6 Kuzuzwa Umwuka Wera

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 6

Gospel Singers Choir Fri, Nov 5, 2021

Special Evangelical Campaign Vol. 1, Issue 6

ABAKRISTO BAKWIRIYE
KUBA INTUMWA Z'IMANA
6. KUZUZWA UMWUKA WERA Kuko uri ubwoko
bwerejwe Uwiteka Imana
yawe, kandi Uwiteka Ima-
INTANGIRIRO na yawe ikagutoraniriza
mu mahanga yose yo mu
Mbanje kubasuhuza mwe mufashe uyu mwanya ngo twig-
isi kuba ubwoko
ane iki cyigisho. Aho tugeze aha, tumaze kubona intandaro
yironkeye. Icyateye
yo gutoranywa no guhamagarwa kwacu kandi twaboneye
hamwe uburyo twese dukwiriye kwishimira kwamamaza Uwiteka kubakunda aka-
ingoma y’Imana, nubwo turi nk’intama hagari y’amasega. batoranya, si uko mwaru-
Yesu ubwo yari asubiye mu ijuru yasigiye intumwa ze taga ayandi mahanga
umurimo ati mugende, nyamara bari bakiri abana mubyo yose ubwinshi, ndetse
kumwizera, ntibari kwishoboza umurimo ukomeye wari mwari bake hanyuma
ubategereje. Ni mu buhe buryo dushobora gukura tukaba y’ayandi yose. (Gutegeka
abakristo bakomeye kandi bishimye? Ni mu buhe buryo kwa kabiri 7:6-7)
Mwuka Wera ashobora kuzura mu mibereho yacu
Muri Luka 9:23 Yesu yaravuze ati, “Umuntu nashaka
kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose
ankurikire.”
IBIRIMO
Yesu yavuze ko kuba umwigishwa we ari ikintu kigomba
Muri iki cyigisho tugiye
gukorwa buri munsi. Kwiyanga bisobanuye kureka Yesu ak-
kurebera hamwe ama-
aba umugenga w’ubuzima bwawe. Kwikorera umusaraba gambo yakuwe mu
ntibisobanura ko tuzahorana ingorane buri munsi. Aha gitabo Intambwe Zigeza
bisobanura: kwanga inarijye yacu buri munsi maze tukum- Umuntu ku Bubyutse, mu
vira Yesu twishimye kandi tubikunze-mbese nk’uko Pawulo cyigisho cya 3 kivuga
yabyivuzeho agira ati, “Mfa buri munsi.”Mu gihe cya Yesu ngo “Mbese Ibibazo Bya-
cu Bishobora Kubonerwa
iyo umuntu yabaga yikoreye umusaraba, yabaga yakatiwe
Umuti? Mu Buhe Buryo?”
urwo gupfa, bityo akaba yerekeje aho aribwicirwe. Ku
bw’ibyo rero, bifite aho bihuriye no kwemera ibirushya bi-
jyana no gukurikira Yesu.
Ellen White yaravuze ati, “Gukurikira Yesu mbe uwawe uyu munsi, tubane Nyagasani,
bisaba guhinduka k’umutima wose mu kandi imirimo yanjye yose nyikorane nawe.»
ntangiriro no guhora uhinduka uko bukeye Uko ni ko mukwiriye kugenza uko bukeye.
n’uko bwije.”47 Nubwo kwitanga kwacu kwa- Mu gitondo cyose mujye mwiyegurira Imana
ba kwari kuzuye rwose igihe twahindukaga, kubw’uwo munsi. Inama zanyu zose
nta cyo kuzatugezaho niba kudakomeje kuvu- muzishyire imbere yayo ngo abe ari yo iziso-
gururwa buri munsi”48 “Mujye mwiyegurira haza cyangwa se ngo yenda izireke. Muri ub-
Imana uko bukeye; abe ari byo mugira nyam- wo buryo ni bwo mubasha gushyira ukubaho
bere mu gitondo, mutarakora ibindi byose. kwanyu mu maboko y’Imana iminsi yose,
Mujye musenga muti: “Nyagasani nyakira kandi nibwo ukubaho kwanyu kuzajya ku-
ungire uwawe rwose, inama zanjye zose rushaho gukurikiza ukwa Kristo.” KY 39,40 .
nzirambitse mu birenge byawe, unkoreshe

““Imana ishobora gukora ibintu byinshi ikoresheje umuntu umwe


wayiyeguriye ijana ku ijana kurenza ibyo yakoresha urugerero rwose
rw’ingabo z’abantu biyeguriye Imana gusa ku rugero rwa 99%.”

Dushobora kumenya tudashidikanya


ko igihe twiyeguriye Yesu biturutse ku
mutima, icyo gihe tuzaba dukora ibyo
yifuza ko dukora kuko ari we wavuze
ati, “Nimuze mun-
sange…” ( Mat.11 :28) kandi arongera
ati, “Uza aho ndi, sinzamwiruka-
na” (Yohana 6 :37) “Imana ishaka
kudukorera ibintu bikomeye. Umu-
bare munini wacu si wo uzaduhesha
gutsinda, ahubwo tuzabiheshwa no
kwegurira Yesu imitima yacu burun-
du. Tugomba kujya mbere mu mbaraga ze twiringiye imbaraga z’Imana ya Isirayeli…” Sons
and Daughters of God, p. 279. Imbaraga ikomeye Imana ishobora gukoresha muri twe igihe
tuyiyeguriye burundu igaragazwa na John Wesley mu magambo akurikira’ “Imana ishobora
gukora ibintu byinshi ikoresheje umuntu umwe wayiyeguriye ijana ku ijana kurenza ibyo ya-
koresha urugerero rwose rw’ingabo z’abantu biyeguriye Imana gusa ku rugero rwa 99%.”

NI UKUBERA IKI UMUNTU AKWIRIYE GUSABA BURI MUNSI


UMUBATIZO MUSHYA WA MWUKA WERA?

Gusaba kuzuzwa Mwuka Wera ni ugusaba Yesu kugumana nanjye. Kubera ko aba muri jye
binyuze muri Mwuka Wera. Ariko se ni ukubera iki bigomba kuba buri munsi?

2
Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, E.G. White aravuga ati, “Kuri buri mukozi wese wiyeguri-
ye Imana hari ihumure ry’agahozo mu kumenya yuko na Kristo mu mibereho ye ya hano ku
isi yashakaga guhemburwa n’ubuntu bwa Se buri munsi…urugero rwe ni igihamya cy’uko
gusabana Imana umwete no kwihangana ufite kwizera-ukwizera gutera kwishingikiriza ku
Mana umaramaje, no kwiyegurira gukora umurimo rwose – ari byo bizahesha abantu ubufa-
sha bwa Mwuka Wera mu ntambara barwana n’icyaha.” II 56.1. Niba ibi byari ngombwa ko
Yesu abikora buri munsi, mbese ntibirushaho kuba iby’agaciro kuri twe? Mu 2 Abakorinto
4:16 hari amagambo y’ingenzi akurikira, “…umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya
uko bukeye.”
Umuntu wacu w’imbere akeneye kwitabwaho buri munsi. Mbese uko kugirwa mushya buri
munsi kubaho gute? Dukurikije uko mu Abefeso 3:16-17,19, havuga, ibyo bibaho binyuze muri
Mwuka Wera. Haravuga hati, “… ngo abahe nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri gukomezwa
cyane mu mitima yanyu kubw’Umwuka we, kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu, kugira
ngo ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo,… mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana.”

Ibyo bizagira ingaruka zikurikira:


• Gusenga buri munsi usaba kugirwa
mushya na Mwuka wera biba
ngombwa, mbese nk’aho ari itegeko.
• Ibyo bituma Kristo atura muri twe.

• Aduha imbaraga akurikije ubutunzi


bw’ubwiza bwe kubw’umuntu wacu
w’imbere. Imbaraga z’Imana ni im-
baraga ndengakamere.
• Nuko urukundo rw’Imana rukaba mu mitima yacu.

• Kandi iyo ni yo nzira igera ku bugingo “ifite kuzura kose kw’ubumana”. (Reba muri Yo-
hana 10:10; Abakolosayi 2:10).
Ellen White yaravuze ati, “Buri mukozi wese akwiriye gutura Imana isengesho rye asaba ku-
batizwa buri munsi na Mwuka Wera” II 50.2.
“Kugira ngo tugire gukiranuka kwa Kristo, dukeneye buri munsi guhindurwa n’imbaraga ya
Mwuka no kuba abafatanyije n’Imana kamere yayo. Ni umurimo wa Mwuka Wera kudutera
kuryoherwa n’iby’Imana cyane, kweza umutima no guhindura umuntu uw’agaciro” UB 374.1
Ahandi hantu na ho Uwiteka yongeye kumuvugiramo amagambo akurikira, “Abakozwe ku
mutima n’ibyanditswe byera nk’ijwi ry’Imana, bakifuza gukurikiza ibyo byigisha, bigomba ku-
ba ibyigisho byabo bya buri munsi, bakakira kugirirwa neza n’imbaraga bya Mwuka Wera bu-
ri munsi, kuko ari byo byateganirijwe buri mwizera binyuze mu mpano ya Mwuka Wera” The
Signs of the Times March 8,1910,par.1
3
Niba ufite Kristo uyu mwanya mu mutima wawe, ufite ubwami bw’Imana. Iyi ni yo mpamvu
dukeneye kwitanga buri munsi no gusaba ubudasiba Mwuka Wera mu gihe cyo kuramya. Igi-
he gikomeye cy’umwanzuro nyawo kizaba mu gihe duhagaze imbere y’Imana: Mbese twagi-
ranye na Kristo isano ikiza yihariye kandi twagumye muri we? (Reba muri Yohana 15:1-17)
Mbese ntiwifuza kurushaho-kubisohorezwa kurutaho mu kwizera kwawe?
Umuntu wese umara igihe gito cyangwa ntagire na gito amarana n’Imana cyangwa se
agakoresha igihe kidafututse aramya Imana ahari azaronkera gukomezwa mu kuramya
inshuro imwe cyangwa ebyiri agira mu cyumweru. Ibyo bisa n’iby’umuntu urya rimwe gusa
mu cyumweru. Reka tubigereranye dutya: mbese ntibyaba ari iby’ubwenge buke ushatse
kurya inshuro imwe mu cyumweru? Mbese ntibishatse kuvuga ko umukristo utaramya Imana
agengwa n’umutima wa kamere?
Na none kandi
ibi bisobanura ko
naguma gutya
gusa, ntabwo
azaba akijijwe.
Iyo turi abakristo
bagengwa na ka-
mere, kuramya
bitubera
nk’itegeko. Igihe
turi abantu
bayoborwa
n’Umwuka, ku-
ramya birushaho
kutubera ikintu
cya ngombwa.
Mu myaka ishize, nasomye igitabo cyitwa “Nari umwicanyi” cyanditswe na Jim Vaus. Yari
umwicanyi, yahindutse umuntu wihannye. Yatuye ibyaha bye n’umutima we wose-nk’urugero
kubeshya, kwiba, n’ibindi. Yiyumvisemo gutabarwa n’Imana gukomeye. Ibi byankoze ku
mutima. Naribwiye nti, “Ko ndi gukora neza mu bintu hafi ya byose, kuki ntari nagira ubwo
numva merewe neza ntya?
Nuko nsenga Imana nti, “Data uri mu ijuru, nanjye ndashaka kwatura ibyaha byanjye byose
niyiziho kimwe n’ibindi byose uzampishurira, kandi Mana, nzajya mbyuka mbere ho isaha
kugira ngo nsenge kandi nige Bibiliya. Nuko nanjye ndashaka kumva ubutabazi bwawe mu
bugingo bwanjye.
Imana ishimwe! Yatabaye ubugingo bwanjye. Guhera icyo gihe, by’umwihariko kuramya
kwanjye kwa buri gitondo ndetse n’Isabato, byabaye urufatiro rw’imibanire yanjye n’Imana.

4
GUSENGA IMANA MU MWUKA NO MU KURI

Mureke dutekereze ku mugambi wo kuramya. Ubutumwa buheruka Imana yageneye abantu,


bufite aho buhuriye no kuramya Umuremyi aho kuramya inyamaswa.. (Ibyah.14:6-12) Iki-
menyetso kigaragara cyo kuramya ni Isabato (kuramya Umuremyi). Inyifato y’imbere mu
mutima yo kuramya Imana iboneka muri Yohana 4:23-24 ahavuga hati, “Ariko igihe kiraje
ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Da-
ta ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni Umwuka n’abayisenga bakwiriye kuy-
isengera mu Mwuka no mu kuri.”

“Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri


basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo
ari bo bamusenga. Imana ni Umwuka n’abayisenga bakwiriye kuy-
isengera mu Mwuka no mu kuri.”

Nta gushidikanya, gusenga mu Mwuka ni ugusenga ubigambiriye, ariko na none bisobanuye


kuzura Mwuka Wera. Gusenga mu kuri bisobanuye kubaho wiyeguriye rwose Yesu, we kuri
kwagaragaye kwambaye umubiri. Yesu yaravuze ati, “Ijambo ryawe ni ryo kuri”(Yohana
17:17) no muri Zaburi 119:142 hakavuga hati, “Amategeko yawe ni ukuri.” Niba tudafite ku-
ramya k’ukuri muri iki gihe, mbese ntitwaba turi mu kaga ko kuzatsindwa mu bihe bik-
omeye? Iki kizaba ikibazo gikomeye ku bakristo bose bayoborwa na kamere.
Ntekereza ko twese dushaka gukomeza urugendo dufashijwe n’Imana kandi tugakurira mu
kumenya. Birashoboka ko gukurikira kwizera gupfuye ari byo byabereye bamwe inkomyi big-
atuma batajya mbere.

5
IMPINDUKA ZIZANWA NA MWUKA WERA
GOSPEL SINGERS
CHOIR Iyo Mwuka wera ari muri jye, asohoreza muri jye ibyo Kristo
yakoze. Mu Abaroma 8:2 haravuga hati, “Kuko itegeko ry’Umwu-
SPECIAL EVAN- ka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambatuye ububata
GELICAL CAM- bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu.”Dushobora gusobanura “itegeko
PAIGN ry’umwuka” nk’uburyo Mwuka Wera akorera mu mutima w’u-
Turakurarika ngo uza- muntu wiyeguriye Imana burundu. Mwuka Wera ni we gusa uba-
bane natwe muri iki sha kuzana mu bugingo bwo muri jye ibyo Kristo yakoze. E.G.
cyumweru cyose mu
White abisobanura neza ati, “Mwuka Wera yagombaga gutangwa
mu buryo buhoraho, kuko bitabaye bityo igitambo cya Kristo cy-
yigisho byiza tuzigira-
ari kuba nta mumaro gifite…. Mwuka Wera ni we utuma ib-
mo bifite insangan- yakozwe n’Umucungunzi w’isi bigira ireme. Mwuka Wera ni we
yamatsiko igira iti: utuma umutima ushobora kwezwa. Binyuze muri Mwuka Wera,
“ABAKRISTO uwizera ashobora guhinduka umuragwa wa kamere y’Imana…
BAKWIRIYE KUBA Imbaraga y’Imana itegereje abayisaba kugira ngo bayihabwe.”
INTUMWA Z’IMANA” UIB 506.
Uwiteka aduhane “Iyo Mwuka w’Imana ahawe umwanya mu mutima, ahindura imi-
umugisha. bereho y’umuntu. Intekerezo z’icyaha zikurwamo, ibikorwa bibi
bikarekwa; urukundo, kwicisha bugufi, n’amahoro bisimbura
uburakari, ishyari n’amahane. Ibyishimo bikajya mu mwanya
w’agahinda, maze mu maso hawe hakagaragaza umucyo mva-
juru.” UIB 114.
Kuzura Mwuka Wera, uwo twahawe igihe cy’umubatizo [kandi
uyu wari umubatizo w’amazi na Mwuka ujyanye no kwitanga
wese] gushobora kuzimira igihe ukuzura twahawe kutagundiriwe.
Iyo kuzimiye, gushobora kongera gusingirwa. Kuzura Mwuka
Wera kugomba guhora gusubirwamo kugira ngo Mwuka Wera
abashe kuzura muri buri mugabane wose utugize kandi ngo imi-
Gospel Singers Choir bereho yacu y’iby’Umwuka itagira intege nkeya. Kuzuzwa Mwuka
Special Evangelical Wera kandi ntibivuze yuko ari ukumuhabwa ngo abe mwinshi,
Campaign ahubwo bisobanuye ko we arushaho kutugira. Iyo ni yo mpamvu
Pawulo ategeka abizera guhora buzura Mwuka Wera mu buryo
Speaker:
budahindagurika. Ubu ni uburyo busanzwe ku mukristo. Ku-
Innocent
IRADUKUNDA
batizwa rimwe ariko ugahora wuzuzwa.
(0784036293) Umwami Imana ubwe yatanze itegeko ati: “Mwuzure Mwuka
Wera bundi bushya kandi mu buryo budahindagurika”
President:
Claude
NKUNDIMANA
(0781572003) *******
Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi
Uwiteka Imana yawe ikagutoraniriza mu mahanga yose
yo mu isi kuba ubwoko yironkeye. Icyateye Uwiteka kuba-
kunda akabatoranya, si uko mwarutaga ayandi mahanga
yose ubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma y’ayandi
yose. (Gutegeka kwa kabiri 7:6-7)

*******

You might also like