bikomeye. IY 16.4

Kwemerwa n’Imana Bifite Agaciro Kurenza Ubuzima

Daniyeli yabashaga kubona impamvu y’urwitwazo rwatuma adohoka abitewe


n’ibigeragezo; ariko kwemerwa n’Imana nibyo byari bifite agaciro kurenza ibyo yahabwa
n’ubutware bwo kuri iyi si, ndetse bifite agaciro karenze n’ubuzima ubwabwo. Kubera
imico ye myiza, yagiriye umugisha kuri Melizari, umutware wari ushinzwe abasore
b’Abayuda, Daniyeli amusaba ko batahabwa kw’ifunguro ry’umwami cyangwa kuri vino
ye. Melizari agira ubwoba ko aramutse yemeye iki cyifuzo, ko byazarakaza umwami
maze akaba yishyize mu kaga. Nk’uko bigendekera benshi mur’iki gihe, yatekerezaga
ko kutarya ibi biryo byiza ndetse na vino byari gutuma bananuka ndetse bagasa
n’abarwaye badafite intege, ngo naho ibyokurya by’umwami byagombaga gutuma basa
neza ndetse bikabaha imbaraga n’ubwenge. IY 17.1
Daniyeli asaba ko babibagerageresha iminsi icumi — abo basore b’Abaheburayo
mur’iyo minsi micye gusa bemererwa kurya ibyokurya byoroheje, naho bagenzi babo
bakomeza guhabwa igaburo rivuye ku meza y’umwami. Ibyo bimaze kwemerwa,
Daniyeli yumva ko ashubijwe neza. N’ubwo yari umusore, yari yarabonye akaga
gaterwa na vino n’imibereho yo kudamarara ko bigira ingaruka ku mubiri n’ibitekerezo.
IY 17.2

Imana Yemera Umugaragu Wayo

Nyuma y’iminsi icumi, ibyavuyemo byari bitandukanye n’ibyo Melizari yari yiteze.
Uretse gusa neza, ariko no mu gihagararo n’ubwenge, ba bandi babashije kwirinda mu
mirire yabo bagaragaje akarusho kuri ba bandi baryaga ibyo babonye byose. Nyuma
y’iryo gerageza, Daniyeli na bagenzi be bemererwa gukomeza kurya igaburo ryoroheje
kugeza barangije imyitozo yo gukora inshingano z’ibwami. IY 17.3

Uwiteka yitegereje kandi ashima gukomera no kwigomwa kw’aba basore


b’Abaheburayo, maze imigisha y’Uhoraho ibasesekazwaho. “Imana yahaye abo basore
bane ubumenyi no gusobanukirwa ibyanditse mu bitabo no kugira ubwenge, Daniyeli
we yari yarahawe no gusobanura inzozi n’amabonekerwa yose. (Daniyeli 1: 17). Nyuma
y’imyaka itatu yo kwigishwa, ubwo ubushobozi bwabo n’ubumenyi byageragezwaga
n’umwami, yasanze mu banyabwenge bose nta “wuhwanye na Daniyeli, Hananiya,
Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be. Mu ijambo ryose
ry’ubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni
n’abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi” (umurongo wa 20). IY 17.4

Kwirinda Kugira ngo Tugire Imibereho Yejejwe

Imibereho ya Daniyeli ni urugero rukomeye rugaragaza imico yejejwe. Itanga isomo


kuri bose, cyane cyane abakiri bato. Kumvira ibyo Imana idusaba bizanira inyungu
umubiri n’ibitekerezo. Kugira ngo ugere ku rugero ruhanitse rw’imico mbonera no kugira
ubwenge, ni ngobwa ko ushaka ubwenge n’imbaraga bikomoka ku Mana, no gukurikiza
amabwiriza yo kwirinda mu mico yose y’ubuzima. Mu mibereho ya Daniyeli na bagenzi
be tuhabona urugero rwo kunesha ibigeragezo byo gutwarwa n’irari. Bitwereka ko
binyuze mu mahame yo kwizera Imana abasore babasha kunesha irari ry’umubiri kandi
bagakomeza kuba abanyakuri ku byo Imana ibasaba, n’ubwo byasaba kwitanga birenze
urugero. IY 18.1
Ibaze iyo Daniyeri na bagenzi be baza kwifatanya n’abo bayobozi batizera Imana
maze bakumvira itegeko ryo kurya no kunywa ibyo ab’i Babuloni bari bamenyereye?
Icyo gikorwa kimwe gusa cyo kwirengagiza amabwiriza cyari gutuma bacika intege mu
bitekerezo byabo ndetse no guhorana ipfunwe ry’ikibi. Kwemerera irari ry’ibyokurya
byari kugendana no gutakaza imbaraga z’umubiri, kubura ubwenge, n’imbaraga mu bya
mwuka. Intambwe imwe igana mu kibi ahari yagombaga kubaganisha mu bindi nkabyo,
kugeza ubwo umurunga ubahuza n’ijuru ucika, maze bagatwarwa n’ibigeragezo. IY 18.2

Imana iravuga iti, ” … Abanyubaha nzabakuza, naho abansuzugura nzabakoza


isoni.” (1 Samweli 2:30). Ubwo Daniyeli yakomeje kugira kwizera Imana
kutanyeganyega, Umwuka w’imbaraga y’ubuhanuzi yaje kuri we. Ubwo yari ahawe
n’abantu inshingano mu buyobozi, yigishijwe n’Imana gusoma no gusobanura ibihishwe
by’ahazaza no kugeza ku bazabaho nyuma ye, binyuze mu bintu bigaragara ndetse
n’ibyo bifitanye isano, byerekana ibintu bikomeye byari kuzahishurwa mu bihe biheruka
by’iyi si. IY 18.3

IGICE CYA 3 - KWIFATA MU BYO TURARIKIRA N’IBYO TWIFUZA

“…Mwirinde irari muterwa na kamere yanyu rirwanya ubugingo bwanyu,” niyo mvugo
y’intumwa Petero (1 Petero 2:11). Abenshi bafata iri somo nk’umuburo ku byerekeye
irari ry’ubusambanyi gusa, ariko rifite ubusobanuro bwagutse biruseho. Ribuza ikintu
icyo aricyo cyose cyagira ingaruka mbi bitewe n’irari no kwifuza. He kugira umuntu
wese wiringira Imana wakwirengagiza ubuzima bw’umubiri, maze akibeshya ko
kutirinda mu mirire atari icyaha, kandi ko bitabasha kugira ingaruka mu mibereho ye mu
bya Mwuka. Hari isano ya bugufi cyane hagati y’iby’umubiri n’imibereho yo guhitamo
ikibi n’icyiza. Ingeso yose idashyigikiye imibereho myiza y’ubuzima itesha agaciro
intekerezo z’ubunyangamugayo. Imico mibi mu mirire n’iminywere ijyana ku gukora
amakosa mu ntekerezo no mu bikorwa. Gutwarwa n’irari byongera imbaraga
z’ubunyamaswa, zikaba arizo ziganza mu ntekerezo no kurenza imbaraga z’umwuka.
IY 19.1

Ntibishoboka ko umuntu yanezezwa n’imigisha yo kwezwa nyamara agifite kamere


yo kwikunda ndetse n’umururumba. Benshi banihishwa no kuremererwa n’umutwaro
w’ingaruka mbi zikomoka ku mirire n’iminywere, byonona imibereho n’ubuzima.
Bananiza ingingo zabo zishinzwe igogora kubera kurenza urugero. Imbaraga umuntu
yahawe kurwanya ihohoterwa ry’umubiri iratangaje, ariko umuntu akomeje
kwimenyereza kurya no kunywa birenze urugero bituma imbaraga z’umubiri
zigabanuka. Mu gushyira imbere gutwarwa n’irari no kwifuza bituma n’abitwa Abakristo
bagenda baremara mu mikorere yabo, ndetse bikagabanya imbaraga z’umubiri,
iz’ibitekerezo, n’iz’imico. Reka abo banyantege nke batekereze uko bagombye kumera
iyo baza kwirinda ndetse bagashyigikira gahunda y’ubuzima buzira umuze aho
kubwangiza. IY 19.2

Ntabwo Ari Urugero Rudashoboka

Ubwo Pawulo yandikaga ati, “Imana y’amahoro ibeze rwose,” (1 Abatesalonike 5:23),
ntabwo yahamagariraga bene se kugambirira intego idashoboka kugerwaho; ntabwo
yasabaga ngo bahabwe imigisha itari muri gahunda y’Imana. Yari azi neza ko
abazatunganirizwa gusanganira Kristo mu mahoro bagomba kugira imico itunganye
kandi iboneye. “Abarushanwa mu mikino bose bamenya kwifata ku buryo bwose. Bo
babikorera kugira ngo begukane ikamba rishira vuba, ariko twebwe tubikorera
kuzegukana ikamba ridashira. Ni yo mpamvu nanjye niruka ntameze nk’ukina umukino
wo guterana amakofi ariko simpushe. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye ngo ntazamara
kwigisha abandi naho jye ngasigara ntemewe.” (1 Abanyakorinti 9:25-27). “Mbese
ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingoro za Mwuka Muziranenge utuye muri mwe,
mwahawe n’Imana? Ntimuri abanyu bwite ngo mwigenge, kuko mwacunguwe
mutanzweho ikiguzi. Kubera iyo mpamvu rero, mukoreshe imibiri yanyu ibyo guhesha
Imana ikuzo.” (1 Abanyakorinti 6:19-20). IY 19.3

Igitambo Kizira Inenge

Na none, intumwa Pawulo yongeye kwandikira abizera agira ati, “Nuko bene Data,
ndabinginga kubw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima
byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.” (Abaroma 12:1). Hari
amabwiriza yihariye yari yarahawe Abisirayeli ba kera ko nta nyamaswa ifite inenge
cyangwa irwaye igomba gutambwa nk’igitambo giturwa Imana. Hagombaga gutoranywa
ikizira inenge kikaba ari cyo gitambwa. Uwiteka, akoresheje umuhanuzi Malaki,
yacyashye ubwoko bwe kubwo guteshuka kuri ayo mabwiriza. IY 20.1

” …Umwana yubaha se, n’umugaragu akubaha shebuja. None se ko ndi so, kuki
mutanyubaha? Kandi ko ndi shobuja, kuki mutanyumvira! Nyamara murambaza muti
‘Mbese tugusuzugura dute? Muransuzugura kuko muzana kurutambiro rwanjye
ibyokurya bihumanye. Nyamara murambaza muti ‘Twakugize dute?’ Ni uko muvuga ko
urutambiro rwanjye rusuzuguritse! Igihe muje kuntura itungo rihumye cyangwa
ricumbagira cyangwa rirwaye, mbese ibyo si ukunsuzugura? Mbese itungo nk’iryo
mwahangara kuritura umutegetsi w’igihugu cyanyu? Mbese mugize mutyo yabakirana
ubwuzu akabashimira? Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo abaza.”… Kandi mukinuba muti
‘Mbega agahato!’ Nuko amatungo yakomeretse cyangwa acumbagira cyangwa arwaye,
akaba ari yo muntura! Mbese bene ayo mature yanyu nayakira? Uko ni ko Uhoraho
Nyiringabo abaza” (Malaki 1:6-13). IY 20.2
Nubwo ibi byabwiwe Abisirayeli ba kera, aya magambo arimo inyigisho ku bantu
b’Imana bo muri iki gihe. Ubwo intumwa Pawulo yingingiraga bagenzi be gutanga imibiri
yabo “nk’ibitambo bizima, byera, bishimwa n’Imana,” yari ashyizeho amahame fatizo yo
kwezwa by’ukuri. Ntabwo ari ibyo mu magambo gusa, amarangamutima, cyangwa
ubwoko bw’imvugo, ahubwo ni imibereho y’ubuzima, amahame ahoraho, yinjira mu
buzima bwa buri munsi. Bibasaba ko ingeso zacu mu mirire, mu minywere, no mu
myambarire ziba izo kurinda impagarike yacu, ubusugire bw’intekerezo zacu, n’imico
yacu, kugira ngo tubashe kwegurira Uwiteka imibiri yacu, atari igitambo cyahumanyijwe
n’ingeso mbi, ahubwo ari “igitambo kizima, cyera, gishimwa n’Imana.” IY 20.3

Ibikabura Umubiri n’Ibiyobyabwenge

Imiburo ya Petero yo kwirinda irari ry’umubiri ni imbuzi yahuranije ibuzanya


gukoresha ibyo byose bikabura umubiri bikawinjizamo imbaraga zidasanzwe ndetse
n’ibiyobyabwenge nk’icyayi, ikawa, itabi, inzoga n’indi miti ikomeye ihagarika uburibwe
(morphine). Ibi byose bibasha gushyirwa mu gika cy’ibituma imibereho y’umuntu ikora
mu buryo butari bwiza kandi budasanzwe. Uko ibi byimenyerezwa hakiri kare ni nako
bigira ingaruka mbi k’ubikoresha bikageza aho bimugira imbata, ndetse bikazageza aho
bigabanya imibereho ye mu bya Mwuka. IY 21.1

Inyigisho za Bibiliya zizagira agaciro gake ku bantu bamaze kugwa ikinya mu


ntekerezo zabo zo gushimisha irari ryabo. Ibihumbi n’ibihumbi ntibazabura ubuzima
bwabo gusa, ahubwo bazabura n’ibyiringiro by’ijuru mbere y’uko bashoza intambara yo
kurwanya irari ryabo ryabarenze. Umubyeyi umwe wari umaze imyaka myinshi avuga
ko yejejwe, yavuze amagambo agira ati, “ndamutse mbwiwe guhitamo kureka inkono
y’itabi cyangwa ijuru navuga nti, “Urabeho, wa juru we; Simbasha gusobanura uko
nkunda inkono yanjye y’itabi.” Iki kigirwamana cyari cyarubakiwe ingoro mu mibereho
ye, maze Yesu ahabwa umwanya ukurikiye. Nyamara uyu mubyeyi yahoraga avuga ko
yihaye Uwiteka wese! IY 21.2

Irari Rirwanya Ubugingo


Aho baba bari hose, abejejwe by’ukuri bazakomeza kugaragaza imico iboneye
bahagararira ukuri mu myifatire yabo, kandi kimwe na Daniyeli, bazabera abandi
urugero rwo kwirinda no kwizinukwa. Irari ryose ritagira gitangira rivamo kwifuza
kwangiza. Ikintu cyose kinyuranya n’amategeko karemano giteza imibereho yangiza
ubugingo. Gutegekwa n’irari ry’ibyokurya bitera kugubwa nabi mu nda, kunaniza
umwijima, ubwonko butwikiriwe n’igihu, maze bigatuma umuntu ahorana umushiha.
Maze iyi mibereho yuzuye ubumuga ikaba ari yo yegurirwa Imana nk’igitambo, kandi
nyamara idashobora kwemera intumbi ngo ziyibere ibitambo keretse gusa bibaye
bidafite inenge! Ni inshingano yacu kuzana irari ryacu n’ingeso zacu byo mur’ubu
buzima ngo bigengwe n’amategeko agenga ibyaremwe. Iyaba imibiri yacu itambwa ku
gicaniro cya Kristo yagenzurwaga uko ibitambo by’Abayuda byagenzurwaga, ninde
wakwemerwa? IY 21.3

Ni buryo ki Umukristo akwiriye kurinda imico ye, ngo ibashe kurinda intekerezo ze
byuzuye mu gukorera Kristo? Niba tugomba kwezwa, mu bugingo, umubiri, no mu
mwuka, tugomba kubaho tugengwa n’itegeko mva juru. Umutima ntubasha kwiyegurira
Imana mu gihe irari no kwifuza bihugiye mu kwangiza ubuzima. Abanyuranya
n’amategeko ubuzima bushingiyeho, bagomba kubiryozwa. Ibi bituma ubushobozi
bwabo buba buke mu buryo bwose kugeza aho batabasha kuzuza inshingano zabo kuri
bangenzi babo, ndetse bakananirwa gusohoza inshingano Imana ibasaba. IY 21.4

Ubwo nyir’icyubahiro Palmerston, ministiri w’intebe w’Ubwongereza, yasabwaga


n’umuyobozi w’itorero wo muri Scotch ngo ashyireho umunsi wo kwigomwa kurya no
gusenga kubw’icyorezo cya korera cyari kibugarije, yarashubije vuba na bwangu ati,
“Musukure kandi mutere imiti mu mihanda yanyu n’amazu, mukangurire abantu isuku
n’ubuzima bwiza mu bakene, maze murebe ko bafite ibyokurya byiza kandi bihagije
ndetse n’imyambaro, maze mukoreshe isuku ikwiriye muri rusange, icyo gihe
ntimuzakenera umwanya wo kwigomwa kurya no gusenga. Ndetse n’Uwiteka ntazumva
amasengesho yanyu nimuramuka, mudashyize izi ngamba mu bikorwa.” IY 22.1

Pawulo aravuga ati, ” …Bityo rero nimucyo twiyeze, twivaneho ikintu cyose
gishobora kuduhumanya imibiri cyangwa imitima, twihatire kuba abaziranenge no
gutinya Imana.” (2 Abanyakorinti 7:1). Aduha ingero zadukomeza zerekana
umudendezo w’abejejwe by’ukuri: ” Ubu rero abari muri Kristo Yesu nta teka bacirwa,
kuko batagengwa n’irari ry’umubiri ahubwo bagengwa na Mwuka.” (Abanyaroma 8:1).
Yihanangiriza Abanyagalati agira ati, “Reka mbabwire: nimureke Mwuka w’Imana
abayobore, bityo ntimuzaba mugikora ibyo kamere yanyu irarikira”. (Abanyagalati 5:16).
Avuga bimwe mu byo umubiri urarikira — gusenga ibigirwamana,… ubusinzi,… n’ibindi
nk’ibyo” (imirongo 20, 21). Amaze kuvuga imbuto za Mwuka, zirimo kumenya kwifata,
yongeraho ko ” Aba Kristo Yesu babambye kamere yabo ku musaraba, hamwe n’ingeso
mbi zayo n’irari ryayo. (umurongo wa 24). IY 22.2

Itabi

Yakobo avuga ko ubwenge buturuka mu ijuru “icyambere buraboneye.” (Yakobo


3:17). Iyo aza kubona bene se bakoresha itabi, ese ntiyari kubacyaha kubera iyo mico
agira ati ubwenge nk’ubwo ntibuturuka mu ijuru, ahubwo ni ‘ubw’isi na kamere y’umuntu
ndetse na Satani’ (umurongo 15)? Muri iki gihe cy’umucyo wa Gikristo, ni kangahe
iminwa ivuga izina ry’agaciro rya Kristo yanduzwa n’amacandwe ndetse n’umwotsi
wuzuye umunuko? Mu by’ukuri umuntu wanezezwa n’ibyo byanduye na we aba
ahumanye. Nk’uko nagiye mbona abavuga ko banejejwe n’imigisha yo kwezwa,
nyamara bagakomeza kuba imbata z’itabi, bahumanya ibibakikije, naratekereje nti, Ijuru
ryamera rite riramutse ririmo abanywi b’itabi? Ijambo ry’Imana ribivuga ryeruye ngo,
“Ariko nta gihumanya kizinjira muri uwo murwa” (Ibyahishuwe 21:27). Byashoboka bite
ko abo bimenyereje izo ngeso mbi babona umwanya mw’ijuru? IY 22.3

Abantu bavuga ko ari ab’Imana batamba imibiri yabo ku gicaniro cya Satani
bakoserezaho imibavu y’itabi bayitura uwo mutware w’umwijima. Ese aya magambo
urumva akakaye? Ni iby’ukuri, icyo gitambo gihabwa izo mana. Nk’uko Imana itunganye
kandi yera, kandi itabasha kwemera igihumanya cyose mu mico yayo, ntabwo izemera
iki gitambo cy’agaciro, cyanduye, kandi kitera; twakwanzura tuvuga ko Satani ari we
bihesha ishema. IY 22.4

Yesu yapfiriye kugira ngo abohore umuntu ku ngoyi ya Satani. Yaje kutubohoresha
igitambo cy’amaraso ye. Umuntu wamaze kuba igikoresha cya Yesu Kristo, kandi
wemera ko umubiri we ari urusengero rwa Mwuka Wera, ntabwo azagirwa imbata
y’imico iteye akaga nko gukoresha itabi. Imbaraga ze ziri muri Kristo, We wamuguze
igiciro cy’amaraso Ye. Ibyo atunze byose ni iby’Uwiteka. None se yahangara ate
kuvuga ko nta rubanza afite nyamara akoresha uwo mutungo w’Uwiteka yamubikije mu
guhaza irari rye ridafite ishingiro? IY 23.1

Umubare utagira uko ungana wangizwa buri mwaka kubw’iryo rari, nyamara hari
benshi barimbuka kubwo kubura ijambo ry’ubugingo. Abiyita Abakristo biba Imana icya
cumi n’amaturo, nyamara barimo batambira ku gitambiro kirimbuzi cy’irari, mu
gukoresha itabi, birenze uko batanga mu kugoboka abakene cyangwa batanga
ibikenewe mu murimo w’Imana. Abejejwe by’ukuri bazanesha ingeso mbi zose
zishingiye kw’irari. Maze ubwo nibwo imiyoboro yose y’ubutunzi bwabo bazayerekeza
mu bubiko bw’Uwiteka, kandi Abakristo ni bo bakwiye gufata iya mbere mu
kutihugiraho, kwitanga, no kwirinda. Maze nibwo bazaba umucyo w’isi. IY 23.2

Icyayi n’Ikawa

Icyayi n’ikawa, kimwe n’itabi, bifite icyo byangiza ku mikorere y’ubuzima. Icyayi
kirimo ubumara. Nubwo buri ku rugero ruto, ariko ingaruka zabwo ni kimwe n’iz’inzoga
z’inkazi. Ikawa ifite uburyo isa n’itera igihu ku bwonko maze imbaraga zikagwa ikinya.
Ntabwo ifite imbaraga nk’iz’itabi, ariko ingaruka ni zimwe. Impaka zagibwa kw’itabi ni
zimwe n’iz’icyayi ndetse n’ikawa. IY 23.3

Igihe abafite akamenyero ko gukoresha icyayi, ikawa, itabi, urumogi, cyangwa inzoga
z’inkazi babujijwe ibyo bamenyereye, bumva bidashoboka ko bagira ubushake
n’ishyaka ryo kuramya Imana. Ubuntu mvajuru busa n’aho nta mbaraga bufite yo
gushishikaza cyangwa guhindura amasengesho n’ubuhamya byabo ngo bibe ibiyobowe
na Mwuka Wera. Abo biyita ko ari Abakristo bagomba kumenya inkomoko y’umunezero
wabo. Ese ni ukomoka mu ijuru, cyangwa ni uwa hano ku isi? IY 23.4

Ku bakoresha ibi bikabura umubiri (byongerera umubiri imbaraga zidasanzwe), buri


kintu gisa n’aho nta buryohe hatabonetse ibi yimenyereje. Ibi byica imibereho karemano
y’umubiri n’intekerezo bigatuma umuntu agira ubushobozi bucye bwo kuyoborwa na
Mwuka Wera. Aho ibi yamenyereje umubiri bitabonetse, uwo muntu agira inyota
y’umubiri ndetse n’ibitekerezo, bitari ibyo gukiranuka, bitari ibyo kwera, bitari ibyo
gusabana n’Imana, ahubwo iyo nyota ikaba iy’ibyo bigirwamana yimenyereje. Mu
kwimenyereza ibyangiza umubiri, abiyita Abakristo buri munsi bagabanya imbaraga
zabo, bigatuma batabasha guhesha Imana icyubahiro. IY 23.5

IGICE CYA 4 - ITANURA RY’UMURIRO

Muri uwo mwaka Daniyeli na bagenzi be batangiye inshingano bahawe n’umwami w’i
Babuloni, habaye ibikorwa byinshi byagerageje ubunyangamugayo bw’aba basore
b’Abaheburayo, ariko bagaragaza imbere y’ubu bwoko butubaha Imana, imbaraga no
kwizerwa kw’Imana ya Isirayeli. IY 25.1

Ubwo Umwami yari afite amatsiko yo kumenya iby’ahazaza, yarose inzozi zitangaje,
kandi zimutera ubwoba cyane, “ntiyabasha gusinzira” (Daniyeli 2:1). Nubwo izi nzozi
zamuhagaritse umutima, ntiyabashaga kuzibuka. Nuko umwami ahamagaza
abanyabugenge n’abapfumu, mu kubasezeranira ubutunzi bwinshi ndetse n’icyubahiro
abategeka kumubwira izo nzozi n’ubusobanuro bwazo. Maze baravuga bati, “Twebwe
abagaragu bawe tubwire inzozi warose maze tuzigusobanurire” (umurongo wa 4). IY
25.2

Umwami yari azi ko niba babasha kumubwira ubusobanuro, babasha no kumubwira


izo nzozi. Imana mu bubasha bwayo, ni Yo yari yamweretse izo nzozi ariko ntiyatuma
yibuka uko zari zimeze, ariko akomeza kumva zimuteye ubwoba, kugira ngo bishyire
ahagaragara kwishushanya kw’abanyabwenge b’i Babuloni. Umwami ararakara cyane,
ndetse ababwira ko bose bagomba kwicwa nyuma y’igihe runaka, nibatabasha
gusobanura iby’izo nzozi. Daniyeli na bagenzi be bagombaga kwicanwa n’abo bahanuzi
b’ibinyoma; ariko asa n’uwigerezaho, Daniyeli yiyemeza kujya imbere y’umwami, asaba
ko yahabwa igihe ngo abashe kwerekana inzozi ndetse n’ubusobanuro bwazo. IY 25.3

Umwami amwemerera icyo asabye; maze Daniyeli ahamagaza bagenzi be, maze
bose bashyira ikibazo imbere y’Imana, basaba ubwenge bukomoka kw’isoko y’umucyo
no kumenya. N’ubwo bari mu ngoro y’umwami, bugarijwe n’ibigeragezo, ntibigeze
bibagirwa inshingano bafite ku Mana. Bizeraga badashidikanya ko Imana ariyo
yabashyize aho bari bari; kandi ko bakora umurimo wayo, buzuza inshingano mu
murimo bashinzwe mu kuri. Bari bafite kwiringira Imana. Ni Yo basabye imbaraga igihe
bari bageze mu kaga, kandi nk’uko byari bisanzwe, yababereye umufasha utarigeze
abatererana. IY 25.4

Ibihishwe Bihishurwa

Abagaragu b’Uwiteka ntabwo bamutakambiriye ubusa. Bari baramuhesheje


icyubahiro, maze mw’isaha y’ibigeragezo, na We abahesha icyubahiro. Ibyari bihishwe
bihishurirwa Daniyeli, maze asaba kongera kubonana n’Umwami. IY 25.5

Umunyagano w’Umuyuda ahagarara imbere y’umutware w’ubwami bukomeye


bwigeze bubaho munsi y’izuba. Umwami yari yataye umutwe kabone n’ubwo yari
atunze iby’umurengera ndetse afite n’icyubahiro cyinshi, ariko umusore w’umunyagano
yari afite amahoro anezerewe mu Mana. Mu mateka ya Daniyeli, iki nicyo cyari igihe
yari agiye guhabwa isumbwe, kumenyekana, no kugaragaza ubwenge bwe burenze
ubw’abandi. Ariko mu magambo ye, yatangiye yerekana ko ntacyo aricyo, ahubwo
Imana ye ari Yo ashyira hejuru avuga ko ari Yo soko y’ubwenge: IY 25.6
“Nyagasani amayobera wifuza kumenya nta munyabwenge cyangwa umupfumu,
cyangwa umunyabugenge, cyangwa uzi kuragura ushobora kuyakubwira. Nyamara
nyagasani, hari Imana yo mu ijuru isobanura amayobera, ni yo yakumenyesheje ibizaba
mu gihe kizaza” (Daniyeli 2:27,28). Umwami atega amatwi yumva za nzozi zisobanurwa
ingingo ku yindi; maze ubusobanuro bwazo bwose bumaze gutangwa neza, yumva ko
akwiye kwemera ko ari uguhishurirwa kuvuye k’Uwiteka. IY 26.1

Ukuri kutanyuze iruhande gukubiye muri izi nzozi kwatumye umwami atekereza
cyane, maze mu kwicisha bugufi no kwiyoroshya, yikubita hasi aramya agira ati, “Mu
by’ukuri Imana yanyu ni yo Mana irusha izindi zose gukomera, ni yo itegeka abami
kandi igahishura amayobera!” (umurongo 47). IY 26.2

Igishushanyo cy’Izahabu

Umucyo ukomoka mu ijuru wari umaze kumurikira umwami Nebukadinezari, maze


mu gihe gito agaragaza umutima wo kubaha Imana. Imyaka mike yo gutera imbere
ituma yishyira hejuru mu mutima we, maze yibagirwa uko yari yasobanukiwe n’Imana
Ihoraho. Yongera gusubira mu gusenga ibigirwamana noneho ashyizeho umwete. IY
26.3

Ahereye ku butunzi bw’ibyo yanyaze ku rugamba, yacuze igishushanyo cy’izahabu


gisa n’icyo yari yabonye mu nzozi, agishinga mu kibaya cya Dura, maze ategeka
abatware bose n’abantu bose kukiramya, bitaba ibyo bakicwa. Iki gishushanyo cyari
gifite uburebure bwa metero mirongo itatu n’ubugari bwa metero eshatu, maze
kigaragara nk’igifite ubwiza buhebuje imbere y’aba bantu basenga ibigirwamana. Maze
hatangwa itegeko rihamagarira abatware bose b’umwami ngo baze mu munsi wo
kwerekana icyo gishushanyo, maze nibumva ijwi ry’ihembe n’imyironge n’ibintu
by’ubwoko bwose bivuga, bikubite hasi bakiramye. Haramutse hagize ugomera iri
tegeko, yagombaga guhita ajugunywa mw’itanura rigurumana. IY 26.4

Uwo munsi uragera, abantu bose baraterana, maze ijambo rigera ku mwami ko ba
basore batatu b’Abaheburayo yari yarahaye gutegeka i Babuloni banze kuramya cya
gishushanyo. Aba ni ba basore batatu bagenzi ba Daniyeli, abo umwami yari yarise
Shadaraki, Meshaki na Abedinego. Yuzuye uburakari, Umwami abatumaho ngo baze
aho ari, abereka itanura rigurumana, ababwira ko ari cyo gihano bari buhabwe
baramutse banze kumvira itegeko rye. IY 26.5
Uko gukangata k’umwami kwabaye uk’ubusa. Ntabwo yabashaga guhindura izi
nyangamugayo ngo batezuke ku mugambi wabo wo kubaha Umutware w’isi yose. Bari
barigishijwe mu mateka ya basekuruza ko kugomera Imana ari umugayo, akaga, ndetse
birimo ingorane; kandi bazi ko kubaha Imana atari inkomoko y’ubwenge gusa, ahubwo
ko ari n’urufatiro rw’imigisha y’ukuri. Bitegereza itanura rigurumana batuje n’iryo teraniro
ry’abasenga ibigirwamana. Bizeye Imana, kandi ntizabatererana. Igisubizo cyabo
kirangwa no kubaha umwami, nyamara bamubwira bamaramaje bati: “Nyagasani
umenye ko tutazasenga imana zawe kandi ko tutazaramya ishusho y’izahabu
wahagaritse” (Daniyeli 3:18). IY 27.1

Uwo mwami w’umwibone yari ashagawe n’abatware be, hamwe n’abagaba b’ingabo
banesheje amahanga; n’abantu bose bamwogeza ko afite ubwenge nk’ubw’imana
zabo. Hagati y’urwo rusaku hari hahagaze abasore batatu b’Abaheburayo, bakomeje
kwinangira kutumvira itegeko ry’umwami. Bubahirizaga amategeko y’i Babuloni igihe
yabaga atagongana n’ay’Imana, ariko ntibabashaga gutandukira intambwe ingana
n’agasatsi ko ku mutwe ngo bateshuke ku nshingano y’Umuremyi wabo. IY 27.2

Uburakari bw’umwami bwari butagifite igaruriro. Mu mbaraga ze zihebuje n’icyubaro,


kugira ngo asuzugurwe n’abahagarariye ubwoko busuzuguritse bw’abanyagano, cyari
nk’igitutsi atabasha kwihanganira. Maze itanura ryenyegezwa karindwi kurusha uko
ryakaga mbere, maze bajugunyamo ba basore b’Abaheburayo b’abanyagano. Ibirimi
by’umuriro byari bikaze cyane, ku buryo abajugunye mo abo basore byabatwitse
bikabica. IY 27.3

Imbere y’Isumbabyose

Ako kanya mu maso h’umwami hagaragaza ubwoba bwinshi. Amaso ye yari


ayahanze umuriro ugurumana, maze ahindukirira abatware be, arababwira ati, ” Mbese
ntitwajugunye mu muriro abagabo batatu baboshye?” (umurongo wa 24). Baramusubiza
bati ‘Ni byo nyagasani.’ Nuko umwami aravuga ati, “Nyamara ndabona abagabo bane
bataboshye bagenda mu muriro rwagati kandi ntacyo wabatwaye! Uwa kane arasa
n’umwana w’Imana.” (umurongo 25). IY 27.4

Iyo Kristo yiyeretse abana b’abantu, imbaraga itagaragara ivugana n’ubugingo


bwabo. Bumva ko bari imbere y’Isumbabyose. Imbere y’ubutware bwe, abami
n’abakomeye bahinda umushyitsi, kandi bakabona ko Imana ihoraho isumba imbaraga
zose zo kwisi. IY 27.5
Afite isoni n’ikimwaro, umwami aravuga ati, “… Bagaragu b’Imana Isumbabyose
mwe, nimusohoke muze hano.” (umurongo 26). Baramwumvira, biyerekana imbere
y’iteraniro ntacyo babaye, nta n’umwotsi unuka ku myambaro yabo. Iki gitangaza
cyagize ingaruka ikomeye mu bitekerezo by’abantu. Cya gishushanyo gikomeye
cy’izahabu, cyari cyarashinzwe mu cyubahiro, kiribagirana. Umwami atanga itegeko
yuko umuntu wese uzavuga nabi Imana y’aba bagabo azicwa, “kuko nta yindi Mana
ishobora gukiza nka Yo.” (umurongo 29). IY 27.6

Ubunyangamugayo Budahindagurika n’Ubugingo Bwejejwe

Aba basore batatu b’Abaheburayo bari bafite imibereho yejejwe by’ukuri. Imico
y’Umukristo nyakuri ntibura gushyira ku munzani ingaruka. Ntabwo bigombera kubaza
ngo, ‘Ese abantu bazantekereza bate ndamutse nkoze ibi?’ Cyangwa, ‘Ni buryo ki
byahungabanya gukomera kwange mu b’isi ndamutse nkoze biriya?’ Mu bushishozi
bukomeye, abana b’Imana bifuza kumenya icyo yifuza ko bakora, kugira ngo ibikorwa
byabo biyiheshe icyubahiro. Uwiteka yashyizeho uburyo imitima n’ubuzima
bw’abamukurikira bayoborwa n’ubuntu mvajuru, ngo babashe kuba urumuri n’itabaza
rimurikira isi. IY 28.1

Izi nyangamugayo z’Abaheburayo zari zifite ubushobozi karemano, bari baragize


amahirwe yo kwigira mu mashuri ahanitse mu by’umuco, kandi ubu bari mu myanya
y’icyubahiro; ariko ibi byose ntibyatumye bibagirwa Imana. Ububasha bwabo
bwakoresherejwe guhesha Imana icyubahiro. Mu bunyanga mugayo bwabo
budahindagurika, bagaragaje uko bashima iyabahamagaye ikabavana mu mwijima
ikabashyira mu mucyo w’itangaza. Mur’uko kurokorwa kw’igitangaza, imbere y’imbaga
y’abantu, hagaragariye imbaraga y’Imana. Yesu yari iruhande rwabo mw’itanura
ry’umuriro, icyubahiro Cye cyemeje umwami w’i Babuloni wishyira hejuru ko uwo nta
wundi ko ari Umwana w’Imana. Umucyo mvajuru wakomeje kurabagirana kuri Daniyeli
na bagenzi be, kugeza ubwo abo bakorana bamenye kwizera kwabatandukanyaga
n’abandi, ndetse kugatuma imico yabo iba intanga rugero. Mu kurokora abagaragu
bayo biringirwa, Uwiteka yahamije ko azahorana n’abarengana kandi ko azanesha
imbaraga zose z’ab’isi zishaka kuribata ubuyobozi bw’Imana yo mw’ijuru. IY 28.2

Isomo ku Batentebutse

Mbega isomo hano ryahawe abacitse intege, abashidikanya, n’abanyabwoba mu


murimo w’Imana! Mbega uko biteye imbaraga ku batabasha guteshurwa ku nshingano
kubera ibigeragezo! Aba bantu bizerwa, badahungabanywa n’imiraba bagaragaza
kwezwa nyako, nyamara ntibiyumvamo ko bakomeye. Ubwinshi bw’ibyiza bibasha
gukorwa n’Abakristo bafite umurava ntibibasha kugereranywa kugeza ubwo
iby’ubuzima bizashyirwa ahagaragara, ubwo intebe z’imanza zizashingwa maze ibitabo
bikabumburwa. IY 28.3

Kristo agaragaza ubushake bwe muri iri tsinda ry’abantu; Ntaterwa isoni no kubita
abavandimwe be. Hakwiye kugaragara amagana ahaboneka umwe gusa muri twe, bari
ku ruhande rw’Imana, barangwa n’imibereho ihamanya n’ubushake bwayo, ngo
babashe kurabagirana no kuba imuri zaka, bejejwe, b’abaziranenge, mu bugingo,
umubiri, no mu mwuka. IY 28.4

Intambara iracyakomeje hagati y’abana b’umucyo n’abana b’umwijima. Abitwa izina


rya Kristo bagomba kwiyambura imibereho ica intege umuhati wabo, ahubwo
bagashishikazwa no gusohoza inshingano zabo. Abakora batyo basezeranirwa ko
imbaraga y’Imana izahishurirwa muri bo. Umwana w’Imana, Umucunguzi w’isi,
azagaragarira mu magambo yabo, n’imirimo yabo, maze izina ry’Imana rihabwe
icyubahiro. IY 29.1

Nk’uko byari bimeze mu minsi ya Shadaraki, Meshaki, na Abedinego, ni nako mu


minsi y’imperuka Uwiteka azakorera mu buryo bukomeye abahagararira ukuri
badatezuka. Uwabanye n’Abaheburayo mu itanura ry’umuriro azabana n’abamwiringira
aho bazaba hose. Kubana na We bizabakomeza kandi bibarinde. Hagati mu bigeragezo
— ibigeragezo bisa n’aho bitigeze kubaho — intore Ze zizahagarara zishikamye. Satani
n’ingabo ze uko zangana kose ntizibasha kunesha umunyantege nke wo mu bakiranutsi
b’Imana. Abamalayika bafite imbaraga zihebuje bazabarinda, kandi ku bwabo Yehova
azigaragaza “nk’Imana isumba imana zose,” ishobora gukiza bihebuje abashyize
kwizera kwabo muri We. Prophets and Kings, p. 513. IY 29.2

IGICE CYA 5 - DANIYELI MU RWOBO RW’INTARE

Igihe umwami Dariyusi yigaruriraga ingoma y’i Babuloni, yahise atangira guhindura
imitegekere yayo. Dariyusi “yiyemeza gushyiraho abategetsi ijana na makumyabiri…;
ashyiraho n’abayobozi batatu; barimo na Daniyeli” (Daniyeli 6:1, 2). Kandi “Daniyeli
yarushaga cyane abandi bayobozi n’abategetsi ubwenge, ku buryo umwami yari afite
umugambi wo kumwegurira ubutegetsi bw’ubwami bwe bwose. (Umurongo wa 3).
Icyubahiro cyahawe Daniyeli cyateye ishyari abatware bo muri ubwo bwami. Kubera
ibyo abo bayobozi n’abategetsi bashakisha impamvu yose baheraho ngo bamurega.
“Ariko bamuburaho ikosa n’icyaha kuko yari inyangamugayo. Nta burangare cyangwa
ubuhemu bamubonyeho.” (umurongo wa 4). IY 30.1
Mbega isomo tubona aha rireba Abakristo bose. Amaso yuzuye ishyari yose yari
ahanzwe kuri Daniyeli umunsi ku wundi; bamuhanze amaso yuzuye urwango; nyamara
nta na kimwe mu bikorwa bye babashaga kwerekana nk’ikosa. Kandi ntiyigeze yirata ko
ari uwera, ahubwo yakoze ikiruseho kuba cyiza — yabayeho imibereho ikiranuka kandi
yiyeguriye Imana. IY 30.2

Uko gukiranuka kw’imico ya Daniyeli kwarushagaho kugaragara, niko abanzi be


barushagaho kumwanga. Basaga n’abuzuye ibisazi, kuko ntacyo babashaga kumurega
gishingiye ku mico ye cyangwa gishingiye no ku kutubahiriza inshingano ze. “Maze aba
bagabo baravuga bati, “Nta kosa twabona ryo kurega Daniyeli, keretse dushakiye
ikirego ku byerekeye amategeko y’Imana ye.” (Umurongo wa 5). Daniyeli yasengaga
Imana yo mw’ijuru gatatu ku munsi. Iki ni cyo kirego cyonyine babashaga kumurega. IY
30.3

Hacurwa noneho umugambi ubasha kumuhitana. Abanzi be bateranira i bwami


basaba umwami ngo ashyireho itegeko yuko nta muntu n’umwe ugomba gusaba ikintu
cyose Imana cyangwa undi muntu, keretse umwami Dariyusi, kumara iminsi mirongo
itatu, ngo kandi uzanyuranya n’iryo tegeko, azahanishwe kujugunywa mu rwobo
rw’Intare. Umwami ntiyari azi urwango aba bagabo bafitiye Daniyeli, ndetse ntiyanigeze
atekereza ko iri tegeko ari we rigamije kugirira nabi. Kubwo gushimagiza umwami,
bamwijeje ko bizamuhesha icyubahiro naramuka yemeje iryo tegeko. Bavuye imbere
y’umwami mu maso yabo hagaragaza ukumwenyura guturuka ku kunesha kwa Satani,
banejejwe n’umutego bateze umugaragu w’Imana. IY 30.4

Icyitegererezo cy’Ubushizi bw’Amanga no Kwizerwa

Umwami yemeza rya tegeko. Daniyeli amenya impamvu abanzi be bashaka


kumuhirika. Ariko ntibyatumye ahindura gahunda ye n’umunsi n’umwe. Yakomeje
gukora inshingano ze atuje nk’uko bisanwe, kandi kw’isaha yo gusenga akajya mu
cyumba cye, amadirishya ye akinguye yerekeye i Yerusalemu, akerekeza
amasengesho ye ku Mana yo mw’ijuru. Ibikorwa bye byavugaga ku mugaragaro nta
bwoba ko nta mbaraga zo ku isi zifite ububasha bwo guhagarara hagati ye n’Imana ye
ngo zimutegeke uwo agomba cyangwa atagomba gusenga. Intwari idatezuka! Ihagaze
imbere y’isi n’uyu munsi irangwa no gushimwa nk’Umukristo ushize amanga kandi
wizerwa. Umutima we wose awerekeza ku Mana, kabone nubwo yaba azi ko urupfu ari
cyo gihano kimutegereje kubwo gusenga kwe. IY 30.5
Abanzi be bakomeza kumugenza umunsi wose. Gatatu kose yinjira mu cyumba cye,
kandi inshuro eshatu zose bumva ijwi rye atakambira Uhoraho. Bukeye babwira
umwami yuko Daniyeli, umwe mu banyagano b’Abayuda, yanze kumvira itegeko rye.
Umwami yumvise aya magambo, amaso ye arahweza abona umutego watezwe.
Aterwa agahinda cyane kuba yaremeje iri tegeko, abunza imitima kugeza nimugoroba
ashaka uko Daniyeli yakira. Ariko abahanuzi b’inshuti za ba banzi ba Daniyeli bari
babiketse, maze baza imbere y’Umwami n’aya magambo ngo: “Nyagasani, uzirikane ko
ukurikije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi, nta tegeko cyangwa iteka ryatangajwe
n’umwami rishobora gukuka.” (umurongo 16). IY 31.1

“Nuko umwami ategeka ko bazana Daniyeli bakamujugunya mu rwobo rw’intare.


Umwami aramubwira ati, ‘Imana yawe usenga buri gihe igukize.’ ” (umurongo wa 17).
Bazana ibuye barikingisha urwobo, umwami ashyiraho ikashe ye bwite
n’iz’ibikomangoma bye kugira ngo hatagira uhindura ibitegetswe kuri Daniyeli. ” Maze
Umwami ajya mu ngoro ye arara atariye, yirinda ibimushimisha kandi ntiyabasha
gusinzira.” (umurongo wa 18). IY 31.2

“Imana Yanjye Yohereje Malayika Wayo”

Mu gitondo kare kare umwami azindukira kuri rwa rwobo rw’intare, arataka ati, “Yewe
Daniyeli mugaragu w’Imana nzima we, mbese Imana ukorera buri gihe yashoboye
kugukiza intare? ” (umurongo 20). Ijwi ry’umuhanuzi ryumvikana risubiza riti, ”
Nyagasani, uragahoraho! Imana yanjye yohereje umumarayika wayo, abumba iminwa
y’intare ntizagira icyo zintwara. Imana yasanze ndi umwere, kandi nawe nyagasani nta
cyo nagucumuyeho.” IY 31.3

“Nuko umwami aranezerwa cyane, ategeka kuzamura Daniyeli bakamuvana mu


rwobo. Ntihagira igikomere bamusangana kubera ko yari yiringiye Imana ye.” (Imirongo
22,23). Uko niko umugaragu w’Imana yakijijwe. Imigambi abanzi be bari bamugiriye
ahubwo baba ari bo igaruka. Kw’itegeko ry’umwami bajugunywa murwobo, ako kanya
batanyaguzwa n’inyamaswa z’inkazi. IY 31.4

IGICE CYA 6 - AMASENGESHO YA DANIYELI

Ubwo iherezo ry’igihe cy’ubunyage cy’imyaka mirongo irindwi ryari ryegereje,


ibitekerezo bya Daniyeli byacukumbuye cyane ubuhanuzi bwa Yeremiya. Yabonye ko
igihe kiri hafi ubwo Imana yari igiye guha ubwoko bwayo andi mahirwe; hamwe no
kwiyiriza ubusa, no kwicisha bugufi no gusenga, yinginga Imana yo mw’ijuru
kubw’Abisirayeli, muri aya magambo: “Nyagasani Mana, wowe ukomeye kandi ufite
igitinyiro, ukomeza Isezerano ryawe ukagirira neza abagukunda bagakurikiza
amabwiriza yawe. Nyamara twakoze ibyaha tugucumuraho, twagize nabi turakugomera,
twateshutse amabwiriza yawe ntitwakurikiza n’ibyemezo wafashe. Watumye abagaragu
bawe b’abahanuzi ku bami bacu no ku bategetsi bacu no kuri ba sogokuruza, ndetse no
ku baturage bose bo mu gihugu, ariko twabimye amatwi.” (Daniyeli 9:4-6). IY 32.1

Daniyeli ntagaragaza gukiranuka kwe bwite imbere Imana. Aho kuvuga ko ari
imbonera n’umuziranenge, uyu muhanuzi wubahwa yicishije bugufi yishyira hamwe
n’abandi Bisirayeli nk’abacumuye. Ubwenge Imana yari yaramuhaye bwari burenze
kure ubwenge bw’abakomeye bo muri iyi si, nk’uko umucyo w’izuba umurikira mu kirere
ku manywa y’ihangu ugatwikira uw’inyenyeri. Tekereza iri sengesho ryavuye mu kanwa
k’uwemewe n’ijuru. Mu kwicisha bugufi, mu marira atagira imbereka ku mutima,
yinginga Imana kubwe no kubw’ubwoko bwe. Ashyira ubugingo bwe imbere y’Imana,
yatura kudakiranuka kwe, kandi agaragaza gukomera n’ubushobozi bw’Ubuhoraho. IY
32.2

Gukomeza Umurava n’Ubwitange

Mbega umurava n’ubwitange byaranze amasengesho ye! Ukuboko kwe kwizera


kwazamuriwe gusingira amasezerano adakuka y’Isumbabyose. Ubugingo bwe bukirana
n’agahinda. Maze abona igihamya ko gusenga kwe kumviswe. Yizera ko intsinzi ari iye.
Iyaba natwe nk’abantu twabashaga gusenga nk’uko Daniyeli yasenze, tugakirana
n’ibigeragezo nk’uko yakiranye na byo, twicisha bugufi imbere y’Imana, twagombye
kubona ibisubizo by’amasengesho yacu nk’uko byagendekeye Daniyeli. Umva uko
yashyikirije ikirego cye mu rukiko rwo mu ijuru: IY 32.3

“Mana yanjye, tega amatwi wumve! Ngaho reba akaga twagize n’ak’umurwa
wakweguriwe. Turagutakambira tutishingikirije ubutungane bwacu, ahubwo
twishingikirije impuhwe zawe nyinshi. Nyagasani, utwumve! Nyagasani, utubabarire!
Nyagasani, utwiteho ugire icyo ukora udatindiganyije! Bikore kubera ko uri Imana yacu
natwe tukaba ubwoko bwawe, no kubera umurwa wawe wakweguriwe.” (imirongo 18,
19). IY 32.4
Umugaragu w’Imana yasabaga ko imigisha iva mu ijuru imanukira ubwoko bw’Imana
no gusobanukirwa ubushake mvajuru. Umutwaro wari ku mutima we wari uwa Isirayeli,
kubera ko batari bashikamye, mu gukomeza amategeko y’Imana. Asobanukirwa ko
ibyago byose byababayeho byatewe n’ingaruka zo kwirengagiza amategeko yera.
Aravuga ati, ” Twakoze ibyaha tugucumuraho . . . Erega kubera ibyaha byacu
n’ibicumuro bya ba sogokuruza, Yeruzalemu n’ubwoko bwawe dusuzugurwa
n’amahanga adukikije!” (imirongo 15, 16). Abayuda bari baratakaje icyubahiro cyabo,
n’imico yera y’Imana nk’ubwoko bwatoranyijwe. “Mana yacu, umva amasengesho
yanjye n’icyo ngusaba. Girira ko uri Nyagasani, usanishe Ingoro yawe yasenyutse.”
(umurongo 17). Umutima wa Daniyeli wibukana agahinda ingoro y’Imana yagizwe
amatongo. Yari azi ko gukomera kwayo kubasha gusanwa gusa Abisirayeli babashije
kwicuza ibicumuro byo kugomera amategeko y’Imana, bakicisha bugufi, bagakiranuka,
kandi bakumvira. IY 33.1

Intumwa Mvajuru

Uko amasengesho ya Daniyeli akomeza kujya mbere, malayika Gaburiyeli amanuka


ava mu bikari byo mu ijuru kumubwira ko gusenga kwe kwashubijwe. Uyu malayika
ukomeye azanwa no kumwungura ubwenge no kumenya — ngo abashe
gusobanukirwa ibitangaza byendaga kuba mu gihe kiri imbere. Nuko, ubwo yari
ashishikajwe no kumenya no gusobanukirwa ukuri, Daniyeli agirana ikiganiro n’intumwa
ivuye mu ijuru. IY 33.2

Nk’igisubizo cyo kwinginga kwe, Daniyeli ntiyahawe gusa umucyo n’ukuri we


n’ubwoko bwe bari bakeneye, ahubwo yahishuriwe ibikomeye byo mu bihe bizaza,
ndetse kugeza ku kugaruka k’Umucunguzi w’isi. Abiyita ko ari abaziranenge, nyamara
badafite umurava wo gusuzuma Ibyanditswe Byera cyangwa ngo bakirane n’Imana mu
masengesho ngo babashe gusobanukirwa n’ukuri kwa Bibiliya, ntibazi neza kwezwa
by’ukuri icyo ari cyo. IY 33.3

Daniyeli yavuganye n’Imana. Yakinguriwe ijuru. Ariko icyubahiro yahawe ni cyo


cyatumye yicisha bugufi arushaho kwifuza gusobanukirwa. Abemera ijambo ry’Imana
n’umutima wabo bazagira inzara n’inyota yo kumenya ubushake bwayo. Imana ni Yo
soko y’ukuri. Imurikira intekerezo ziri mu mwijima igaha umuntu imbaraga y’ubwenge yo
kwakira no gusobanukirwa ukuri Imana yahishuye. IY 33.4
Gushaka Ubwenge Buva ku Mana

Dushingiye ku bimaze gusobanurwa, malayika Gaburiyeli yahaye Daniyeli


amabwiriza noneho yabashaga kumva. Imyaka mike ishize, nyamara, umuhanuzi yifuje
gusobanukirwa n’ibyo atari yasobanukiwe neza, na none yongera gushaka umucyo
n’ubwenge bukomoka ku Mana. “Muri icyo gihe jyewe Daniyeli namaze ibyumweru
bitatu nibabaje. Sinigeze ndya umutsima nubwo ari mwiza, nta nyama cyangwa ibindi
byokurya byiza, sinigeze nywa divayi, nta n’ubwo nigeze nisiga amavuta . . . Nubuye
amaso kugira ngo ndebe mbona umuntu wambaye imyambaro yera, akenyeye
umukandara w’izahabu inoze. Umubiri we wateraga ibishashi nk’ibuye ry’agaciro, mu
maso he harabagiranaga nk’umurabyo, amaso ye yabengeranaga nk’indimi z’umuriro,
amaboko n’amaguru bye byari bimeze nk’umuringa unoze. Iyo yavugaga wagiraga ngo
ni amajwi y’abantu benshi.” (Daniyeli 10:2-6). IY 33.5

Ubu busobanuro busa n’ubwo Yohana yeretswe ubwo Kristo yamubonekeraga ari ku
kirwa cy’i Patimo. Usa n’umwana w’Imana yabonekeye Daniyeli. Uwiteka yohereza indi
ntumwa ivuye mu ijuru ngo yongere kwigisha Daniyeli ibizaba mu minsi y’imperuka. IY
34.1

Ukuri gukomeye kwahishuwe n’Umucunguzi w’isi ni ukw’abashakisha ukuri


nk’abashaka ubutunzi buhishe. Daniyeli yari amaze gusaza. Ubuzima bwe bwari
bwaranyuze mu bigeragezo byo mu ngoro y’abapagani, ibitekerezo bye binihishwa
n’ibyaberaga muri ubwo bwami bukomeye. Nyamara ibyo byose abishyira ku ruhande
ngo yegurire ubugingo bwe Imana, anashaka gusobanukirwa n’umugambi
w’Isumbabyose. Nk’igisubizo cy’amasengesho ye, yahawe umucyo uturutse mu bikari
byo mu ijuru kandi ugezwa no ku bazabaho mu minsi ya nyuma. Ni umurava umuze ute
twebwe tugomba gushakana Imana, ngo ibashe gukingura ibitekerezo byacu maze
dusobanukirwe n’ukuri duhabwa gukomoka mu ijuru. IY 34.2

“Jyewe Daniyeli nari hamwe n’abandi, ariko ni jye jyenyine wabonekewe abandi
ntibabonekerwa, ahubwo ubwoba bwinshi bwarabatashye barahunga bajya kwihisha . .
. Byanteye gucika intege nshya ubwoba, nsigara nta mbaraga mfite” (imirongo 7, 8).
Abejejwe by’ukuri bagira imibereho isa nk’iyi. Uko bazarushasho kubona gukomera,
icyubahiro no gukiranuka bya Kristo, ni ko bazarushaho kubona intege nke zabo no
kudatungana. Ntibazabona imbaraga yo kwiyita abaziranenge; ibyabonekaga nk’ukuri
muri bo, n’ibigereranywa no kwera n’icyubahiro bya Kristo, bizagaragara ko bidakwiye
kandi byanduye. Iyo abantu bitandukanije n’Imana, iyo bafite gushidikanya ku bya
Kristo, nibwo bavuga bati, “Ndi umuziranenge ; Nagizwe umwere.” IY 34.3
Gaburiyeli noneho abonekera umuhanuzi, maze aramubwira ati: “Yewe Daniyeli
watoneshejwe n’Imana, umva icyo amagambo nkubwira asobanura. Haguruka, dore
Imana yakuntumyeho. Akimara kumbwira ayo magambo mpita mpaguruka mpinda
umushyitsi. Arongera ati ‘Daniyeli, wigira ubwoba. Kuva ku munsi wa mbere wiyemeje
gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana, yumvise isengesho ryawe none
nkuzaniye igisubizo cyayo.” (imirongo 11, 12). IY 34.4

Icyubahiro Daniyeli Yahawe n’Umwami

Mbega icyubahiro Daniyeli yahawe n’umutware w’ijuru! Yahumurije umugaragu we


wahindaga umushyitsi amwizeza ko gusenga kwe kumvikanye mu ijuru. Mu gisubizo
cyo kwinginga kwe malayika Gaburiyeli yaroherejwe ngo akore ku mutima w’umwami
w’i Peresi. Umwami yari yarinangiye umutima mu gihe cy’ibyumweru bitatu Daniyeli
yamaze yiyiriza ubusa anasenga, ariko igikomangoma cy’ijuru Malayika ukomeye,
Mikayeli, yohererejwe guhindura umutima w’umwami wari winangiye ngo afate
icyemezo gisubiza amasengesho ya Daniyeli. IY 35.1

“Ayo magambo yayambwiye nubitse umutwe ku butaka, ntinya kugira icyo mvuga.
Nuko haza usa n’umuntu ankora ku munwa . . . Uwo wambaye imyambaro yera
arambwira ati ‘Yewe muntu watoneshejwe n’Imana gira amahoro witinya. Komera!
Komera! Akimvugisha ndamubwira nti ‘Nyakubahwa, ampaye imbaraga none gira icyo
umbwira.” (imirongo 15-19). Ni icyubahiro gihebuje cyahishuriwe Daniyeli ku buryo
atabashaga kwihanganira uwo mucyo. Maze intumwa mvajuru itwikira uwo mucyo maze
yiyereka umuhanuzi isa n’umuntu” (umurongo wa 6). Binyuze mu mbaraga mvajuru,
Malayika yakomeje uyu mugabo w’inyangamugayo kandi wiringira, ngo yumve
amagambo Imana imwoherereje. IY 35.2

Daniyeli yari umugaragu w’Isumbabyose witanga. Imibereho ye yaranzwe n’ibikorwa


by’ingenzi byo gukorera Shebuja. Imico ye izira amakemwa no kwizera kwe
kudahungabana bigaragazwa no kwicisha bugufi no kugira umutima umenetse imbere
y’Imana. Tubisubiremo, imibereho ya Daniyeli yaranzwe no kuba icyitegererezo cyiza
cy’umuntu wejejwe by’ukuri. IY 35.3

IGICE CYA 7 - IMICO YA YOHANA

Intumwa Yohana yari afite umwihariko ku zindi ntumwa kuko yari azwi nk’
“umwigishwa Yesu yakundaga.” Kubera ko atigeraga agira ubwoba na gato, cyangwa
intege nke, habe no guhindagurika mu mico, yari afite imico myiza, n’umutima
w’urukundo. Bigaragara ko yanezezwaga cyane n’umwihariko w’urukundo yari afitanye
na Yesu, kuko yagiye abona impano nyinshi zigaragaza icyizere n’urukundo Umukiza
yari amufitiye. Yari umwe mu batatu bahawe amahirwe yo kwerekwa icyubahiro cya
Kristo ku musozi yiyerekaniyeho afite ishusho irabagirana, ndetse no kubona agahinda
ke i Getsemani; ndetse ni we Umwami wacu yaragije nyina kuri ya saha ya nyuma
y’umubabaro ari ku musaraba. IY 36.1

Urukundo Umukiza yagaragarije uyu mwigishwa ukundwa rwongeye kwigaragaza


mu kwitanga kwe atizigamye. Yohana yomatanye na Kristo nk’uko ishami ry’umuzabibu
rifata ku gishyitsi. Kubwa Shebuja, [Yohana] yemeye kwigerezaho no kwishyira mu
kaga ari kumwe na Yesu muri cya cyumba yacirwagamo urubanza, ndetse no ku
musaraba yari ahari; kandi ubwo yumvaga inkuru yuko Yesu yazutse, yarihuse ngo
atanguranwe kugera ku mva aho bari bamuhambye, maze umurava we umushoboza no
gusumbya intambwe Petero wakundaga guhubuka. IY 36.2

Urukundo Yohana yakundaga Umukiza we ntabwo rwari urukundo rusanzwe rwa


kimuntu, ahubwo rwari urukundo rw’umunyabyaha wihannye, wumvaga ko yacungujwe
amaraso ya Kristo y’igiciro cyinshi. Yumvaga ari iby’icyubahiro gikomeye gukora no
kubabazwa akora umurimo w’Umwami. Urukundo yakundaga Yesu rwatumye akunda
abantu bose Kristo yapfiriye. Idini ye yagaragariraga mu bikorwa. Yavugaga ko
urukundo umuntu akunda Imana rugaragarira mu gukunda abana bayo. Yakomeje
kumvikana kenshi avuga ati “Ncuti nkunda, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe
tugomba gukundana.” 1Yohana 4:11. “Igituma dukunda ni uko Imana yabanje
kudukunda. Umuntu navuga ati, ‘Nkunda Imana ariko akanga umuvandimwe we, aba
ari umunyabinyoma, yabasha ate gukunda Imana atabonye?” (imirongo 19, 20).
Imibereho y’uwo mwigishwa yari ihuje n’ibyo yigishaga. Urukundo rwagurumanaga mu
mutima we kubwa Kristo,ni rwo rwamubashishije kugaragaza umurava, mu gukora
atizigamye kubwa bagenzi be, cyane cyane abavandimwe be bo mu itorero rya Kristo.
Yari umubwiriza ukomeye, ugaragaza umurava mu byo akora, kandi w’umunyakuri,
n’amagambo ye yabaga afite ireme yuzuye kudashidikanya. IY 36.3

Icyaremwe Gishya Binyuze mu Buntu

Urukundo rutizigama no kwitanga bigaragara mu buzima n’imico ya Yohana bitanga


ibyigisho by’agaciro gahebuje ku Itorero rya Kristo. Abantu bamwe babasha
kumugaragaza nk’uwari ufite urukundo rutandukanye n’ubuntu bw’Imana; ariko Yohana
yari afite muri kamere ye, imico idatunganye; yariyemeraga kandi ashaka umwanya wo
hejuru, kandi yihutiraga kurakazwa n’ibimukomerekeje. IY 37.1

Umurava ukomeye no gushyikirana bya Yohana n’Umukiza we ntibyaterwaga


n’urukundo Kristo yamukundaga, ahubwo byaterwaga n’uko rwamuhinduye. Yohana
yifuzaga kumera nka Yesu, kandi binyuze mu guhindurwa n’urukundo rwa Kristo,
yabaye uwicisha bugufi kandi woroheje mu mutima. Inarijye yayihishe muri Yesu. Yari
yomatanye n’umuzabibu w’ukuri, maze bimushoboza kugira kamere mvajuru. Ibi ni byo
bizahora byerekana ingaruka yo gusabana na Kristo. Uku ni ko kwezwa nyakuri. IY 37.2

Habasha kuboneka imico itaboneye mu mibereho y’umuntu, nyamara iyo abaye


umwigishwa nyakuri wa Yesu, imbaraga y’ubuntu mvajuru imuhindura icyaremwe
gishya. Urukundo rwa Yesu ruramuhindura, rukanamweza. Ariko iyo abantu bavuga ko
ari Abakristo, nyamara imyizerere yabo itabasha kubagira abagabo n’abagore beza mu
mibanire n’abandi, bigateza abahagarariye Kristo bakemangwa mu mico, abo si abantu
be. IY 37.3

Inyigisho mu Kubaka Imico

Igihe kimwe Yohana yajyaga impaka na bagenzi be k’ugomba kuba umukuru muri
bo. Ntibifuzaga ko amagambo yabo yagera mu gutwi k’Umwami wabo; ariko Yesu aza
gusoma imitima yabo, maze aboneraho umwanya wo kwigisha abigishwa be isomo ryo
kwicisha bugufi. Ntibyari bigamije gufasha iri tsinda rito ryari rimutegeye amatwi,
ahubwo byagombaga kwandikwa kugira ngo bizafashe abazamukurikira bose kugeza
ku mperuka y’isi. “Nuko Yesu aricara arembuza ba bandi cumi na babiri, arababwira ati
‘Nihagira ushaka kuba uw’imbere muri mwe, abanze yigire uw’inyuma abe umugaragu
wa bose” (Mariko 9:35). IY 37.4

Abafite umutima nk’uwa Kristo ntibazigera bifuza kugira isumbwe kuri bagenzi babo.
Abo bibona ko basuzuguritse mu mitekerereze yabo ni bo bazagaragara ko bakomeye
imbere y’Imana. “Ni ko kuzana umwana amushyira hagati yabo, aramuhobera
arababwira ati; ‘Umuntu wese wakira umwe muri aba bana kubera jye ni jye aba
yakiriye, kandi unyakiriye si jye aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.’”
(imirongo 36, 37). IY 37.5

Mbega icyigisho gitangaje ku bayoboke ba Kristo! Abirengagiza inshingano


y’ubuzima iri imbere yabo, abirengagiza impuhwe n’ubugiraneza, gufasha abandi
n’urukundo, ndetse no ku bana bato, baba birengagiza Kristo. Yohana yumvise
imbaraga iri muri iki cyigisho kandi imugirira akamaro. IY 37.6

Ikindi gihe we n’umuvandimwe we Yakobo babonye umuntu wirukana dayimoni mu


izina rya Yesu, kubera ko batabonaga ari umwe muri bo, bahita bavuga ko nta bubasha
afite bwo kubikora, ndetse bamwihanangiriza kutabyongera. Mu mutima utamucira
urubanza, Yohana yabitekerereje Umwigisha we. Yesu aramusubiza ati
“Ntimukamubuze, kuko nta wakora igitangaza mu izina ryanjye kandi ngo ahite amvuga
nabi. Burya utaturwanya aba ari uwacu” (imirongo 39, 40). IY 38.1

Na none Yakobo na Yohana bongera kugira icyo basaba babinyujije ku mubyeyi


wabo ngo bemererwe kuzahabwa imyanya yo hejuru mu bwami bwa Kristo. Yesu
arababwira ati,“Ntabwo muzi icyo musaba. (Mariko 10:38). Ni kangahe benshi muri twe
tudasobanukirwa n’agaciro k’amasengesho yacu! Yesu yari azi agaciro bisaba ngo
uhabwe icyo cyubahiro, ubwo “yihanganiye umusaraba kubw’ibyishimo byamushyizwe
imbere ntiyita ku isoni zawo” (Abaheburayo 12:2). Ibyo byishimo byari ukubona abantu
bakijijwe kubwo kwicisha bugufi kwe, n’umubabaro we, ndetse no kumena amaraso ye.
IY 38.2

Iki ni cyo cyubahiro Kristo yari ategereje, kandi ni cyo aba bigishwa basabaga
guhabwa. Maze Yesu arababaza ati, “Mbese mwashobora kunywera ku gikombe
cy’umubabaro ngomba kunywa? Ese mwashobora kubatizwa mu mubabaro kimwe
nanjye?” Baramusubiza bati ‘Twabishobora” (Mariko 10:38, 39). IY 38.3

Mbega uburyo batatekereje ku cyo uwo mubatizo wasobanuraga! Nuko Yesu


arababwira ati ” Ni koko igikombe cyanjye muzakinyweraho, n’ukuntu nzabatizwa ni ko
muzabatizwa, naho gutanga ibyicaro iburyo cyangwa ibumoso bwanjye, si jye ubigaba
ahubwo bifite ababigenewe” (imirongo 39, 40). IY 38.4

Kwishyira Hejuru n’Umugambi Bicyahwa

Yesu yamenye umugambi wabateye gusaba ibyo, maze acyaha kwishyira hejuru
n’umugambi w’abo bigishwa babiri agira ati: “Muzi ko abahawe gutegeka amahanga
bayatwaza igitugu, kandi n’abakomeye bo muri yo bakayabuza epfo na ruguru. Ariko
muri mwe ntibikagende bityo. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe agomba kujya
abakorera, kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe agomba kuba umugaragu wa bose.
Umwana w’umuntu na we ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera
abandi no kubapfira kugira ngo abe incungu ya benshi” (imirongo 42-45). IY 38.5
Igihe kimwe Kristo yatumye intumwa kumubanziriza mu mudugudu w’Abasamariya,
ngo basabe abantu kumutegurira ibyo kunywa we n’abigishwa be. Ariko ubwo Umukiza
yari yegereje uwo murwa, bigaragara ko yari ahanyuze agana i Yerusalemu. Ibi byateye
urwango Abasamariya, aho kugira ngo bohereze intumwa kurarika abantu no
kumusaba ngo atindane na bo, banga kumwakira nk’uko bagombaga kubikorera undi
mugenzi usanzwe. Yesu ntiyigeze yifuza kwiyerekana ko yahageze, maze Abasamariya
bahomba umugisha wagombaga kubahabwa iyo baza kumwakira nk’umushyitsi wabo.
IY 38.6

Tubasha gutangazwa no kuba batarakiriye umutware w’ijuru, nyamara se ni kangahe


natwe abitwa ko dukurikira Kristo dushinjwa gukora nk’ibyo bakoze? Ese tujya turarika
Yesu ngo aze ature mu mitima yacu cyangwa mu ngo zacu? Ahora yuzuye urukundo,
ubuntu, imigisha, kandi ahora yiteguye kuduhundaza ho iyi migisha; ariko, kimwe
n’Abasamariya, twumva ko twihagije n’ubwo tutabibona. IY 39.1

Abigishwa bari bazi umugambi wa Kristo wo guhesha umugisha Abasamariya mu


kubana na bo; ariko babonye ubwo bukonje, ishyari, n’uburyo batahaye Umwami wabo
icyubahiro, baratangaye cyane barababara. By’umwihariko, ibi byarakaje cyane Yakobo
na Yohana. Kubona ukuntu Uwo bahaga icyubahiro gihebuje afatwa ako kageni, kuri bo
cyari icyaha gikomeye kitakwihanganirwa hadatanzwe igihano cyihutirwa. Kubw’iryo
shyaka, baravuze bati, “Nyagasani urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru
ubatsembe, nk’uko Eliya yabikoze? (Luka 9:54), bavugaga ku buryo byagendekeye
umugaba w’ingabo z’Abasiriya n’ingabo ze bari boherejwe gufata Eliya. IY 39.2

Yesu acyaha abigishwa be agira ati, “Ntimuzi umwuka ubarimo uwo ari wo, kuko
Umwana w’umuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.” (umurongo 55).
Yohana kimwe na bagenzi be bari mu ishuri aho Kristo ari We wari umwigisha. Abari
biteguye kubona ububi bwabo, kandi biteguye guhindura imico yabo, bari bafite
amahirwe menshi. Yohana yahaga agaciro buri nyigisho yose, kandi yaharaniraga
guhindura imibereho ye ngo ihwane n’iy’ijuru. Inyigisho za Yesu, zigaragaza
ubugwaneza, kwicisha bugufi, n’urukundo nk’ishingiro ryo gukurira mu buntu, no
guhabwa ubushobozi bwo gukora umurimo We, ari na wo wari ufite agaciro gakomeye
kuri Yohana. Izi nyigisho natwe ziratureba buri muntu ku giti cye ndetse
nk’abavandimwe mu itorero, nk’uko zarebaga abigishwa ba Kristo ba mbere. IY 39.3

Yohana na Yuda
Isomo rikomeye tubasha kuribona binyuze mu kugereranya imibereho ya Yohana
n’iya Yuda. Yohana yabagaho imibereho irangwa no kwezwa. Ku rundi ruhande, Yuda
yari afite ishusho yo kubaha Imana, nyamara imico ye yo ari iya Satani kurusha uko
yaba iyera. Yiyitaga ko ari umwigisha wa Kristo, ariko bikaba ku magambo naho
ibikorwa bye bihakana Kristo. IY 39.4

Yuda yari afite amahirwe amwe n’ayo Yohana yari afite yo kwiga no gushyira mu
bikorwa ibyo yize. Yategeraga amatwi inyigisho za Kristo, kandi imico ye yagombye
kuba yarahinduwe n’ubuntu mvajuru. Ariko ubwo Yohana yashengurwaga n’amakosa
ye kandi yifuza gusa na Kristo, Yuda we yangizaga imitekerereze ye yemera kuganzwa
n’ibishuko, kandi akomeza kwihambiraho imico y’ubuhemu yamuhinduriraga kugira
ishusho ya Satani. IY 39.5

Aba bigishwa babiri bahagarariye Abakristo bose ku isi. Bose bavuga ko bakurikira
Kristo; nyamara mu gihe bamwe bagenda bicisha bugufi, bigira kuri Yesu, abandi bo
bagaragaza ko badakora ibijyanye n’ijambo, ahubwo ko ari abumva gusa. Itsinda rimwe
ryezwa n’ukuri; naho irindi ntacyo rizi ku mbaraga ihindura y’ubuntu mvajuru. Abagize
itsinda rya mbere barangwa no gupfa ku narijye buri munsi, kandi banesha icyaha.
Naho abagize itsinda rya kabiri bo bashishikazwa n’irari ryabo, kandi bigatuma baba
abagaragu ba Satani. IY 40.1

IGICE CYA 8 - UMURIMO WA YOHANA

Intumwa Yohana yamaze igihe cy’ubusore bwe mu bantu b’i Galilaya batize
bamenyereye umwuga wo kuroba. Ntiyigeze agira amahirwe yo kujya mu ishuri; ariko
kubana na Kristo, Umwigisha Mukuru, byamuhesheje ubumenyi buhanitse umuntu
abasha kubona. Yanywereye ku isoko y’ubwenge afite umurava, kandi yifuza no
kuyobora abandi ku “isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho” (Yohana
4:14). Kwiyoroshya mu mvugo, imbaraga ihebuje y’ukuri yavugaga, umurava mu
by’umwuka warangaga inyigisho ze, byamushoboje kugera ku bantu b’ingeri zose.
Ndetse n’abizera ntibabashaga gusobanukirwa byimazeyo ibanga mvajuru nk’uko
ryahishurirwaga mu byo yavugaga. Yagaragaraga ko yahoraga yuzuwe na Mwuka
Wera. Yahoraga yifuza gukangura ibitekerezo by’abantu ngo basingire ibitagaragara.
Ubwenge yavugishaga, bwatumaga amagambo ye agwa nk’ikime, cyoroshya kandi
kigakwira mu butaka. IY 41.1
Kristo amaze gusubira mu ijuru, Yohana yakomeje gushikama mu kwizerwa,
ahinduka umukozi w’ingirakamaro w’Umwami. Yishimiye hamwe n’abandi ugusukwa
kw’imbaraga ya Mwuka ku munsi wa Pentekosite, kandi afite umurava n’imbaraga,
yakomeje kubwira abantu amagambo y’ubugingo. Yakangishijwe gufungwa ndetse no
kwicwa, ariko nta cyabashaga kumutera ubwoba. IY 41.2
Imbaga y’abantu b’ingeri zose bazanwaga no kumva ibibwirizwa by’intumwa, maze
bagakizwa indwara zabo mu izina rya Yesu, izina ritakundwaga na gato mu Bayuda.
Abatambyi n’abategetsi barwanyaga ku mugaragaro ibikorwa byo gukiza abarwayi kuko
byatumaga Yesu ashyirwa hejuru nk’igikomangoma cy’ubuzima. Baterwaga ubwoba
n’uko vuba bidatinze isi yose yari kumwemera, maze bakabarega ko bishe Umuganga
Ukomeye. Ariko uko barushagaho kugira umuhati wo guhagarika abashishikajwe no
kumugana, niko barushagaho kumwizera ndetse no kuzinukwa inyigisho z’Abanditsi
n’Abafarisayo. Buzuye uburakari, bafata Petero na Yohana, babajugunya muri Gereza.
Ariko malayika w’Uwiteka, mu mbaraga nyinshi, akingura inzugi za gereza, abavanamo,
arababwira ati, “Nimugende muhagarare mu rusengero, mubwire abantu amagambo
yose y’ubu bugingo” (Ibyakozwe n’intumwa 5:20). IY 41.3

Adakebakeba kandi ashize amanga, Yohana yahamije Umwami we aho bishoboka


hose. Yabonye ko Itorero ryari ryugarijwe n’ibihe by’akaga. Ibinyoma bya Satani byari
byarakwiriye ahantu hose. Intekerezo z’abantu zarimo zikozwa hirya no hino
n’uruhurirane rwo gushidikanya bari abahakanyi bakwiza inyigisho z’ibinyoma. Bamwe
bavugaga ko bemera ukuri kandi bashyigikiye umurimo w’Imana bari ababeshyi.
Bahakanaga Kristo n’ubutumwa bwe kandi bagerekaho ibinyoma bitangira ingano,
n’imibereho yabo ari iyo kwica amategeko y’Imana. IY 41.4

Insanganyamatsiko y’Umwihariko ya Yohana

Insanganyamatsiko y’umwihariko ya Yohana yari urukundo rwa Kristo rutarondoreka.


Yizeraga Imana nk’uko umwana yiringira umubyeyi urangwa n’urukundo n’impuhwe.
Yari yarasobanukiwe n’imico n’umurimo wa Yesu; maze ubwo yabonaga Abayuda bene
wabo barindagira mu nzira zabo nta rumuri rwa Zuba wo Gukiranuka rumurikira inzira
zabo, yifuza kubageza kuri Kristo, Umucyo w’isi. IY 42.1

Umwigishwa ukiranuka yabonye ko ubuhumyi bwabo, kwishyira hejuru kwabo,


kwizera imigenzo byabo, no kutamenya Ibyanditswe Byera ari byo byabatwaye ingamira
ku buryo batabashaga kugonda ijosi. Kwishyira hejuru n’urwango bari bafitiye Kristo
kandi bahoraga bashyigashyira, byari bibateje akaga nk’ishyanga kandi bibabuza
icyizere cy’ubugingo buhoraho. Ariko Yohana akomeza kubereka Kristo We nzira
yonyine y’agakiza. Yohana yari asobanukiwe neza n’ibihamya by’uko Yesu w’i Nazareti
ari We Mesiya kandi agahamya ko nta muntu ukwiriye kugendera mu mwijima
w’ibinyoma kandi uwo Mucyo waratanzwe. IY 42.2

Guterwa Agahinda n’Uburozi bw’Ibinyoma

Kurama kwa Yohana kwamuteye kubona ubutumwa bwa Kristo bubwirizwa hirya no
hino, kandi ibihumbi by’abantu bakabwakira. Ariko kandi agaterwa agahinda no kubona
inyigisho z’ibinyoma zisesera mu itorero. Bamwe mu bemeye Kristo bavugaga ko
urukundo rwe rwabakuye ku ngoyi yo kubahiriza amategeko y’Imana. Ku rundi ruhande,
benshi bigishaga ko amategeko akwiriye kubahirizwa ijambo ku ijambo, kandi
bakagerekaho n’amategeko n’imihango ya Kiyahudi, ngo ibyo bikaba bihagije ngo
biheshe agakiza, amaraso ya Kristo agateshwa agaciro. Bafataga Kristo k’umuntu
mwiza, kimwe n’intumwa, ariko bagahakana Ubumana Bwe. Yohana yabonye akaga
kari kugarije itorero, baramutse bemeye ibitekerezo nk’ibi, maze abasanga atazuyaje
kandi afite umugambi. Yandikira inshuti ye magara yamufashaga mu by’ubutumwa,
umugore w’ingeso nziza kandi wubahwa: IY 42.3

“Kuko abayobya benshi badutse bakaza mu isi, batemera ko Yesu Kristo yaje afite
umubiri. Uvuga atyo ni we uyobya kandi ni we Antikristo. Mwirinde mutabura iby’imirimo
mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije. Umuntu wese urengaho
ntagume mu byo Kristo yigishije ntafite Imana, naho uguma mu byo yigishije ni we ufite
Data wa twese n’Umwana we. Nihagira uza iwanyu atazanye iyo nyigisho,
ntimuzamucumbikire kandi ntimuzamuramutse muti ‘Ni amahoro’, kuko uzamuramutsa
atyo azaba afatanije na we mu mirimo ye mibi.” (2 Yohana 7-11). IY 42.4

Ntibyari gushobokera Yohana ko akomeza umurimo we adahuye n’inkomyi. Ntabwo


Satani yari asinziriye. Yakoresheje abantu babi ngo bacikize ubuzima bw’ingirakamaro
bw’uyu muntu w’Imana, ariko Abamalayika bera bamurinze imigambi yabo mibisha.
Yohana yagombaga guhagarara nk’umuhamya w’ukuri wa Kristo. Itorero ryari mu kaga,
ryari rikeneye ubuhamya bwe. IY 43.1

Binyuze mu buhendanyi n’ibinyoma, intumwa za Satani zagambiriye kurwanya


Yohana ndetse n’inyigisho za Kristo. Icyavuyemo ni uko ubuhakanyi n’inyigisho
z’ibinyoma byakomeje kugariza itorero. Yohana yahanganye n’ibi binyoma adatezuka.
Yazitiye inzira y’abarwanya ukuri. Yaranditse ndetse anihanangiriza ko, abayobozi b’ibi
binyoma badakwiye gushyigikirwa na gato. Na n’ubu hari ingorane zisa n’izari zugarije
itorero rya mbere, kandi inyigisho z’intumwa kuri iki kibazo zikwiriye kwitabwaho cyane.
“Mugomba kugira urukundo,” ni ryo jwi rigomba kumvikana hose, cyane cyane muri abo
bavuga ko ari abaziranenge. Ariko urukundo nta bubasha rufite bwo gutwikira icyaha
kiticujijwe. Inyigisho za Yohana ni ingenzi cyane ku bariho muri iyi minsi y’imperuka.
Yasabanye cyane na Kristo, yategeye amatwi inyigisho ze kandi yanabonye ibitangaza
bye bikomeye. Yatangaga ubuhamya bufatika, ari na byo byatumaga ibinyoma
by’abamurwanyaga bita agaciro. IY 43.2

Nta Kwifatanya n’Icyaha

Yohana yanezezwaga n’imigisha yo kwezwa by’ukuri. Ariko umenye yuko iyi ntumwa
itigeze yirata ubuziranenge; ashaka ubutungane abuheshejwe no kugendera mu mucyo
ukomoka ku Mana. Ahamya ko umuntu uvuga ko azi Imana, nyamara akica amategeko
yayo, guhamya kwe kuzuye ibinyoma. “Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni
umubeshyi, ukuri ntikuri muri we.” (1 Yohana 2:4). Muri iki gihe aho abantu birata imico
myiza, aya magambo abasha kugirwa urwitwazo rw’imyifatire. Ariko intumwa yigisha ko
nubwo tugomba kurangwa n’ikinyabupfura cya Gikristo, duhabwa uburenganzira bwo
kwita icyaha n’umunyabyaha mu izina tutabiciye iruhande. Ibi ni byo bijyanye
n’urukundo nyakuri. Nubwo dukwiriye gukunda abo Kristo yapfiriye, kandi tugaharanira
agakiza kabo, ntitugomba kwifatanya n’icyaha. Ntitugomba kwifatanya n’abigomeka,
ngo tubyite urukundo. Imana isaba abantu bayo bo muri iki gihe guhagarara, nk’uko
Yohana yabigenje mu gihe cye, adaterwa isoni no kwerekana ukuri, mu guhangana
n’ibinyoma bigamije kurimbura ubugingo. IY 43.3

Nta Kwezwa Kutarimo Kumvira

Nahuye na benshi bavuga ko babaho imibereho idafite icyaha. Ariko igihe


bageragereshejwe ijambo ry’Imana, aba bantu basanzwe ari ba ruharwa mu kwica
amategeko yera. Ibihamya bigaragaza ko itegeko rya kane ari iry’ibihe byose kandi ko
rifite imbaraga byananiwe kwemeza intekerezo zabo. Ntibabasha guhakana ibyo Imana
yavuze, ariko bagakomeza gushaka urwitwazo banga kubahiriza Isabato. Bavuga ko ari
abera, kandi ko bakorera Imana iminsi yose y’icyumweru. Bavuga ko abantu benshi
beza batigeze bubahiriza Isabato. Niba abantu barejejwe, nta rubanza baba bafite
baramutse batayubahirije. Imana yaba ari inyampuhwe bikabije mu kutabahanira
kutubahiriza umunsi wa karindwi. Abubahirizaga Isabato bahabwaga akato, ndetse
ntibagire ijambo mu bandi. IY 44.1
Umugore wo muri New Hampshire [Nyu Hamushayire] yatanze ubuhamya mu iteraniro
avuga ko ubuntu bw’Imana bwari muri we kandi ko yihaye Imana byimazeyo. Maze
akomeza ahamya ko aba bantu ibyo bakoraga ari byiza kuko byakanguriraga
abanyabyaha kubona akaga kabo. Yaravuze ati, “Isabato aba bantu batubwira ni yo
Sabato yonyine ivugwa na Bibiliya”; maze akomeza avuga ko amaze igihe
abitekerezaho cyane. Yeretswe ibigeragezo bimutegereje, agomba guhura na byo
aramutse akomeje umunsi wa karindwi. Umunsi ukurikiyeho yaragarutse yongera
gutanga ubuhamya bwe, avuga ko yabajije Uwiteka niba akwiriye gukomeza Isabato,
ngo maze Amubwira ko atari ngombwa kuyikomeza. Noneho ngo yumva agize amahoro
ku bijyanye n’Isabato. Noneho yongera gushishikariza abantu bose ko bagana
urukundo rwa Yesu rwuzuye, aho nta n’umwe ucirwaho iteka. IY 44.2

Uyu mugore ntiyari afite kwezwa nyakuri. Ntabwo Imana ari Yo yamubwiye ko
agomba kuba uwera nyamara atumvira rimwe mu mategeko ye risobanutse neza.
Itegeko ry’Imana ni iryera, nta waryica ngo ye kubiryozwa. Uwamubwiye ko akwiye
gukomeza kutubahiriza itegeko ry’Imana kandi akaba umuziranenge ni umwami
w’imbaraga z’umwijima — wa wundi wabwiye Eva mu murima wa Edeni, anyuze mu
nzoka agira ati, ” Gupfa ntimuzapfa” (Itangiriro 3:4). Ndetse yageze n’aho yibeshya ko
Imana yari inyampuhwe bikabije ko itabasha kumuhanira kutumvira itegeko ryayo. Uko
kwibeshya gufitwe n’ibihumbi by’abantu benshi bibwira ko nta rubanza bafite rwo
kutubahiriza itegeko rya kane. Abafite umutima wari muri Kristo bazakomeza
amategeko yose, batitaye ku ngaruka zabageraho. Umutware w’ijuru aravuga ati,
“Nitondeye amategeko ya Data” (Yohana 15:10). IY 44.3

Adamu na Eva bahangaye gutandukira ku mabwiriza y’Uwiteka, kandi ingaruka


zishishana z’icyaha cyabo zikwiriye kutubera isomo ryo kudakurikiza urugero rwabo rwo
kutumvira. Kristo yasabiye abigishwa muri aya magambo: ” Ubereshe ukuri: ijambo
ryawe ni ryo kuri.” (Yohana 17:17). Nta kwezwa nyakuri keretse binyuze mu kumvira
ukuri. Abakunda Imana n’umutima wabo bose bazakunda n’amategeko yayo yose.
Umutima wejejwe uhamanya n’ibyanditswe mu mategeko y’Imana; kuko ari ayera,
ay’ukuri, kandi ari meza. IY 44.4

Imana Ntiyahindutse

Imico y’Imana ntiyahindutse. Ni Imana ifuha n’uyu munsi nk’uko yari imeze igihe
yatangaga amategeko yayo ku musozi Sinayi ayo yayandikishije n’urutoki rwayo ku
bisate by’amabuye. Abasiribanga amategeko yera y’Imana babasha kuvuga bati, “Ndi
uwera”; ariko kuba uwejejwe by’ukuri, no kwirata ko wejejwe, ni ibintu bibiri
bitandukanye. IY 45.1

Isezerano Rishya ntiryigeze rihindura amategeko y’Imana. Ukwera kw’Isabato yo mu


itegeko rya kane ni iby’iteka ryose nk’uko intebe ya Yehova iri. Yohana yaranditse ati:
“Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome. Muzi yuko uwo
yerekaniwe gukuraho ibyaha kandi nta cyaha kimurimo. Umuntu wese uguma muri we
ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.” (1
Yohana 3:4-6). Abibwira ko bari muri Kristo, kandi bibwira ko bejejwe nyamara
bakibereye mu kwica amategeko y’Imana, dusabwa kubafata nk’uko Yohana
yabafataga. Yahuye n’itsinda ry’abameze kimwe n’abo duhura na bo. Yaravuze ati,
“Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk’uko Uwo ari
umukiranutsi. Ukora ibyaha ni uwa Satani kuko uhereye mbere na mbere Satani akora
ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya
Satani.” (umurongo 7, 8). Aha umwigishwa avuga mu buryo busobanutse, yerekana uko
bigomba kugenda. IY 45.2

Inzandiko za Yohana zuzuyemo umwuka w’urukundo. Ariko iyo asakiranye n’iryo


tsinda ry’abica amategeko y’Imana nyamara bavuga ko bariho batagira icyaha,
ntazuyaza kubacyaha abereka ukwishuka kwabo guteye ubwoba. “Nituvuga yuko
dufatanije na Yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri, ariko rero
iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na Yo iri mu mucyo, tuba dufatanyije ubwacu kandi
amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose. Nituvuga yuko ari nta cyaha
dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo
kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranuka kose.
Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo
ntiriba riri muri twe.” (1 Yohana 1:6-10). IY 45.3

IGICE CYA 9 - YOHANA MU BUHUNGIRO

Iterambere ritangaje mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza kw’intumwa n’abo bari


bafatanyije uwo murimo byongereye urwango abanzi ba Kristo bari bamufitiye. Bakoze
ibishoboka byose ngo bakome mu nkokora iryo terambere, maze baza kubigeraho
biyambaje imbaraga z’umwami w’abami w’Abaroma warwanyaga Abakristo. Habayeho
akarengane gakomeye kahitanye abenshi mu bayoboke ba Kristo. Intumwa Yohana yari
ageze mu zabukuru, ariko akomeza kwigisha ibya Kristo afite ishyaka n’ubutwari. Yari
afite ubuhamya bukomeye, ubwo abanzi be batabashaga kuvuguruza, kandi bwafashije
bikomeye bagenzi be. IY 46.1
Ubwo kwizera kw’Abakristo kwasaga n’ugucogora kubera gutinya akarengane
bagombaga gusakirana na ko, intumwa Yohana, mu gitinyiro cyinshi, n’imbaraga,
n’ubushizi bw’amanga, yasubiragamo aya magambo ngo, “Uwahozeho uhereye mbere
na mbere, uwo twumvise,uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki
zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo;…Ibyo twabonye tukabyumva ni byo
tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanyije na Data wa
twese n’Umana we Yesu Kristo.” (1 Yohana 1:1-3). IY 46.2

Urwango rukabije rwakongerejwe Yohana kubwo kudatezuka kwe ku nshingano ya


Kristo. Ni we mwigisha wenyine wari ukiriho wari inkora mutima ya Yesu, maze abanzi
be bagambirira gukoma mu nkokora ubwo buhamya. Bibwiraga ko ibi baramutse
babigezeho, inyigisho za Kristo zitari gukomeza kwigishwa, maze bidatinze
zikazimangana. Ibi byatumye Yohana ahamagazwa i Roma ngo aburanishwe kubera
kwizera kwe. Inyigisho ze bazivuze uko zitari. Abahamya b’ibinyoma bamurega ko
agandisha abantu, ngo yigisha ku mugaragaro inyigisho zigamije guhirika ubutegetsi. IY
46.3

Intumwa Yohana yagaragaje kwizera kwe mu magambo yumvikana kandi


asobanutse, mu kwicisha bugufi no kutishyira hejuru, ku buryo amagambo ye yagize
imbaraga. Abari bamutegeye amatwi batangajwe n’ubwenge n’ubushizi bw’amanga
bamubonanye. Ariko uko ubuhamya bwe bwarushangaho kubemeza, ni ko abarwanya
ukuri barushagaho kongera urwango. Umwami w’abami yuzura uburakari, maze atuka
izina ry’Imana n’irya Kristo. Ntiyabashaga kuvuguruza ibyo intumwa Yohana yavugaga
cyangwa ngo asobanukirwe n’imbaraga yamushobozaga kuvuga uko kuri, ariko
ahitamo gucecekesha uwo muvugizi w’ukuri. IY 46.4

Ubuhamya bw’Imana Ntibucecekeshwa

Aha tubona uko umutima ubasha kwinangira iyo ugambiriye kurwanya imigambi
y’Imana. Abanzi b’Imana bari bagambiriye gukomeza ubwirasi no kwerekana imbaraga
zabo imbere y’abantu. Kw’itegeko ry’umwami w’abami, Yohana yaciriwe ku kirwa cya
Patimosi, ashinjwa nk’uko abivuga ati, “mporwa Ijambo ry’Imana n’iby’ukuri Yesu
yahamije” (Ibyahishuwe 1:9). Ariko abanzi ba Kristo batsinzwe bidasubirwaho mu
mugambi wabo wo gucecekesha umuhamya we w’indahemuka. Aho yari yaraciriwe ijwi
rye ryakomeje kumvikana, ndetse rigera mu bihe biheruka, ritangaza ukuri guhebuje
ubwiza kwigeze kubwirwa umuntu ubaho igihe gito. IY 47.1
Patimosi, ikirwa cy’urutare kiri mu nyanja ya Aegean [Ayejeyani], nicyo abategetsi
b’Abaroma bari barahisemo guciramo abagome. Ariko ku mugaragu w’Imana, aha
hantu hataboneye guturwa hamubereye irembo ry’Ijuru. Yatandukanyijwe n’imihati y’iyi
si ndetse n’umurimo we w’umuvuga butumwa, ariko ntiyatandukanyijwe no kubana
n’Imana. Muri urwo rugo rwe rwa wenyine yabashaga kuvugana n’Umwami w’Abami
ndetse akarushaho kwiga byimbitse ukwigaragaza kw’imbaraga y’ubumana abisoma
mu gitabo cy’ibyaremwe no ku mpapuro z’ihishurwa. Yanezezwaga no gutekereza ku
murimo utangaje w’irema no gushima imbaraga y’Imana yabihanze. Mu myaka yahise
amaso ye yari amenyereye imisozi itwikiriwe n’ibiti, ibibaya bitoshye, n’imirima yera
imyaka; kandi muri ubwo bwiza bw’ibyaremwe yishimiraga kugenzura ubwenge
n’ubuhanga bw’Umuremyi. Ariko noneho yari azengurutswe n’ahantu utabona ubwiza
haba n’icyakunezeza. Ariko kuri Yohana byari bitandukanye. Yabashaga gusoma
inyigisho zikomeye mur’iki kidaturwa, kigizwe n’ibitare, mu bitangaza bikomeye, ndetse
n’icyubahiro cy’ibyo mu kirere. Kuri we byose byahamyaga imbaraga z’Imana ndetse
byerekana icyubahiro cyayo. IY 47.2

Ijwi ry’Ibyaremwe

Iyi ntumwa yabonye ubuhamya bw’umwuzure wari umuzengurutse, bwugarije isi


kubera ko abayituye bari biyemeje kudakurikiza amategeko y’Imana. Ibitare,
byajugunywaga hejuru bituruka hasi kure bitewe no kwivumbagatanya kw’amazi,
byarushijeho gusobanurira intekerezo ze akaga gakomeye kazabaho ubwo umujinya
w’Imana uzasukwa. IY 47.3

Ariko n’ubwo ibyo byose byari bimuzengurutse, munsi ye hari ubutaka butabasha
kugira icyo bwera, ijuru ry’ubururu ryari hejuru y’iyi ntumwa yari mu bwigunge ku kirwa
Patimosi ryasaga n’ikirere yari amenyereye hejuru ya Yerusalemu yakundaga. Umuntu
ajye yitegereza ubwiza bw’ijuru mu gihe cya nijoro maze abone umurimo w’imbaraga
z’Imana uburyo wigaragaza mu biboneka mu kirere, abashe kwiga isomo ryo gukomera
kw’Umuremyi abigereranyije n’uko we ari ubusa mu byaremwe. Niba ashyira imbere
ubwibone no kumva ko we ari igitangaza bitewe n’ubutunzi, cyangwa izindi mpano afite,
cyangwa se uburanga, reka ajye hanze nijoro maze arebe ibitatse ijuru, maze yige
kwicisha bugufi imbere y’Isumbabyose. IY 47.4

Mu ijwi ry’amazi menshi asuma umuhanuzi yumvise ijwi ry’Umuremyi. Inyanja, isa
n’iyuje uburakari bitewe n’umuyaga utagira impuhwe, byamushushanyirizaga umujinya
w’Imana ifite uburakari. Umuvumba ukomeye, ufite imbaraga nyinshi ukumirwa gusa
n’imbibi z’ukuboko kutagaragara, byerekaga Yohana imbaraga itagereranywa itegeka
ibiri imuhengeri. Maze mu kugereranya abona kandi yiyumvisha ubuswa bw’umuntu
uriho none ejo akaba atakiriho,umeze nk’umunyorogoto wo hasi, ariko wishyira hejuru
kubw’ubwenge n’imbaraga, maze umutima we ugahagurukira kurwanya Umutware
w’ijuru n’Isi, nk’aho Imana ihwanye na we. Mbega ubujiji no kutagira ubwenge
bw’abishyira hejuru! Isaha imwe y’imigisha y’Imana itanga binyuze mu mvura n’izuba ku
isi bibasha guhindura byinshi ibyo abishyira hejuru batabasha gupfa bagezeho mu
mibereho yo kubaho kwabo kose. IY 48.1

Mu bizengurutse urwo rugo rwe rwo ku kirwa, uyu muhanuzi wari warahaciriwe
yahasomaga ibitangaza by’imbaraga y’Imana, kandi mu mirimo y’ibyaremwe byose
yaboneyemo kuvugana no gusabana n’Imana. Umutima we wiyeguriye Imana,
n’amasengesho yuzuye ibyiringiro, byazamutse mu ijuru bituruka ku kirwa cy’urutare
Patimosi. Uko Yohana yitegerezaga urutare, rwamwibutsaga Kristo, urutare
rw’imbaraga ze, urwo yabashaga kuboneramo ubwugamo nta kimutera ubwoba. IY 48.2

Uwakomezaga Kweza Isabato

Umunsi w’Umwami uvugwa na Yohana wari Isabato, umunsi Yehova yaruhutseho


nyuma y’umurimo ukomeye w’Irema, uwo yejeje akawuha umugisha akawuruhukaho.
Yohana ari ku kirwa cya Patimosi yubahirije Isabato nk’uko yayubahirizaga akiri kumwe
n’abandi bantu, abwiriza kuri uwo munsi. Kuri ibyo bihanamanga by’urutare
bimuzengurutse, Yohana yibukijwe urutare rwa Horebu, n’uburyo Imana yavuganye
n’abantu bayo, Ikavuga iti, “Wibuke kweza umunsi w’Isabato.” (Kuva 20:8). IY 48.3

Umwana w’Imana yavuganiye na Mose hejuru ku musozi. Imana yagize urutare


ubuturo bwayo. Urusengero Rwayo rwari umusozi uhoraho. Uwatanze amategeko
mvajuru yamanukiye ku musozi w’urutare ngo atangaze amategeko Ye abantu bose
bumva, ngo babashe kwemezwa n’imbaraga ikomeye n’icyubahiro, ngo bitume batinya
gucumura ku mategeko Ye. Imana yatangarije amategeko yayo mu rusaku rw’inkuba
n’imirabyo n’igicu kibuditse ku musozi, maze ijwi ryayo ryumvikana nk’ijwi ry’impanda
iranguruye cyane. Itegeko rya Yehova ryari itegeko ridahinduka, kandi ibisate
yanditseho ayo mategeko byari urutare, bishushanya kudahinduka kw’amategeko Ye.
Urutare rwo ku musozi Horebu rwahindutse ahera ku bantu bose bakunda kandi baha
icyubahiro amategeko y’Imana. IY 48.4

Yari Afungiranywe Ari Kumwe n’Imana


Ubwo Yohana yatekerezaga ku byabereye i Horebu, Mwuka Wera wejeje umunsi wa
karindwi yamujeho. Yatekereje ku cyaha cya Adamu cyo kugomera itegeko ry’Uwiteka,
n’ingaruka iteye ubwoba yakurikiyeho. Urukundo rw’Imana ruhebuje, mu gutanga
umwana wayo ngo acungure inyokomuntu yahabye, yabuze amagambo yarusobanura.
Aruvuga mu nyandiko ze ahamagarira itorero n’isi yose kubyitegereza. “Nimurebe
urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni
ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenya, kuko batayimenye.” (1 Yohana 3:1). Kuri
Yohana, cyari igitangaza ko Imana yabasha gutanga Umwana wayo ngo apfire umuntu
wigometse. Maze aheranwa no gutangazwa n’ukuntu inama y’agakiza, yasabye ijuru
gutanga ikiguzi kingana gutyo, nyamara abari bagenewe icyo gitambo bakaba ari bo
batagiha agaciro, bakanga kucyemera. IY 49.1

Aho Yohana yari afungiranywe yari kumwe n’Imana. Uko yarushagaho kwiga umuco
w’ijuru binyuze mu murimo w’ibyaremwe, niko yarushagaho kwicisha bugufi imbere
y’Imana. Akenshi yaribazaga ati, Kuki abantu babeshwaho n’Imana muri byose,
badashaka kubana amahoro no kuyumvira ku bushake? Imana irahebuje mu bwenge,
kandi nta kibasha gutangira imbaraga zayo. Ni Yo iyobora ijuru hamwe n’amasi
atabarika. Irinda mu buryo buzira amakemwa ubuziranenge n’ubwiza bw’ibyo yaremye.
Icyaha ni ukugomera amategeko y’Imana, kandi igihembo cy’icyaha ni urupfu. Ntihari
kubaho kutavuga rumwe mu ijuru cyangwa ku isi iyo icyaha kitahinjira. Kutumvira
itegeko ry’Imana ni byo byazanye akaga kose ibyaremwe bihura nako. Kuki abantu
batagarukira Imana ngo biyunge na Yo? IY 49.2

Ntabwo ari ikintu cyoroshye gucumura ku Mana, guhanganisha ubushake bw’umuntu


n’ubw’Umuremyi we. Kumvira amategeko y’Imana bizanira abantu inyungu zitagira
ingano, ndetse na hano muri iyi si. Kandi kumvira Imana bibazanira inyungu z’iteka
ryose, bakibanira na Yo amahoro. Inyamaswa zo mu ishyamba zumvira itegeko
ry’Umuremyi wazo mu buryo bwazo karemano. Ategeka inyanja yibona agira ati,
“Garukira aha ntukaharenge, aha ni ho imiraba yawe y’ubwibone izagarukira” (Yobu
38:11); n’amazi ategetswe kumvira ijambo Rye. Imibumbe y’isi iyoborwa kuri gahunda,
yumvira amategeko Imana yashyizeho. Mu byaremwe byose Imana yaremye
ikabishyira ku isi, umuntu wenyine ni we wigometse. Nyamara kandi ni we ufite
ubwenge bwo gutekereza no gusobanukirwa ibyo amategeko asaba n’umutimanama
umucira urubanza iyo atayakurikije, ndetse n’amahoro n’umunezero agira iyo
yayumviye. Imana yamuremanye umudendezo wo kumvira cyangwa kutumvira. Impano
y’ubugingo bw’iteka — ubwiza buhoraho butagereranywa — byasezeraniwe abakurikiza
ubushake bw’Imana, nyamara ku rundi ruhande umujinya We utegereje abagomera
amategeko Ye. IY 49.3
Icyubahiro cy’Imana

Ubwo Yohana yatekerezaga ku cyubahiro cy’Imana kigaragarira mu byo yaremye,


yatangajwe no gukomera n’icyubahiro by’Umuremyi. Nubwo abatuye uyu mubumbe
muto w’isi bakwanga kumvira Imana, ntibyayivanaho icyubahiro cyayo. Yabashaga
gutsemba abatuye isi bose mu kanya nk’ako guhumbya, maze ikarema abandi bantu
ikabashyira ku isi ngo baheshe izina ryayo icyubahiro. Imana ntabwo ibeshwaho no
guhabwa icyubahiro n’abantu. Yabashaga gutegeka ingabo zo mu kirere, miliyoni
y’imibumbe y’isi iri hejuru, kurangurura mu ndirimbo yo guhimbaza no kugaragaza
icyubahiro cy’Umuremyi wabyo. “Uwiteka, ijuru rizashima ibitangaza byawe, umurava
wawe uzashimirwa mu iteraniro ry’abera. Ni nde wo mu ijuru wagereranywa n’Uwiteka?
Ni nde wo mu bana b’Imana uhwanye n’Uwiteka? Ni we Mana iteye ubwoba bwinshi mu
rukiko rw’abera, Ni iyo gutinywa kurusha abayikikije bose. ” (Zaburi 89:5-7). IY 50.1

Kwerekwa Kristo

Yohana yibukijwe ibihe byiza yari yarabonye mu mibereho ya Kristo. Mu


kubiterezaho na none, yongera kwishimira amahirwe atangaje yigeze kugira, maze
bituma ahumurizwa cyane. Mu kanya gato iyerekwa rye risa n’iriciwemo; noneho yumva
abwirwa mu ijwi ryumvikana neza. Ahindukirira kureba aho ijwi ruturuka, maze
atangazwa no kubona Umwami we, uwo yakundaga, uwo bagendanaga, uwo
baganiriga, kandi uwo yabonye ababarizwa ku musaraba. Mbega uko ishusho ye yari
yarahindutse! Ntabwo yari akiri “umuntu wuzuye umubabaro n’agahinda” (Yesaya 53:3).
Ntabwo yari agifite ibimenyetso byo gusuzugurwa. Amaso ye yari ameze nk’ikirimi
cy’umuriro; Ibirenge bye byari bimeze nk’umuringa utunganijwe neza, uko urabagiranira
mu muriro w’umucuzi. Ijwi rye ryumvikanaga nk’indirimbo y’amazi menshi. Mu maso he
harabagirana nk’izuba ryo ku manywa y’ihangu. Mu biganza bye harimo inyenyeri ndwi,
zishushanya abayobozi b’itorero. Mu kanwa ke havagamo inkota ityaye impande zombi,
ikimenyetso cy’imbaraga z’ijambo rye. IY 50.2

Yohana, wakundaga cyane Umwami we, kandi wakomeje kunamba k’ukuri kugeza
ubwo ashyizwe muri gereza, agakubitwa, ndetse yafi yo kwicwa, ntiyabasha
kwihanganira ubwiza n’icyubahiro cya Kristo, maze agwa hasi nk’upfuye. Yesu
arambika ibiganza ku mugaragu we wari urambaraye hasi, aramubwira ati, “Witinya;…
dore ndiho, kandi nari narapfuye; ariko, dore ndiho by’iteka ryose” (Ibyahishuwe 1:17,
18). Yohana asubizwamo imbaraga zo guhagarara imbere y’Umwami we w’icyubahiro,
maze noneho, binyuze mu iyerekwa ryera, ahabwa kubona umugambi w’Imana w’igihe
kizaza. Ubwiza n’icyubahiro by’urugo rwo mu ijuru biramuhishurirwa. Yemererwa
kureba ku ntebe y’Imana, abona iteraniro rinini ry’abacunguwe bambaye imyenda yera.
Yumva indirimbo z’abamalayika bo mu ijuru, n’indirimbo zo kunesha ziririmbwa
n’abaneshesheje amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ryo guhamya kwabo. IY 50.3

Kwicisha Bugufi bwa Yohana

Uyu mwigishwa ukundwa yahawe amahirwe atangaje adakunze kuboneka mu bantu.


Nyamara kubera ko yari yaramenyereye imico ya Yesu, ntiyigeze agira umutima wo
kwishyira hejuru. Kwicisha bugufi kwe ntikwari gushingiye ku nshingano ye; byari
ubuntu bw’Imana yambitswe nk’umwambaro. Yashatse guhisha ibikorwa byo
gukiranuka kwe n’ikindi icyo ari cyo cyose cyatuma abantu bamurangamira. Mu
Butumwa Bwiza yanditse, Yohana avuga iby’umwigishwa Yesu yakundaga, ariko
akirinda guhishura ko uwo wahawe icyo cyubahiro ari we ubwe. Imibereho ye yaranzwe
no kutihugiraho. Imibereho ye ya buri munsi yigishaga kandi ikagaragaza ubugwaneza
ku rugero rushoboka. Yari afite umutima w’urukundo rukwiriye kuranga abavandimwe
b’umubiri ndetse n’abavandimwe muri Kristo. Yerekana kandi akagaragaza ko bene
urwo rukundo ari umuco w’ingenzi ukwiriye kuranga abakurikira Yesu. Bitabaye ibyo,
kwiyita Abakristo byaba ari imfabusa. IY 51.1

Yohana yari umwigisha ntangarugero mu gushyira mu bikorwa gukiranuka.


Agaragaza gukiranuka gukwiriye kuranga imico y’Abakristo. Bagomba kugira imitima
iboneye n’imico itunganye. Uko byamera kose ntibagomba kunyurwa no kubyitwa ku
izina gusa. Abivuga mu buryo bweruye ko kuba Umukristo ari ugusa na Kristo. IY 51.2

Mu mibereho ye, Yohana yahoraga aharanira gukora ibihuje n’ubushake bw’Imana.


Uyu mwigishwa yabanaga cyane n’Umucunguzi we, ari na cyo cyatumaga agira
ubushishozi bwo gukiranuka n’icyubahiro bya Kristo, ku buryo yisuzumaga agasanga ko
imico ye ikabije kuba mibi. Ariko ubwo Yesu mu cyubahiro cyinshi yabonekeraga
Yohana, kumurabukwa rimwe gusa byari bihagije ngo [Yohana] yikubite hasi nk’upfuye.
Uko niko bizagendekera abasobanukiwe neza Umwami n’Umukiza wabo. Uko
barushaho gutekereza ku buzima n’imico ya Yesu, ni ko bazarushaho kwibona ko ari
abanyabyaha, ni nako batazatinyuka kwiyita intungane mu mitima cyangwa kwirata ko
ari abera. IY 51.3

IGICE CYA 10 - IMICO YA GIKRISTO


Imico y’Umukristo irangwa n’imibereho ye ya buri munsi. Yesu yaravuze ati, “Igiti
cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.” (Matayo 7:17).
Umukiza wacu yigereranya n’umuzabibu, maze abamukurikira bakagereranywa
n’amashami. Abivuga yeruye ko abagomba kuba abigihwa be bose bagomba kwera
imbuto; kandi anerekana uko babasha kuba amashami yera imbuto. “Mugume muri Jye,
nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu
muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri Jye.” (Yohana 15:4). IY 52.1

Intumwa Pawulo yasobanuye imbuto Abakristo bagomba kwera. Avuga ko “ari


ingeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri.” (Abefeso 5:9). Arongera ati, “Imbuto ziva kuri
Mwuka ni izi: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, imico myiza,
kudahemuka (gukiranuka), kugwa neza, no kumenya kwifata. (Abanyagalati 5:22, 23).
Iyi mico myiza ni yo musingi w’amategeko y’Imana agaragarijwe mu mibereho
y’umuntu. IY 52.2

Itegeko ry’Imana ni ryo rufatiro rwonyine ruranga imico mbonera. Iryo tegeko
ryagaragariye mu mibereho ya Kristo. Yivugaho agira ati, “Nitondeye amategeko ya
Data” (Yohana 15:10). Aho gukiranuka nk’uku kubuze ntihabasha kuboneka kubahiriza
ibyo Ijambo ry’Imana risaba. “Kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye na we kugenda
nk’uko yagendaga.” (1 Yohana 2:6). Ntitubasha kwiregura ko tutabibasha, kuko dufite
isezerano ridukomeza ngo, “Ubuntu bwanjye buraguhagije” (2 Abakorinto 12:9). Iyo
twirebera mu ndorerwamo mvajuru, ari yo mategeko y’Imana, tubona ububi bw’icyaha
bukabije, no kurimbuka kwacu abagomeye amategeko. Ariko iyo twicujije ibyaha kandi
tukayizera, duhindurwa abera imbere y’Imana, maze binyuze mu buntu mvajuru,
tukabashishwa kumvira amategeko y’Imana. IY 52.3

Gukunda Imana n’Abantu

Abakunda Imana bitarimo uburyarya bazagaragaza ubushake bwo kumenya icyo


ishaka kandi banagishyire mu bikorwa. Intumwa Yohana, uwo inyandiko ze zibanze
cyane ku rukundo, aragira ati, “Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera
amategeko yayo” ( 1Yohana 5:3). Umwana ukunda ababyeyi be azerekana urwo
rukundo binyuze mu kumvira; ariko umwana wikunda w’indashima, ashaka gukorera
bike ababyeyi be, nyamara akumva yifuza guhabwa amahirwe angana n’ay’uwumvira
kandi ukiranuka. Ni nako bimera mu bavuga ko ari abana b’Imana. Benshi mu bazi ko
bariho kubw’urukundo n’uburinzi bwayo, kandi bifuza guhabwa imigisha na Yo,
ntibishimira gukurikiza ubushake bwayo. Babona ko ibyo Imana ibasaba bibabuza
umunezero n’amahoro, amategeko Yayo akababera nk’umutwaro uremereye. Ariko
uwifuza kwera by’ukuri mu mutima no mu mibereho ye, anezezwa no gukurikiza
amategeko y’Imana, ahubwo agaterwa agahinda n’uko atayakiranukira ukwo bikwiriye.
IY 52.4

Dusabwa gukundana nk’uko Kristo yadukunze. Yerekanye urukundo adukunda


atanga ubugingo bwe ngo abashe kuducungura. Uyu mwigishwa ukundwa avuga ko
dukwiriye gutanga ubugingo bwacu kubwa bagenzi bacu. Kuko, “kandi ukunda wese
iyabyaye akunda n’uwabyawe na yo” (1 Yohana 5:1). Niba dukunda Kristo, tuzakunda
n’abasa na We mu mico n’imibereho yabo. Kandi s’ibyo gusa, ahubwo tuzakunda
n’abadafite “ibyiringiro” kandi badafite Imana Rurema muri iyi si” (Abefeso2:12).
Gucungura umuntu nibyo byavanye Kristo mu rugo rwe rwo mu ijuru akaza kuri iyi si
akababazwa ndetse akanicwa. Ibi ni byo byatumye akora ibishoboka ndetse akagira
agahinda kandi agasenga, kugeza ubwo, ashengurwa umutima no gutereranwa n’abo
yaje gucungura, Yatanze ubugingo bwe i Karuvari. IY 53.1

Dukurikize Icyitegererezo

Benshi ntibatinyuka kubaho nk’uko Umucunguzi wacu yabayeho. Bumva ko


bibasaba ubwitange bukomeye gukurikiza uru rugero, kugaragaza imbuto mu bikorwa,
kandi na none bakihanganira ko Imana ibahwanyuraho amashami ngo babashe kwera
imbuto nyinshi. Ariko iyo Umukristo yibona nk’igikoresho cyiyoroshya mu biganza bya
Kristo, kandi agaharanira gukiranuka mu nshingano zose, yisunga ubufasha Imana
yasezeranye, ubwo ni bwo azikorera umusaraba wa Kristo kandi akumva
utamuremereye; ubwo ni bwo azikorerera Kristo imitwaro, akavuga ko itaremereye.
Abasha kurarama afite ubutwari kandi ashize amanga, maze akavuga ati, “Nzi uwo
nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije” (2
Timoteyo 1:12). IY 53.2

Niduhura n’inzitizi mu nzira yacu, ariko mu gukiranuka tukazirenga; niduhura


n’abaturwanya n’abaduca intege, ariko mu izina rya Yesu tukanesha; nitwubahiriza
inshingano zacu tugakora ibyo dushinzwe mu Mwuka w’Umwami wacu — ubwo nibwo
koko tuzahabwa gusobanukirwa tukamenya gukiranuka n’imbaraga Ze. Ntituzaba
tucyishingikiriza ku mibereho y’abandi, kuko tuzaba dufite ubuhamya bw’imibereho yacu
bwite. Nk’Abasamariya ba kera, tuzaba tubasha kuvuga tuti, “Kuko natwe twiyumviye
tukamenya ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko.” (Yohana 4:42). IY 53.3

Uko turushaho gutekereza ku mico ya Kristo, kandi uko turushaho kubona imbaraga
Ye ikiza, ni bwo tuzarushaho kwibonaho ko turi abanyabyaha kandi twanduye, maze
tukamuhanga amaso nk’imbaraga zacu n’Umucunguzi wacu. Nta mbaraga dufite muri
twe yakweza imyanda yuzuye mu nsengero z’imitima yacu; ariko iyo twicujije ibyaha
byacu imbere y’Imana, tugashaka gutunganywa binyuze muri Kristo, azaduha uko
kwizera gukorera mu rukundo kandi kukaboneza umutima. Mu kwizera Kristo no
kumvira amategeko y’Imana tubasha kwezwa, tukagezwa ku rugero rwo kubana
n’Abamalayika batacumuye n’abacunguwe bambaye amakanzu yera bari mu bwami
bw’icyubahiro. IY 53.4

Kugirana Ubumwe na Kristo ni Amahirwe Yacu

Ntabwo ari amahirwe gusa ahubwo ni n’inshingano ya buri Mukristo gukomeza


kugirana ubumwe bwimbitse na Kristo, no kugira ubumenyi bukomeye mu by’Imana.
Ubwo nibwo imibereho y’umeze atyo izera imbuto z’imirimo myiza. Kristo yaravuze ati,
“Ibyo nibyo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi” (Yohana 15:8). Iyo
twitegereje ubuzima bw’abantu batanze urugero rwiza mu gukiranuka kwabo akenshi
tubifata nk’aho imibereho yabo n’ibyo bagezeho twebwe biturenze tutabasha
kubishyikira. Ariko siko biri. Kristo yapfiriye bose; kandi ijambo Rye ritwiringiza ko
yiteguye guha Mwuka we Wera abamusaba bose kurenza uko ababyeyi bo mu isi baha
impano nziza abana babo. Abahanuzi ndetse n’intumwa ntabwo bagize imico ya Kristo
mu buryo budasanzwe. Bakoresheje uburyo Imana yabahaye; kandi abazagira umuhati
nk’uwabo na bo bazahabwa ubwo bushobozi. IY 54.1

Pawulo Asabira Itorero

Mu rwandiko rwe yandikiye itorero rya Efeso, Pawulo ashyira imbere yabo “ubwiru
bw’ubutumwa bwiza” (Abefeso 6:19), aribwo “butunzi bwa Kristo butarondoreka”
(Abefeso 3:8), anabizeza ko ahora abasabira ngo batere imbere mu mibereho yabo mu
bya Mwuka: IY 54.2

“Ni cyo gituma mpfukamira Data wa twese,…ngo abahe nk’uko ubutunzi bw’ubwiza
bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw’Umwuka we; kandi ngo Kristo
ahore mu mitima yanyu kubwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushorera imizi mu
rukundo mukaba mushikamye, muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose
ubugari n’uburebure bw’umurambararo n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure
bw’ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko
rumenywa, ngo mwuzuzwe kugera ku kuzura kw’Imana.” (Abefeso 3:14-19). IY 54.3
Yandikiye abavandimwe b’i Korinto na bo agira ati, “Mwebwe abo mu itorero
ry’Imana… berejwe muri Kristo Yesu…: Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku
Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Mbashimira Imana yanjye iteka
nishimira ubuntu bwayo mwaherewe muri Kristo Yesu; kuko muri byose mwatungiwe
muri We, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose; kuko ubuhamya twahamije
Kristo bwakomejwe muri mwe, bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza
guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo.” (1 Abakorinto 1:2-7). Aya magambo ntabwo
yandikiwe itorero ry’i Korinto gusa, ahubwo yandikiwe n’abantu b’Imana bazabaho
kugeza ku iherezo ry’ibihe. Buri Mukristo wese abasha no kwishimira imigisha yo
kwezwa. IY 54.4

Intumwa Pawulo akomeza muri aya magambo: “Ariko bene Data ndabingingira mu
izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kugira ngo mwese muvuge kumwe, kandi he kugira
ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n’inama”
(umurongo wa 10). Pawulo ntiyabashaga kubingingira gukora ibidashoboka. Ubumwe ni
igihamya gikomeye cy’ubutungane bw’Umukristo. IY 55.1

Mu rwandiko yandikiye Abakolosayi na none abereka amahirwe atangaje yashyizwe


imbere y’abana b’Imana. “Kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu,
n’urukundo mukunda abera bose,… Nicyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe
twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose
ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, mugenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu,
mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke
kumenya Imana, mukomereshejwe imbaraga zose nk’uko ubushobozi bwayo
bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana
ibyishimo.” (Abakolosayi 1:4-11). IY 55.2

Urugero rw’Ubutungane

Intumwa Pawulo yahoraga iharanira kugera ku rugero rw’ubutungane nk’urwo


yifurizaga abavandimwe be. Dore uko yandikiye Abafilipi: “Nyamara ibyari indamu
yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko
ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu:…kugira
ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya
nshushanywa no gupfa kwe ngo ahari ngere ku muzuko w’abapfuye. Si uko maze
guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo
ahari mfate icyo Kristo yamfatiye. Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe
cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho
dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu”
(Abafilipi 3:7-14). Hari itandukaniro rikomeye hagati yo kwirata, kw’abavuga ko ari abera
n’abaziranenge, ugereranyije n’imvugo y’intumwa Pawulo. Nyamara kandi ubutungane
bwo gukiranuka kw’imibereho ye nibyo byamuhaye imbaraga yo kuvuga ibyo. IY 55.3

Urugero rw’Ubutungane

Intumwa Pawulo yahoraga iharanira kugera ku rugero rw’ubutungane nk’urwo


yifurizaga abavandimwe be. Dore uko yandikiye Abafilipi: “Nyamara ibyari indamu
yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko
ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu:…kugira
ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya
nshushanywa no gupfa kwe ngo ahari ngere ku muzuko w’abapfuye. Si uko maze
guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo
ahari mfate icyo Kristo yamfatiye. Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe
cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho
dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu”
(Abafilipi 3:7-14). Hari itandukaniro rikomeye hagati yo kwirata, kw’abavuga ko ari abera
n’abaziranenge, ugereranyije n’imvugo y’intumwa Pawulo. Nyamara kandi ubutungane
bwo gukiranuka kw’imibereho ye nibyo byamuhaye imbaraga yo kuvuga ibyo. IY 55.3

IGICE CYA 11 - AMAHIRWE Y’ABAKRISTO

Benshi bifuza gutungana ko mu mutima n’imibereho yejejwe nta buryarya basa


n’abari mu rujijo no gucika intege. Bahora birebaho, bagaterwa agahinda no kubura
kwizera; maze kubera ko badafite kwizera, bakiyumvisha ko batabasha kwishyuza
imigisha y’Imana. Aba bantu bitiranya amarangamutima no kwizera. Bareba ibirenze ko
kwizera nyakuri kutaruhije, maze ahubwo bakikururira umwijima mu bugingo bwabo.
Bakwiriye kwivanamo inarijye, bakabeshwaho n’ubuntu n’ubwiza bw’Imana
bakaniringira amasezerano Yayo, maze bakizera gusa ko Imana yasezeranye
Izabisohoza. Ntitugomba kwiringira kwizera kwacu, ahubwo tugomba kwiringira
amasezerano y’Imana. Iyo twihannye ibicumuro byacu twakoze tugomera amategeko
yayo, maze tukiyemeza kumvira uhereye ubwo, tuba tugomba kwizera ko Imana
itwemera kubwa Kristo, kandi ikatubabarira ibyaha byacu. IY 57.1

Umwijima no gucika intege rimwe na rimwe bizugariza imibereho yacu bidutere


ubwoba ndetse bidushengure umutima, ariko ntidukwiriye gutandukana no kwizera
kwacu. Tugomba gukomeza guhanga amaso kuri Yesu, uko byamera kose. Tugomba
guhora dukora inshingano zacu dukiranuka, maze noneho mu mutuzo tugaturiza mu
masezerano y’Imana. IY 57.2

Imibereho yo Kwizera

Rimwe na rimwe kwiyumva ko tudatunganye bizadutera ubwoba mu mibereho yacu,


ariko ibi si igihamya yuko Imana yaduteye umugongo, cyangwa ko twe twateye Imana
umugongo. Ibi ntidukwiriye kubitindaho cyane ngo bidutware igihe. Tubasha kutumva
amahoro n’umunezero twari dufite ejo hashize; ariko dukwiriye gukomeza kwizera no
gusingira ukuboko kwa Kristo, no kumwiringira tudashidikanya haba mu bihe
by’umwijima no mu bihe by’umunezero. IY 57.3

Satani abasha kutwongorera ati, “Uri umunyabyaha bikabije Kristo ntabasha


kugukiza.” Ubwo umenya ko koko uri umunyabyaha kandi ko udakwiriye, ubasha
gusubiza uwo mushukanyi uti, “Kubwo igitambo cy’impongano, nemera Kristo
nk’Umukiza wanjye. Ntabwo niringira imbaraga zanjye, ahubwo niringira amaraso ya
Yesu, anyezaho ibyaha. Aka kanya nishingikirije ubugingo bwanjye kuri Kristo.”
Imibereho y’Umukristo ikwiriye kuba imibereho ihora ifite kwizera kuzima. Kwizera
gushikamye, kwishingikiriza kuri Kristo, bizana amahoro n’ibyiringiro mu mutima. IY
57.4

Gutsinda Ibigeragezo

Ntucibwe intege n’uko umutima wawe uremerewe. Ibigeragezo byose, kuremererwa


mu mutima, ahubwo bikongerera kwifuza Kristo. Yazanywe no kugukuramo umutima
w’ibuye akagushyiramo umutima w’inyama. Mushake ho ubuntu budasanzwe bwo
kukubashisha kunesha ibigeragezo bidasanzwe. Igihe wugarijwe n’ibigeragezo,
ushikamye tsinda ibyo umwanzi agushukisha ubwira umutima wawe uti, “Nabasha nte
gusuzugura Umucunguzi wanjye? Nihaye Kristo; Simbasha gukora ibya Satani.”
Takambira Umukiza mwiza agutabare ngo ubashe kureka ibyakubera ibigirwamana
byose no kwitandukanya n’ibyaha yakundaga cyane. Reka amaso yo kwizera arabukwe
Yesu ahagaze imbere y’intebe y’Ubwami ya Se, yerekana inkovu ze akuburanira.
Wizere ko uhabwa imbaraga binyuze mu Mucunguzi mwiza. IY 58.1

Kurebesha Amaso yo Kwizera


Mu kwizera itegereze amakamba azambikwa abanesheje; wumve indirimbo
y’agahozo y’abacunguwe bavuga bati, Umwana w’Intama watambwe ni We ukwiriye, ni
We ukwiriye, kuko yaducunguriye kuba abana b’Imana! Gerageza kubitekereza nk’aho
ubibona biba. Sitefano, Umukristo wa mbere wahowe Kristo, ubwo yari ku rugamba
ahanganye n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka
mibi y’ahantu ho mu ijuru, yaravuze ati, “Dore mbonye ijuru rikingutse, n’Umwana
w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana” (Ibyakozwe n’Intumwa 7:56). Umucunguzi w’isi
yamubonekeye asa nk’ureba hasi ari mu ijuru amurebana ubushake bukomeye, maze
umucyo w’icyubahiro cya Kristo ugaragara kuri Sitefano urabagirana cyane ku buryo
n’abanzi be babonye mu maso he harabagirana nk’aha malayika. IY 58.2

Iyaba twemereraga ibitekerezo byacu kwibanda cyane kuri Kristo n’ibyo mu ijuru,
twabasha guhabwa imbaraga yadufasha kurwana intambara y’Umwami wacu.
Ubwibone no gukunda iby’isi bizagenda bigabanuka ubwo tuzagenda turushaho
gutekereza k’ubwiza bw’iyo si twitegura kuzaturamo ari ho iwacu. Nitureba urukundo
rwa Kristo, ibinezeza by’isi bizaba bitagifite agaciro. IY 58.3

Ntihakagire uwibwira ko adashyizeho umwete ku ruhande rwe ashobora guhabwa


ibyasezeranywe n’urukundo rw’Imana. Iyo ibitekerezo bikomeje kwibanda ku by’isi
cyane, biragoye guhindura imico y’imitekerereze. Ibyo amaso areba n’ibyo amatwi
yumva, akenshi ni byo bitwara umwanya w’umuntu bigaherana n’ubushake. Ariko iyaba
twabashaga kwinjira mu murwa w’Imana, tukareba Yesu n’icyubahiro Cye, twagombye
kwimenyereza kumubonesha amaso yacu yo kwizera tukiri hano. Amagambo n’imico
bya Kristo ni byo bikwiriye guhora muri gahunda z’ibitekerezo byacu n’ibiganiro byacu,
kandi buri munsi dukwiriye kugira igihe cyo gusenga no gutekereza ku by’Imana. IY
58.4

Gucecekesha Umwuka

Kwezwa ni umurimo wa buri munsi. Ntihakagire abibeshya yuko Imana izabababarira


ikanabahesha umugisha nyamara baribata bimwe mu byo Isaba. Ubushake bwo gukora
icyaha kizwi bicecekesha kumvikana kw’ijwi rya Mwuka maze bigatandukanya umuntu
n’Imana. Umunezero uzanwa n’amarangamutima y’imyemerere yawe uko waba ungana
kose, menya ko Yesu atabasha gutura mu mutima wirengagiza amategeko y’Imana.
Imana izaha icyubahiro abayubaha gusa. IY 59.1
“Muri imbata z’uwo mwumvira uwo” (Abaroma 6:16). Nitwimenyereza uburakari,
kwifuza, igomwa, kwangana,kwikunda, cyangwa icyaha icyo ari cyo cyose, duhinduka
imbata z’icyo cyaha. “Nta wucyeza abami babiri” (Matayo 6:24). Niba turi imbata
z’icyaha, ntidushobora gukorera Kristo. Umukristo azumva ijwi rimuhamagarira gukora
icyaha, kuko umubiri urarikira ibyo Mwuka yanga; ariko Mwuka akarwanya ibyo umubiri
ukunda, bigahora ari intambara. Aha ni ho imbaraga ya Kristo ikenewe. Intege nke
z’umuntu zihura n’imbaraga y’Imana, maze kwizera kukavuga kuti, “Ariko Imana
ishimwe iduha kunesha kubw’Umwami wacu Yesu Kristo” (1 Abakorinto 15:57)! IY 59.2

Gukosora Imico yo Kwizera

Iyaba twemereraga imico Imana ishaka igakurira muri twe, twabasha kubaka ingeso
nziza mu mibereho yacu y’iby’iyobokamana. Nk’uko ibyokurya by’umubiri ari ngombwa
kubwo gukura kwawo, ni ko isengesho rya buri munsi ari ngombwa kugira ngo dukurire
mu buntu, ndetse no mu mibereho y’ibya Mwuka ubwayo. Tugomba guhora
twimenyereza kuzamura intekerezo zacu ku Mana mu masengesho. Ibitekerezo byacu
ni birorongotana, tugomba kubigarura; nidukomeza uwo muhati, bizagera aho bitubera
umuco utaturemereye. Ntitubasha kwitandukanya na Kristo n’akanya na gato ngo tugire
amahoro. Abasha kutuba hafi yita kuri buri ntambwe yacu, iyo twitaye ku mabwiriza we
ubwe yadushyiriyeho. IY 59.3

Imyizerere igomba kwitabwaho cyane mu mibereho yacu yose. Ibindi byose bigomba
kuza hanyuma y’ibingibi. Imbaraga zacu zose, z’ubugingo, umubiri, n’umwuka, zigomba
guhora ku rugamba rwa Gikristo. Tugomba guhanga amaso Kristo ngo aduhe imbaraga
n’ubuntu, kandi nta kabuza tuzanesha nk’uko Kristo yapfuye ku bwacu. IY 59.4

Agaciro k’Ubugingo

Tugomba kwegera cyane umusaraba wa Kristo. Kuba munsi y’umusaraba twicuza ni


cyo cyigisho cya mbere cy’amahoro tugomba kwiga. Urukundo rwa Kristo — ni nde
ubasha kurusobanukirwa? Rurenze cyane ubwitange n’urukundo umubyeyi agirira
umwana we! Turamutse dusobanukiwe n’agaciro k’ubugingo bw’umuntu, nibwo twareba
ku musaraba dufite kwizera kuzima, maze tugatangira isomo rizakomeza kuba inyigisho
n’indirimbo y’abacunguwe by’iteka ryose. Agaciro k’igihe cyacu n’impano zacu bibasha
kugereranywa gusa n’uburemere bw’ikiguzi cyatanzwe ngo ducungurwe. Mbega
umutima wo kudashima tugaragariza Imana igihe tuyiba tugundira ibyagombye kuba
ibyayo tutagaragaza kunyurwa no kuyikorera! Ese biradukomereye kwiyegurira
Uwatanze byose ku bwacu? Ese twahitamo ubucuti bw’isi tukaburutisha icyubahiro
cy’iteka Kristo atanga — “kwicarana nanjye ku ntebe y’ubwami, nk’uko najye nanesheje
nkicarana na Data ku ntebe ye” (Ibyahishuwe 3:21)? IY 60.1
Umurimo Ukomeza

Kwezwa ni umurimo ukomeza. Intambwe dukwiriye gutera tuzibwirwa mu magambo


ya Petero: “Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso
nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya, kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda
mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kubaha Imana, kubaha Imana
mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo. Kuko
ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa
ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.” (2 Petero 1:5-8). “Ni cyo
gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa
no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato, ahubwo
bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami
n’Umukiza wacu” (imirongo 10, 11). IY 60.2

Iyi ni yo nzira tubasha kwizezwa ko tutazatsindwa. Abakomeza iyo nzira ngo bagere
ku rugero rukwiriye Umukristo bafite isezerano yuko Imana izahira imigambi yabo
ikanabagwiriza impano z’Umwuka wayo. Petero abwira ababonye uko kwizera
guhebuje agira ati: “Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya
Imana na Yesu Umwami wacu (umurongo wa 2). Kubw’ubuntu bw’Imana, abashaka
bose babasha kuzamuka urwego rurabagirana bava ku isi bagana mu ijuru, maze
noneho, “baririmba, ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo” (Yesaya 35:10), binjire mu
marembo y’umurwa w’Imana. IY 60.3

Umukiza wacu atubwira ko ibyo dukeneye byose bihari; icyo adusaba mbere na
mbere ni ukugira ibitekerezo bitunganye, n’urukundo dukunda ruzira uburyarya. Niba
koko dusangiye n’Imana imico yayo, ishimwe ryayo rizahora mu mitima yacu no ku
minwa yacu. Ubuhungiro bwacu gusa ni ukumwiyegurira burundu kandi tugahora
dukurira mu buntu no kumenya ukuri. IY 60.4

Indirimbo yo Kunesha ya Pawulo

Intumwa Pawulo yahiriwe n’Imana, ajyanwa mu iyerekwa agezwa mu ijuru rya


gatatu, aho yeretswe ibyo atemerewe guhishura. Nyamara ibi ntibyamuteye kwishyira
hejuru cyangwa ngo yiyemere. Yabonye akamaro ko guhora uri maso no kwizinukwa,
maze ukavuga weruye uti, “Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo
ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe” (1
Abakorinto 9:27). IY 61.1

Pawulo yararenganijwe kubera ukuri, nyamara ntitumwumva yivovota. Ubwo


yasuzumaga ubuzima bwe bwuzuye imiruho, gukorera abandi, no kwitanga, yaravuze
ati, “Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza
tuzahishurirwa” (Abaroma 8:18). Ijwi ryo kunesha ry’umugaragu w’Imana ukiranuka
rigera no mu gihe cyacu rigira riti: “Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo?
Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara,
cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota?... Oya,
ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze. Kuko menye neza
yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamalayika, cyangwa
abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa
uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe
cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu
Umwami wacu.” (Abaroma 8:35-39). IY 61.2

Nubwo Pawulo yageze ubwo afungirwa muri gereza i Roma —atandukanijwe


n’umucyo n’umwuka wo mu kirere, ahagaritswe ku nshingano ye yo kwamamaza inkuru
nziza, kandi ategereje gucirwa urwo gupfa —nyamara ntiyigeze agira gushidikanya
cyangwa ngo yumve yihebye. Muri uwo mwijima wo mu buroko ni ho havuye ubuhamya
bwe ajya gupfa, bwuzuye kwizera gutangaje, n’ubutwari bwakomeje gufasha imitima
y’abera ndetse n’abahowe Imana mu bihe byakurikiyeho. Amagambo ye agaragaza
neza ingaruka y’uko kwezwa twagiye tubona muri iki gitabo yayanditse muri aya
magambo agira ati: “Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo
kugenda kwanjye gisohoye. Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze
ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu,
Umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni
abakunze kuzaboneka kwe bose” (2 Timoteyo 4:6-8). IY 61.3

************

You might also like