Inyange Assensiyo

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 3

INDIRIMBO ZIHIMBAZA MISSA NTAGATIFU / Assensiyo, YO KUWA 12-05-2024 ~KAGUGU

“Umunwa n’ururimi binoza ijwi ryanjye, ni ibikoresho byamamaza inkuru nziza yÚwiteka binyuze mundirimbo”

UMWAMI WACU YEZU [HARM: Appolinanire HABYARIMANA]


Umwami wacu Yezu yasubiye iwe, natwe twifuza kujyayo kubanayo nawe, natwe twifuza kujyayo kubanayo nawe.
1. Amaz’imins’azutse Yezu yasbiy’iwe, intore ze zimureba agenda mw’ijuru.
2. Yezu amaze kugenda, haz’abamalayika, babwir’intuma bati” n’iki se Rubanda?”
3. Uko mwabonye Yezu atah’iwe mw’ijurur, ni ko muzamureba aje gutegeka.
4. Aho wicaye Yezu, hamwe n’Imana Data, uduhakirw’iteka, turakwiringiye.
5. Yezu Mwami dushima, wasubiye mw’ijuru, umenye imfubyi zawe, duhe Roh’ukiza.
MISSA Y’UMUNSI MUKURU WA ASSENSIYO [SAULVE IYAMUREMYE]
Bagabo bo mu Galileya, mutangajwe niki mureba kw’ijuru, Alleluia, uko mumubonye azamuka, ajya mw’ijuru
none nikw’azagaruka alleluia alleluia alleluia.
Amahanga yose n’akome mumashyi, nimusingiz’Imana muvuz’impundu. Hubahwe Data na Mwana na Roho
mutagatifu, nk’uko bisanzw’iteka bubahwe n’ubu n’iteka ryose Amina.
IMANA NYAGASANI NISINGIZWE NISINGIZWE MU IJURU [Eliazar NDAYISABYE]
1. No munsi abantu Iman’ikunda bahorane amahoro.
Turakurata Turagushima, turagusenga, turasingiza; Turakurata Turagushima, turagusenga, turasingiza
2. Turagushimira nyagasani ikuzo ryawe ryinshi ni wowe Mwam’Imana Data.
3. Nyagasani Mwana w’ikinege Yezu Kristu Mwana w’Imana Data.
4. Wow’ukiz’ibyaha by’abantu, akir’amasengesho yacu gir’impuhwe utubabarre.
5. Kuk’ari wowe gus’utunganye, ni wowe Mwami wenyine ni wow’usumba byose.
6. Hamwe na Roho mutagatifu, Iman’iragahor’isingizwa, Amen, Amen.
ISOMO RYA 2: DUKUZE IMANA IMWE [HARM: MUGEYO VIATEUR]
1. Hahirwa umuntu wubaha Nyagasani, Alleluia; amagambo ye akayazirikana, alleluia.
Dukuze, Dukuze; Iman’imwe bene Data Alleluia; Dukuze, Dukuze; Iman’imwe bene Data Alleluia.
2. Abakund’ijambo ryawe nibo muzicarana, Allleuia; nibo muzabana mungoma yo mw’ijurur, alleluia.
3. Yezu turagushima kandi turagusingiza, alleluia; waduhay’ijambo ryawe ngo rijye rituyobora’Alleluia.
NDEMERA KO IMANA ARI IMWE [Byusa]
Dat’ushobora byose waremy’ijuru n’isi, ibiboneka n’ibitaboneka. Nemera na Nyagasan’umwe Yezu Kristu,
umwana w’ikinege w’Imana. Mbere ya byos’Imana Datayar’isanzw’imubyaye. N’Iman’ikomoka kuMana,
n’urumuri rukomoka kurumuri n’Imana nyakur’ikomoka ku Mana nyakuri. Yarabyawe ntiyaremwe, asangiye
kamere na Se, niwe byose bikesha kubaho. Icyatumy’amanuka mwijuru, nitwebw’abantu no kugira ngo dukire.
Yasamwe kubwa Roho mutagatifu, abyarwa na Bikira Mariya, n’uk’ab’umntu. Yabambwe k’umusarab’ari
tw’agirira, kungoma ya Ponsiyo Pilato, niho yababaye arapfa maz’arahambwa. N’uko kumunsi wa gatat’arazuka,
nk’uko byari byaranditswe, maz’azamuk’ajya mwijuru yicay’iburyo bw’Imana Data, kand’azagurukan’ikuzo
gucir’urubanza abaziman’abapfuye, ingoma y’izahorah’iteka. Nemera na Roho Mutagatifu,
Nyagasan’utang’ubugingo, uturuka kuMana Data na Mwana, arasengw’agasingizwa hamwe n’Imana Data na
Mwana, niwe wabwirij’abahanuz’ibyo bavuze. Nemera na Kiliziy’imwe Ntagatifu Gatolika, kandi ishingiye
kuntumwa. Ndahamya ko batisim’ar’imwe ikiz’abant’ibyaha, kandi ntegerej’izuka ry’abapfuye, n’ubugingo bwo
mugihe kizaza Amen.
GUTURA: NAPESI
1. Napesi molimona ngai na nkolo mayelena ngai na nkolo pebomoyinyoso na nkolo
2. Naluki mayeleya mokilite mayelaya bozwipete mayele ya nkolo
3. Nkolo nasengiyobele ma na ngai lakisanga kotambola ya pelamwinda mwayo.
AKIRA MANA YACU [NYANDWI Elie]
Ref: Akira Mana yacu, amaturo tugushikaniye, yakire kand’ushime n’isi yose wacunguye.
1. Uyu mukate mana n’uwushime, n’uyu muvinyu mana n’uwushime, tubiguhaye ngo tunywane na we, NI WEWE
DUKESHA VYOSE.

“Choralle: Inyange za Bikira Mariya ~ Kagugu” Youtube: Chorale inyange za Mariya Kacyiru - Kagugu
INDIRIMBO ZIHIMBAZA MISSA NTAGATIFU / Assensiyo, YO KUWA 12-05-2024 ~KAGUGU
“Umunwa n’ururimi binoza ijwi ryanjye, ni ibikoresho byamamaza inkuru nziza yÚwiteka binyuze mundirimbo”

2. Ekleziya yawe Mana n’uyishime, n’aba Bakristu Mana n’ubashime, Tubaguhaye ngo tunywane nawe, NI WEWE
DUKESHA VYOSE.

3. Abagenzi bacu Mana n’ubushime, n’abansi bacu Mana n’ubushime, tubaguhaye ngo tunywane nawe, NI WEWE
DUKESHA VYOSE.
4. Abavyeyi bacu Mana n’ubashime, n’imiryango yacu Mana n’uyishime, tuyiguhaye ngo tunywane nawe, NI
WEWE DUKESHA VYOSE.
5. Ubuzima bwacu Mana n’ubushime, n’ivyo dutunze Mana n’ubishime, tubiguhaye ngo tunywane nawe, NI WEWE
VYOSE.
6. Abatwara bose Mana n’ubashime, n’abatwarwa bose Mana n’ubashime, Tubaguhaye ngo tunywane nawe nawe,
NI WEWE DUKESHA VYOSE.
7. Urwanda rwacu Mana n’urushime, n’iyi si yacu Mana n’uyishime, tuyiguhaye ngo tunywane nawe, NI WEWE
DUKESHA VYOSE.

GUHAZWA: DUHABWE UMWAMI WACU YEZU [ A. HAGENIMANA Fabien]


Duhabw’Umwami wacu Yezu, we mugati muzima, tumutuze mumitima yacu, tumukundire adukize.
1. Ngwino Krist’ubane natwe, uvugurur’abaguhawe, ubigihe gusa nawe.
2. Mw’isakramentu ry’ukaritiya, abaguhawe urabatunga, ukabatoza gusa nawe.
3. Dor’umugat’utang’ubuzima, wuhabwa ntabw’azasonza, uwuhabwa ntabw’azapfa.
4. Ngin’utur’imitima y’abawe, uc’inzangano zayigabije uyisesur’umucy’ukwiye.
5. Isi yacu watwihereye, umwanzi sekib’arayigabije, h’abaguhawe bamutsinde.
6. Kristu funguro ry’ubuzima, h’abaguhawe gushir’inzara, bareke kurarikir’ibyisi.
R2/ Ganza Mwami mumitima y’abaguhawe, bakuber’abahamya, bagushyir’abatakuzi.
7. Iri funguro krist’utwihera riradukomerez’ukwemera, k’uko Krist’ubana natwe, ukatwiyoborera.
8. Iri funguro Krist’utwihera riduha kuva mucyaha, no gukomera kumurimo, wo kugukorera.
9. Mumugati twese twakira duhabwa Yezu Kristu, we wapfuye akazuka, akab’ari mw’ijuru.
10. Uwo mugati twese twakira utubumbira murukundo, maze tukab’umuryang’umwe, w’abayoboke b’ijuru.
UMWAMI UBASUMBA ARATSINZE [C. RUGAMBA]
Umwami ubasumba aratsin-ze Atsimbuye icyaha araganje Impundu zivuge urwunge Zirenge zibe urwoga Ubwo
yimuye urwango Akimika urukundo Naririmbwe aririkizwe hose Arakarama!
1. Turakugannye uwagabye umwana w’ikinege Mwami wabonye umwanzi adukubanya uti: “Reka mukure
ku izima. Icyo kizizi ahorana azenga Mu bo naremye bose nzakizimya azatsindwa.”

2. Uwo mugambi warakomeye amagambo aba menshi mu byigomeke wa mwanzi w’icyatwa nibwo
yaganyaga Ati: “Ndabona akacu kashize, Umwana w’Imana yaganje.”
3. Yagannye iz’iburyo abona ziganya, Agarutse ibumoso abona zitaka, Mwami w’impundu arahinguka, Ngeri
baririmba Rutijana, zikabuwe abamarayika n’impanda Baturuka impande zose Bamuvuga ibigwi!
4. Yakoze mu ruge araheza, Impembe z’umukore zirakomana Inkuba zikubita imiranyo icurana, Nayo
imisakura irasibana, Isenyura inteko y’ibyigomeke, Irabihashya.

GUSHIMIRA : YEZU ALLELUIA, KRISTU ALLELUIA


Yez’alleluia, Krist’alleluia, Yagiye mw’ijurur kand’azagaruka vuba.
1. Asiz’amahoro, ni we Mahoro, niwe Nzira y’ukuri n’ubugingo.
2. Dat’arabakunda, yifuza k’a’ari, namwe muzahaba mumahor’adashira.
3. Abahay’amahoro, mwigir’ubwoba, Roho w’urukundo niw’uzabayobora.
4. Nimujye mumahanga, mubabwir’ubutumwa muri « Dat’arabakunda, nanjye nzagaruka vuba. »
5. Imbuto y’amahoro, ibibwa mumahoro, mbahay’ubutumwa, nimuhan’amahoro.
6. Jambo Mwen’Uhoraho, Umugati wo mw’ijuru, adusigiy’ifunguro rizatubeshaho.

“Choralle: Inyange za Bikira Mariya ~ Kagugu” Youtube: Chorale inyange za Mariya Kacyiru - Kagugu
INDIRIMBO ZIHIMBAZA MISSA NTAGATIFU / Assensiyo, YO KUWA 12-05-2024 ~KAGUGU
“Umunwa n’ururimi binoza ijwi ryanjye, ni ibikoresho byamamaza inkuru nziza yÚwiteka binyuze mundirimbo”

URI MWIZA YEZU [A. Leandre NSHIMYIYAREMYE]


Uri mwiza Yezu uri mwiza wese uri mwiza rwose,nzahora nguhanze amaso nzahora nguteze amatwi kuko
nzi ko umukiro wose uganje iwawe x2.
1. Uwasogongeye ku byishimo byawe ni iki kindi yararikira mukundwa ntacyo ntacyo.

REF 2 : Nzigumira iwawe Mwami waducunguye impuhwe n’urukundo byawe abe aribyo bimbeshaho.
2. Mpa kugukunda Nyagasani ndagusabye kuko urukundo rwawe rundutira feza na zahabu by’iyi si.
3. Mpa umutima utuje ndagusabye ,umpe umutima wiyoroheje mukundwa umeze nk’uwawe.
4. Usuzume intege nke zanjye buri gihe umpe gutwaza ngukurikire undinde icyantanya nawe.
5. Mpa kugukorera ubuzira kwiganyiriza umpe kugufasha gukiza abantu iyi si yacu iramirwe irokorwe.
6. Ababishaka bose biyereke abo nyakibi yigaruriye ubagoboke ubagarure mu bawe.

GUSOZA: INDABO ZA MARIYA [Harm: MUGABE J. J. Bertrand]


Ref: Abemera Yezu Kristu tur’indab za Mariya, tur’indabo zawe Mubyeyi, Koko Mariya warahiriwe, wwe wakoze
mugitekerezo cy’Imana, duhe twes’abana bawe, kukuber’indabo nziza Mubyeyi.
1. Imana yatoye Mariya, ng’ab’umuzigamyi, n’umubitsi n’umukungu mu ijur’iteka.
2. Imana yamuhaye byinshi, yamugiz’umunyamabanga, n’umubyeyi ni we ugaba inema iteka.
3. Abatorewe uwo mukiro, biera munda ya Mariya kandi bazabona izuba dukesha uwo mubyeyi.
4. Umwana agira se na nyina, uwagowe abura ababyeyi twe turahirwa kuko tubafite bose.
5. Dushaka iteka kuba abawe, n’ubwo ntacyo dushoboye, udutoze kuba abawe tuzagusange aho uri.
6. Twemeye kwitwa indabo zawe, uduhe ukwemera guhimbajwe n’urukundo muri bagenzi bacu.

UMUNSI MWIZA W’ISUBIRA MU IJURU RYA


YEZU KRISTU, UMWAMI WACU!

“Choralle: Inyange za Bikira Mariya ~ Kagugu” Youtube: Chorale inyange za Mariya Kacyiru - Kagugu

You might also like